Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Eric Reagan Ngabo ubarizwa mu gihugu cya Finland giherereye mu Majyaruguru y’u Burayi, yasohoye indirimbo ye nshya yise “Wewe ni Mungu” ivuga ku gukomera kw’Imana, anatangaza ko yongeye kugaruka muri muzika.
Ngabo yari amaze umwaka adakora umuziki. Uyu muhanzi avuga ko yabanje gusubira inyuma kugira ngo yige neza ikibuga cy’umuziki mbere y’uko ashyiramo imbaraga.
Yabwiye IGIHE ko yagarutse mu muziki n’imbaraga nyinshi ku buryo afite icyizere cy’uko mu gihe cya vuba azumvikana mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Iyi ndirimbo “Wewe ni mu ngu” yasohoye iri mu rurimi rw’Igiswahili ifite iminota 5 n’amasegonda 38’.
Yavuze ko iyi ndirimbo yasohoye yayanditse nyuma yo gusoma muri Zaburi 145:1-7, aho ku murongo wa nyuma havuga ngo akanwa kanjye kazavuga ishimwe ry’uwiteka, abafite umubiri bose bajye bahimbaza izina rye ryera iteka ryose.
Muri Zaburi145 hagati ho hari ahavuga ngo “Mana yanjye, Mwami wanjye ndagushyira hejuru, Nzahimbaza izina ryawe iteka ryose, nzajya nguhimbaza uko bucyeye, nzashima izina ryawe iteka ryose, uwiteka arakomeye ni uwo gushimwa cyane. Gukomera kwe ntikurondoreka.”
Mu 2008, ni bwo Reagan Ngabo yatangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga, dore ko kuririmba ari impano yakuranye kuva i Nyagatare ku ivuko. Imwe mu ndirimbo ze zaremenyakanye harimo “Ishimwe n’iryawe”, “Imbere ni heza” n’izindi nyinshi.
Mu buryo bw’amajwi, iyi ndirimbo nshya ye yakozwe na Producer Nicolas muri Studio Ishusho, yayisohoye nyuma y’umwaka urenga atumvikana mu muziki gusa yavuze ko yagarukanye imbaraga.
Reba indirimbo ‘Ishimwe ni Iryawe’ uyu muhanzi yamenyekanyemo
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!