IGIHE

Umukirisitu wuzuye, abanze kwikingiza Covid-19, kwishyiramo ‘Microchips’…. Ikiganiro Apôtre Mutabazi

0 16-02-2022 - saa 16:15, Akayezu Jean de Dieu

Niba kwangiza umubiri ari icyaha, kureka Covid-19 ikinjira mu mubiri wawe ikawangiza ni byo bitari icyaha? Niba ushaka kwiyahura se wenda wabigize ko atari icyaha, urumva kwica abandi byo atari icyaha?

Ibi ni ibibazo by’Intumwa y’Imana [Apôtre] Mutabazi Kabarira Maurice, umushumba w’Itorero New Covenant Kingdom Citizen na Minisiteri yitwa World Foundation, akaba n’utanga ibiganiro nyungurabwenge bihugura abantu [Motivation Speaker].

Apôtre Mutabazi yaganiraga n’Umunyamakuru wa IGIHE wari umubajije icyo atekereza ku kuba hari bamwe bagitsimbaraye ku myemerere n’imyizerere bavuga ko ituma badafata urukingo rwa Covid-19.

Uyu mugabo avuga ko atumva impamvu abizera bananiwe kuzana umuti wa Covid-19, none abahanga mu bya siyansi bakaba barawuzanye [urukingo] ariko hakaba hari abadashaka kuwufata.

Ati “Indwara iraje, ntugize ubwo bumana buzana umuti wayo. Bikunaniye kuzana umuti wa Covid-19, noneho n’abawuzanye ntushaka kuwufata.”

Yakomeje agira ati “Hariya hantu habamo ibihuha byinshi, nonese niba abazungu barashatse kutumara ko tumaze gufata inkingo eshatu zose ko nta n’umwe wigeze upfa yishwe n’urukingo?”

Apôtre Mutabazi atanga ingero z’abahanga mu bya Tewolojiya basobanukiwe ibyanditswe muri Bibiliya ariko bakaba barafashe iya mbere mu kwikingiza Covid-19.

Ati “Niba Imana ivuga ngo imibiri yanyu ni insengero z’umwuka, uwangiza urwo rusengero rw’Imana akarutsemba na we akwiye kugirwaho urubanza. Noneho reba Covid-19 iyo ikwinjiye irakwangiza, ubwo rero nawe niwemera ko ikwinjira uzaba ufitanye urubanza n’Imana.”

Yakomeje agira ati “None bakweretse umuti n’urukingo ruratuma itakwangiza umubiri, nawe uti simbifata? Buriya kudafata urukingo rwa Covid-19, ni uguha ikaze indwara ngo ikwinjiremo.”

“Ndabizi ko Abakirisito ari bo bavuga ko kwiyahura ari icyaha kandi kwanga urukingo ni ukwiyahura. Noneho niba kwiyahura bitabaye icyaha no kwica abandi na byo baravuga ko atari icyaha se?”

Abahuza Covid-19 n’ibyanditswe by’uko hari igihe kizagera abantu bagashyirwamo ikimenyetso gishushanya ‘Shitani’, avuga ko ibyo ari ibitekerezo bikwiye kuranga abafite umuhamagaro uhuza ubwenge n’ubunyamwuka.

Ati “Njyewe na ‘Microchip’ nayishyiramo, si ikoranabuhanga? Ntabwo ari ikintu gitangaje, kuri twe abantu bahuza umuhamagaro n’ubunyamwuka, iryo ni ikoranabuhanga twemeranywa na ryo.”

Umukirisitu wuzuye kuri Apôtre Mutabazi

Ku basoma Bibiliya, mu gitabo cy’Imigani 11:9 haranditse ngo “Utubaha Imana yicisha mugenzi we akanwa ke, ariko umukiranutsi azikirisha ubwenge bwe. Iyo Umukiranutsi amerewe neza Umudugudu urishima.”

Ni mu gihe umurongo wa 11 wo ugira uti “Umugisha w’Abakiranutsi ushyira umudugudu hejuru ariko usenywa n’akanwa k’umunyabyaha.”

Kuri Apôtre Mutabazi, ubukrisitu burenze ibyo abantu bareberaho kujya mu ijuru birimo kureka ibyaha.

Ati “Umukiristo w’ukuri ni umwe ubukirisito bwe bushobora gutuma igihugu cye gitera imbere. Iyo ubukirisito budashobora gutuma igihugu kizamuka mu bukungu, buba bwarigishijwe igice.”

Yakomeje agira ati “Ubukirisitu burenze icyo abantu bareberaho kureka ibyaha, kujya mu ijuru kuko utarajya mu ijuru uri hano mu isi kandi ugomba kuba umunyamumaro.”

Apôtre Mutabazi ni umuvugabutumwa, umwanditsi w’ibitabo umaze kwandika ibigera kuri 40, umushakashatsi, umujyanama mu by’imiyoborere ndetse akaba rwiyemezamirimo.

Reba hano ikiganiro Apôtre Mutabazi yagiranye na IGIHE:

Video: Iraguha Jotham

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza