Pasiteri Julienne Kabiligi Kabanda yahishuye ko yigeze guhura n’umukobwa utarageza imyaka 18 ukora uburaya akumugiriraho umugisha umuryango we wose ugakizwa.
Uyu mubyeyi asanzwe ari umufasha wa Pasiteri Kabanda Stanley washinze Jubilee Revival Assembly Church.
Ubu ari gutegura ibitaramo byo gushima Imana binyuze muri Grace Room Ministries yashinze.
Ati “Nagendaga mu gicuku mbona akana gato kari mu myaka cumi n’ingahe tunitiranwa kitwa Julienne, ndakabwira nti ngwino. Kaza mu modoka kari gutitira.”
“Narakabwiye nti kuki uri hanze saa sita z’ijoro? Kararira cyane kati ni Mama uba wambwiye ngo njye gushaka ayo guhaha.”
Yakomeje avuga ko yacyuye uwo mwana iwabo ahageze asanga nyina ari gusambana abana bari hanze mu mbere saa sita z’ijoro.
Ngo yarakomanze umugore asohokana n’umugabo ahita anagenda atamwishyuye.
Ati “Twajyanye iwabo n’uwo mwana ndatangara. Byankoze ahantu ngeze iwabo mu rugo. Twagezeyo dusanga karumuna ke k’agakobwa kicaye ku muryango n’akandi kagakurikira k’agahungu bari hanze.”
“Ndababaza nti bimeze bite ? bati mama afite umukiliya, niyo mpamvu turi hano. Narakomanze akingura yishyuza wa mugabo avuga ko yamuhaye make. Bari bumvikanye 1000 Frw undi yishyura 500 Frw.”
Avuga ko yashimishijwe n’uburyo inkuru y’uyu mwana yarangiye kuko yaje gukizwa n’umubyeyi we bikaba uko.
Ati “Wa mwana w’umukobwa yaje guhinduka ubu ni umukirisitu. Ubu ari ku ishuri. Wa mubyeyi yarahindutse ubu asigaye ari umucuruzi uranguza amakara. Ya ngeso , ijambo ry’Imana ryarayihinduye. Twa twana duto natwo ubu turiga.”
Grace Room Ministries ya Pastor Julienne Kabanda igiye kumara imyaka itatu ishinzwe.
Ubu iri gutegura igiterane kizatangira ku wa 6 kugeza ku wa 12 Ukuboza 2021 kuri Good Shepherd Church Nyarutarama.
Iki giterane kizajya kiba guhera saa kumi n’imwe n’igice mu minsi y’imibyizi mu gihe ku wa Gatandatu cyangwa ku Cyumweru bizajya biba guhera saa cyenda.
Amafoto: Nake Photographer
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!