Iminsi iregereje aho abakunzi ba Chorale de Kigali bagiye kongera kuryoherwa n’igitaramo gikomeye kizaba ku wa 19 Ukuboza 2021.
Ni igitaramo kizaba mu mujyo w’ibyo iyi Chorale isanzwe ikora guhera mu 2013 byo kwinjiza abakunzi babo mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunane.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Oscar Irambona usanzwe ari Visi Perezida wa Chorale de Kigali, yavuze ko umwihariko w’iki gitaramo ari uko bazaririmbamo indirimbo z’ahantu hatandukanye muri Afurika.
Ati “Umwihariko w’iki gitaramo wa mbere uzaba udushya byaba ari mu majwi anoze no mu kwaguka k’umuryango. Iteka turirimba indirimbo zishobora kuba zisanzwe, ariko mu buryo budasanzwe. Nanone muri iki gitaramo tuzaririmbamo indirimbo z’ahantu hatandukanye muri Afurika.”
Yakomeje avuga ko icyo igitaramo kigamije gusangiza abantu ibyishimo by’iminsi mikuru n’imbaraga zo gukomeza gukora cyane no guteza imbere muzika.
Muri iki gitaramo iyi Chorale irateganya kuririmba indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo izo mu njyana za Classique, Opèra, uturirimbo (carols) twa Noheli tumenyerewe, indirimbo z’injyana nyafurika n’inshya z’abahanzi bagezweho.
Iki gitaramo kizabera kuri Kigali Arena guhera saa kumi n’ebyiri kugeza saa tatu z’ijoro. Kwinjira bizaba ari 150. 000 Frw ku meza y’abantu batandatu, 25. 000 Frw, 20. 000 Frw, 10. 000 Frw na 5 000 Frw ku muntu umwe.
Abazitabira bazasabwa kuba barikingije nibura urukingo rumwe ndetse no kwipimisha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!