Chorale Echos du Ciel ikorera muri Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo yataramiye abanyarwanda by’umwihariko abakristo bo muri iri torero, mu gitaramo cyaranzwe n’imiririmbire yuje ubuhanga buhanitse.
Iyi chorale ibarizwa by’umwihariko mu rusengero rwa Kigali Bilingual Church i Remera, yakoze iki gitaramo cy’amateka mu ijoro ryo kuwa 18 Ukuboza 2021, muri Kigali Convention Centre.
Ni igitaramo cyaririmbyemo kandi Patmos Choir, abahanzi nka Nadine, Dada, Anitha, Serge, Enos, Yves, Bigiri n’abandi baririmba muri iri torero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi.
Ahagana saa mbili n’igice z’umugoroba icyumba cyaberagamo igitaramo cyari kimaze kuzura, abantu baje gushyigikira no kuryoherwa n’umuziki mwiza wa Chorale Echos du Ciel.
Ni nabwo Niyonzima Aimable yahise atangiza igitaramo maze aha ikaze Chorale Echos du Ciel isesekara ku rubyiniro, ibanza kuririmba indirimbo zigera kuri esheshatu.
Muri iki gice cya mbere baririmbye indirimbo zirimo iyitwa Kanani ni bugufi, Karabo Gatoshye, Yanyimitsemo urukundo, Nzaruhuka, Yesu yambereye icyambu, Nantererana ndetse n’iyitwa Alpha na Omega iri mu zakunzwe cyane.
Ni indirimbo zose baririmbye mu buryo bwanyuze abitabireye dore ko uretse ubuhanga n’amajwi meza y’aba basore n’inkumi, ubwabyo n’uburyo bw’imicurangire bwari buhebuje.
Niyonzima yahise aha umwanya Perezida wa Chorale Echos du Ciel, Gashema Justin, maze agaruka ku mateka y’iyi Chorale yavutse muri Kanama 2013.
Kuri ubu igizwe n’abaririmbi 12 bafite intego yo kubwiriza ubutumwa binyuze mu ndirimbo zifite umwimerere w’itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi.
Gashema yavuze ko indirimbo baririmba zibanda ku gukumbuza abantu Ijuru, babibutsa ko n’ubwo baba bagowe n’ibyo babona mu Isi ariko igihe kiri hafi bagataha mu Ijuru.
Ati “Ni indirimbo zikumbuza abantu bose kuzajya mu Ijuru. Twifuriza buri wese uri aha ngaha n’undi wese kuzabana muri Chorale yo mu ijuru.”
Yakomeje agira ati “Intego ni imwe, ni indirimbo z’ibyiringiro, aho Isi igerageza kudoda ibidashoboka, turirimba ibyiringiro by’uko tugiye gutaha, ibyiringiro by’uko Yesu ari hafi kugaruka.”
Nyuma yo kugaruka ku mateka avunaguye y’iyi Chorale, uwari uyoboye iki gitaramo yongeye guhamagara ku rubyiniro aba basore n’inkumi maze bakora mu mihogo, bararirimba abantu bazura umunezero.
Mu gihe cyose bamaze baririmba, wabonaga abantu bafite imbamutima ndetse igitaramo cyarinze kirangira ubona nta wifuza gutaha.
Muri rusange Echos du Ciel yaririmbye indirimbo zirenga 20 ariko hafi ya zose abari bitabiriye igitaramo wabonaga bazizi ndetse bari bashyiriweho uburyo bwo kujya bareba amagambo azigize [Lyrics] ku buryo n’utazizi yabashaga kujyana n’abaririmbyi.
Abitabiriye kandi bari bashyiriweho uburyo bwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, haba ku ruhande rwa Kigali Convention Centre, ndetse n’abateguye igitaramo.
Abakitabiriye bose basabwaga kuba barakingiwe byuzuye, ndetse bakerekana ko bipimishije bitarenze amasaha 72, kandi ibisubizo byabo bikaba bigaragaza ko nta Covid-19 bafite.
Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!