IGIHE

Yari umubyeyi ugira urugwiro: Urwibutso Thacien Titus afite kuri Se witabye Imana

0 5-05-2024 - saa 19:58, IGIHE

Umuhanzi Thacien Titus ari mu gahinda k’urupfu rwa Se, Kamugundu Zachée, witabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.

Kamugundu Zachée yatabarutse ku wa Gatanu, tariki ya 3 Gicurasi 2024, aguye mu Bitaro bya Muhima aho yari amaze ukwezi arwariye.

Umuhanzi Thacien Titus yavuze ko Se yari umubyeyi ukunda abantu kandi ugira urugwiro.

Ati “Papa yari umubyeyi mwiza ukunda umuryango we cyane. Yari umujyanama mwiza, ugira urugwiro kandi yakundaga gukora cyane.’’

Thacien Titus yavuze ko bakomeje gushimira abantu batandukanye bakomeje kubafata mu mugongo.

Ati “Turashimira abantu bose bari kutuba hafi mu buryo bwose muri ibi bihe bitoroshye. Tubasabiye umugisha.’’

Kamugundu Zachée yavutse ku wa 9 Gashyantare 1928, atabaruka ku wa 3 Gicurasi 2024.

Uyu musaza w’imyaka 96 azasezerwaho bwa nyuma ku wa Mbere, tariki ya 6 Gicurasi 2024, mu Irimbi rya Nyamugari riherereye mu Karere ka Kamonyi.

Tuyishime Thacien uri mu bana ba nyakwigendera ari mu bafite izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana by’umwihariko mu Itorero ADEPR.

Yamamaye mu ndirimbo zirimo “Aho ugejeje ukora”, “Uzaza ryari Yesu”, “Uzampe iherezo ryiza”, “Mpisha mu mababa”, “Rwiyoborere”, “Haburaho gato”, “Impanuro”, “Nshyigikira” n’izindi.

Kamugundu Zachée (iburyo) yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu
Thacien Titus ni umwe mu baramyi bamenyekanye cyane mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza