IGIHE

Imyaka 120 y’inzira y’inzitane ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, idini ryabanje kwitwara nka Leta nyuma bagashwana

0 2-01-2022 - saa 07:13, Iradukunda Serge

Imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare yo mu 2015, igaragaza ko u Rwanda rwari rufite abaturage babarizwa muri Kiliziya Gatolika 4.823.766, ni ukuvuga 45,8% by’abenegihugu bose banganaga na 10.515.973. Nubwo iri dini ari ryo rifite abayoboke benshi mu Rwanda, urugendo rwarigejeje ku kuba igikomerezwa ntirwari rworoshye.

Icyumweru cyo ku wa 25 Ukwakira 2020, cyabaye umunsi w’ibyishimo ku Bakirisitu Gatolika n’abandi Banyarwanda muri rusange kuko ari bwo Papa Francis yatangaje ko yagize Musenyeri Antoine Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali Cardinal.

Kambanda yesheje umuhigo wo kuba Cardinal wa mbere w’Umunyarwanda, nyuma y’imyaka igera ku 120 ivanjili igeze mu gihugu.

Kuba u Rwanda rwarabonye Cardinal, umwe mu bashobora gutora Papa cyangwa bagatorwamo Papa, akaba umujyanama wa Papa ni amahirwe akomeye ariko ni icyerekana ko Kiliziya y’u Rwanda imaze gukomera. Ni inyungu kuri Kiliziya y’u Rwanda ariko bikaba n’inyungu ku Rwanda nk’igihugu.

Nubwo uyu munsi Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yageze kuri byinshi, yanyuze mu rugendo rutoroshye kuva ku ivuka ryayo kugeza uyu munsi yubatse izina ryatumye yigarurira umubare munini w’Abanyarwanda.

Kugera mu 1900, u Rwanda rwabarizwaga mu gace k’iyogezabutumwa ka Afurika yo munsi ya koma y’Isi kashyizweho ku wa 24 Gashyantare 1878 na Papa León wa 13 akakaragiza umuryango w’abapadiri bera wari warashinzwe na Karidinali Lavijeri mu 1868.

Aba bamisiyoneri ba Afurika (abapadiri bera) bageze muri Uganda muri Gashyantare 1879. Bahise bahashinga misiyoni yaje kuba vikariyati apostoliki ya Vigitoriya- Nyanza mu1883. Abayoboye iyo Vikariyati ni Musenyeri Léon Livinhac (1846-1922) na Musenyeri John Joseph Hirth (1854-1931). Myr Hirth yabaye igisonga ku wa 4/12/1889, atangira uwo murimo ku mugaragaro ku wa 25/05/1890.

Vikariyati apostoliki ya Vigitoriya-Nyanza yagabanyijwemo vikariyati eshatu ari zo iya Nyanza y’amajyepfo yaragijwe Musenyeri Hirth. U Rwanda ni yo rwashyizwemo. Icyicaro cyayo cyari i Kamoga ya Bukumbi muri Tanzaniya. Aha ni ho Myr Hirth yafatiye umugambi wo kohereza abamisiyoneri mu Rwanda. Ku wa 12/11/1897, yashinze misiyoni ya Katoke, bagombaga gushyikiramo mbere yo kugera mu Rwanda.

Ku wa 15 Nzeri 1899 Myr Hirth n’abari bamuherekeje bahagurutse i Kamoga berekeza mu Rwanda. Yari kumwe na ba padiri Alufonsi Burari na Pawulo Barutolomayo ndetse na Furere Anselme. Babanje guca i Burundi kubonana n’uwari ukuriye ingabo z’abadage wayoboraga agace u Rwanda rwari rurimo. Ku wa 20 Mutarama 1900 ni bwo bageze i Shangi ho muri Rusizi ari na ho habereye misa ya mbere ku butaka bw’u Rwanda.

Ku wa 2 Gashyantare 1900 Musenyeri Hirth n’abo bari kumwe bageze ibwami bakirwa n’umwami Yuhi V Musinga mbere yo gukomeza berekeza mu majyepfo. Ku wa 4 gashyantare 1900, Musenyeri Hirth yasubiye muri Tanzaniya anyuze mu Gisaka ariko asiga padiri Burari na Paul Bartremy ndetse na Furere Anselme i Mara kugira ngo bahashinge misiyoni ya mbere mu Rwanda.

Ku wa 8 Gashyantare 1900 abamisiyoneri batatu basigaye mu Rwanda bakambitse i Save ari na ho baje gushinga misiyoni ya mbere yaragijwe « Umutima Mutagatifu wa Yezu ».

Nyuma yaho hakurikiyeho ishingwa rya za misiyoni Zaza (1/11/1900), Nyundo (25/4/1901), Rwaza (20/11/1903), Mibirizi (20/12/1903), Kabgayi (20/1/1906), Rulindo (26/4/1909), Murunda (17/5/1909) na Kansi (13/12/1910).

Iyi Kiliziya y’i Save nubwo ivuguruye, yubatswe n’Abapadiri Bera mu 1900

Abanyarwanda ba mbere barabatijwe, abandi barashyingirwa

Mata 1903 Abanyarwanda ba mbere 26 bahawe isakramentu rya batisimu i Save. Mu 1904, bwa mbere mu Rwanda hatanzwe isakramentu ry’ugushyingirwa hanatorwa abaseminari ba mbere boherejwe kwiga i Hangiro muri Tanzaniya, iruhande rwa Musenyeri Hirth.

Mu Ukuboza 1913 abaseminari b’Abanyarwanda bigaga mu iseminari ya Rubia (i Hangiro muri Tanzaniya) bazanywe kwiga i Kabgayi. Icyo gihe hahise hashingwa Seminari Nto ya Mutagatifu Léon na Seminari Nkuru ya Mutagatifu Karoli Borome i Kabgayi yakiraga abakandida b’Abanyarwanda n’Abarundi.

Habonetse Umufurere n’Umupadiri ba mbere

Kuri Noheli 1916, Umuferere wa mbere w’Umunyarwanda yakoze amasezerano yo kwiyegurira Imana. Yari Furere Oswald Rwandinzi w’i Save. Gutangiza umuryango w’abafurere b’Abanyarwanda bitwa « Abayozefiti » byari byarakozwe na Musenyeri Hirth, byaje gusozwa na usenyeri Léon Classe mu 1929.

Nyakanga 1917, Umwami Yuhi V Musinga yaciye iteka ryemerera buri Munyarwanda kujya mu idini yihitiyemo.

Ku wa 7 Ukwakira 1917, Kiliziya yabonye abapadiri bayo babiri ba mbere b’Abanyarwanda, abo ni Donat Reberaho wavukaga i Save na Balthazar Gafuku wavukaga i Zaza.

Musenyeri Hirti wari warabohereje kwiga Seminari i Bukoba mu 1904 ni na we wabahaye ubusaseridoti, i Kabgayi. Ibyo birori bikomeye kandi byahuriranye n’ishingwa rya Misiyoni ya Rwamagana. Abo ba padiri b’abenegihugu batumye rubanda barushaho kwizera misiyoni.

Muri Werurwe 1919, umubikira wa mbere w’Umunyarwandakazi (Mama Yohana) yakoze amasezerano ye ya mbere mu muryango w’Abenebikira washinzwe na Musenyeri Hirth mu 1913.

Mu 1919, Abapadiri babiri ba mbere b’Abanyarwanda bahawe kuyobora misiyoni ya Murunda bari kumwe na Furere w’umuyozefiti Oswald Rwandinzi.

Ku wa 17 Ukwakira 1943, Umwami Mutara III Rudahigwa yarabatijwe nyuma y’imyaka 14 yamaze ari umwigishwa. Yahisemo kwitwa Charles Léon Pierre . Yahaye atyo icyubahiro Karoli w’Umugwaneza, igikomangoma cy‟i Flandres; Léon rikaba irya Musenyeri Classe, na Pierre nk’umubyeyi we wa batisimu ariwe RIJIKIMANSI, umutware mukuru watwaraga Kongo- Mbiligi na Rwanda-Urundi.

Umwami yabatirijwe rimwe na nyina, umugabekazi Nyiramavugo-Kankazi wafashe izina rya Radegund. Musenyeri Classe ni we wababatije.

Kiliziya yabanje kwitwara nka Leta

Kiliziya Gatolika ikigera mu Rwanda, yabaye nk’ifashe inshingano za Leta, aba ariyo ishingwa inijyanye n’amashuri ari nayo mpamvu kugeza n’ubu, umubare w’amashuri ya Kiliziya Gatolika ari menshi mu Rwanda. Ibyo biyongeraho amavuriro n’ibitaro.

Kiliziya kandi yabaye nka Leta mu yindi kuko abaturage benshi ariyo bashikiraga dore ko ariyo yasaga n’iyazanye ibyo badasanzwe babona nk’amashuri, amavuriro, inzu nziza n’ibindi.

Uko kwigarurira imitima y’abaturage byanatumye ku bufatanye n’abakoloni b’Ababiligi, bagira ijambo rikomeye mu butegetsi kugezwa ubwo aribo bagenaga uyobora u Rwanda n’udakwiriye kuruyobora. Byigaragaje mu 1931 ubwo umwami Mutara Rudahigwa yimikwagwa na Musenyeri Classe, aho kuba abiru nkuko imigenzo y’ibwami yabigenaga.

Abayoboraga Kiliziya nibo bagize uruhare mu mvururu za politiki zabaye mu 1959, bashyigikira Politiki y’ishyaka Parmehutu rya Kayibanda kugeza rihiritse ubwami. Iryo jambo kandi Kiliziya yakomeje kuryiharira muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri. Nka Musenyeri Vincent Nsengiyumva yabaye muri Komite Nkuru y’Ishyaka MRND rya Juvenal Habyarimana, imirimo ubusanzwe abihayimana batemerewe.

Gafuku yabaye Umupadiri wa mbere w'Umunyarwanda

U Rwanda rweguriwe Yezu Umwami

Mu 1946, i Nyanza, Umwami Rudahigwa yeguriye u Rwanda Kristu Umwami w’abantu bose n’amahanga yose. Mu mwaka wakurikiyeho, ku wa 21/1/1947 Papa Piyo wa 12 yamwambitse umudari wa « Chevalier commandeur de l’Ordre de Saint Grégoire le Grand » uhabwa abakoreye Kiliziya ibikorwa by’indashyikirwa cyangwa abakristu b’intangarugero mu bihugu byabo.

Byageze muri Kanama 1950, kiliziya imaze kugira abayoboke bagera kuri 357.722 babatijwe, imaze kugira misiyoni 40 n’abapadiri 90 b’Abanyarwanda.

Mu 1952, Papa Piyo wa 12 yagabanyijemo kabiri Vikariyati Apostoliki y’u Rwanda, bityo mu Rwanada havuka Vikariyati ebyiri ari zo Kabgayi na Nyundo. Vikariyati ya Nyundo yaragijwe Musenyeri Aloyizi Bigirumwami , Umwepiskopi w’Umunyarwanda akaba n’Umwepiskop wa mbere w’umwirabura muri Afurika Mbiligi. Yimitswe ku wa 1 kamena 1952 i Kabgayi.

Ku wa 10 Ugushyingo 1959, Papa Yohani wa 23 mu rwandiko rwe (Constitution apostolique « Cum parvulum sinapis ») yatangaje ko Kiliziya ziri muri Congo- Mbiligi na Rwanda-Urundi zihawe ubuyobozi bwite, bityo ibyitwaga za Vikariyati Apostoliki bihinduka za Diyosezi ndetse na za Misiyoni zihinduka za Paruwasi.Kiliziya yo mu Rwanda yabonye ubuyobozi bwite maze Kabgayi iba arkidiyosezi yungirijwe na Nyundo.

Ku wa 1 Gicurasi 1960, Myr Vedasiti MOJAISKY-PERELLI, intumwa ya papa muri Congo Mbiligi no muri Ruanda-Urundi yayoboye imihango yo kwimika Myr Andreya Perraudin nka Arkiyeskopi wa Kabgayi. Uyu na we yimika Myr Bigirumwami Aloyizi nk’umwepiskopi wa mbere wa diyosezi ya Nyundo, ku wa 7 kanama 1960.

Muri Nzeri 1961, hashinzwe diyosezi ya Astrida (Butare) maze Musenyeri Andereya Gahamanyi atorerwa kuyibera umwepiskopi wa mbere.

Aloyizi Bigirumwami yabaye Umwepisikopi wa mbere w’umwirabura muri Afurika Mbiligi

Mu 1976 hashinzwe Arikidiyosezi ya Kigali

Arikidiyosezi ya Kigali yashinzwe ku wa 3 Gicurasi 1976. Papa Pawulo wa 6 yatoreye Musenyeri Vincent Nsengiyumva kuba arkiyeskopi wa mbere wayo. Yimitswe ku wa 20/6/1976 na Karidinali Angelo Rossi wari wohereje mu Rwanda kubera iryo yimikwa.

Kuva ubwo iyari arkidiyosezi ya Kabgayi yabaye Diyozesi yungirije. Myr Andereya Perraudin yakomeje kuba i Kabgayi nka Arkiyeskopi w’icyubahiro wa Kabgayi kugeza ku rupfu rwe.

Muri Kamena 1980, habayeho Ishingwa ry’Inama y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda (C.EP.R :Conférence Episcopale du Rwanda) ifite icyicaro i Kigali.

Ku wa 5 Ugushyingo 1981, hashinzwe diyosezi ebyiri, Byumba na Cyangugu. Umwepiskopi wa mbere wa diyosezi ya Byumba yabaye Myr Yozefu Ruzindana.

Papa mu Rwanda

Ku wa 15 gicurasi 1990, hasohotse Bibiliya ya mbere yanditswe mu Kinyarwanda yitwa « Bibiliya Ntagatifu ». Ku wa 1/4/1992 hatangajwe isohoka ry’igitabo cya mbere cya misa mu Kinyarwanda cyitwa « Igitabo cya Misa ya Kiliziya ya Roma ».

Ku wa 7-9 Nzeri 1990 bwa mbere mu mateka, Papa Yohani Pawulo wa 2 yasuye Kiliziya gatolika mu Rwanda. Nyuma y’uruzinduko rwe u Rwanda rwinjiye mu ntambara yatangiye ku wa 1 ukwakira 1990. Nubwo habayeho uburyo butandukanye bwo gushaka kuyihagarika burimo n’amasezerano ya Arusha yo muri kanama 1993, iyo ntambara yaje kugeza u Rwanda kuri jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.

Mu 1992, Katedarali ya Kabgayi, yabaye bwa mbere icyicaro cy’Umwepiskopi mu Rwanda yeguriwe Bikira Mariya Utasamanywe icyaha. Kuri iyi tariki kandi ni bwo Inteko ya Kiliziya ishinzwe ibyerekeye Liturujiya n’Amasakramentu yashyize Katedarali ya Kabgayi ku rwego rwa Bazilika Nto.

Ku wa 7-9 Nzeri 1990 bwa mbere mu mateka, Papa Yohani Pawulo wa 2 yasuye Kiliziya Gatolika mu Rwanda

Kiliziya muri Jenoside

Kiliziya Gatolika nayo iri mu nzego zakozweho na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko yabuze abakirisitu n’abihaye Imana bamwe.

Mu Ugushyingo 1994, Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yongeye guretana nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994. Iyi Nama yateraniye i Butare yemeje ko za seminari nkuru n’into zongera gufungura imiryango. Yanatangaje kandi ibyihutirwa byagombaga gukorwa nyuma ya jenoside.

Muri Werurwe 1966, Papa yatangiye kubyutsa buhoro buhoro ubuyobozi bwa Kiliziya mu Rwanda ashyiraho abepiskopi batatu aribo Myr Tadeyo Ntihinyurwa wari Umwepiskopi wa Cyangugu.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi umubano wa Leta y’u Rwanda na Kiliziya wabaye nk’uzamo agatotsi biturutse kukuba Kiliziya itareruraga ngo yemere uruhare yayigizemo.

Muri Werurwe 2017, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Roma, yakirwa n’Umushumba wa Kiliziya Gatorika, Papa Francis. Uru ruzinduko rwabaye nk’urufunguye ipaji nshya y’amateka ya kiliziya n’u Rwanda.

Ku wa 7 Gicurasi 2013, Padiri Antoine Kambanda yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Kibungo. Yimitswe ku wa 27 Nyakanga 2013, umwanya yavuyeho aba Musenyeri wa Arikidiyosezi ya Kigali. Andi mateka akomeye muri Kiliziya y’u Rwanda yongeye kwiyandika ku Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020 ubwo yazamurwaga mu ntera akagirwa Cardinal.

Abapadiri bera bageze mu Rwanda ku ngoma ya Yuhi V Musinga
Mu 1992 Katedarali ya Kabgayi yashyizwe ku rwego rwa Bazilika Nto
Mu 2018 Mgr Antoine Kambanda yagizwe Arikiyepisikopi wa Diyosezi ya Kigali, aha yari ari kumwe na Perezida Kagame
ku Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020 Kambanda yazamuwe mu ntera agirwa Cardinal
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza