IGIHE

Patient Bizimana yasabye anakwa umugore we (Amafoto na Video)

0 19-12-2021 - saa 15:59, Uwiduhaye Theos

Patient Bizimana uri mu bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, yasabye anakwa umugore we Karamira Uwera Gentille asanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni mu birori byabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukuboza kuri Romantic Garden ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Simon Kabera niwe wabereye uyu muhanzi Parrain mu gihe yagaragiwe n’abasore barimo Prosper Nkomezi ndetse na Serge Iyamuremye n’abandi bagenzi be b’urungano.

Umuririmbyi wa gakondo mu muziki wo kuramya Imana Joshua Ishimwe (Josh Ishimwe), Prosper Nkomezi afatanyije na Rene Patrick ndetse na Aimé Uwimana nabo bari mu baririmbye muri uyu muhango wo gusaba no gukwa umugeni wa Patient Bizimana.

Uwera Gentille wari usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere yo kuza mu Rwanda gusezerana na Patient Bizimana, yabanje gukorerwa ibirori byo gusezera ku bukumi ’Bridal Shower’.

Ku wa 21 Kamena 2021 nibwo berekanywe mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church (ERC) Masoro, Patient asanzwe ateraniramo.

Ni igikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Hahamagarwaga couple imwe ku yindi hanyuma hakerekanwa ifoto yabo.

Patient Bizimana yasezeranye na Uwera muri Kamena 2019 mu mu mategeko Karere ka Rubavu.

Patient Bizimana ni umuramyi umaze gushinga imizi. Umuziki yawutangiye akiri muto, akiyumvamo impano yatangiye kwihatira kwiga gucuranga piano mu rusengero hanyuma bigeze mu 2007 asohora indirimbo ye bwite yitwa "Andyohera" ari na bwo benshi batangiye kumubwira ko afite ijwi ryiza.

Abakobwa bari bagaragiye Karamira Uwera Gentille
Abasore n'inkumi bari bagaragiye Patient Bizimana n'umugore we
Akanyamuneza kari kose kuri Karamira Uwera Gentille na Patient Bizimana
Ibi birori byabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukuboza muri Romantic Garden ku Gisozi
Karamira Uwera Gentille warushinze na Patient Bizimana yari agaragiwe n abasore babiri
Karamira Uwera Gentille agiye kuba umugore wa Patient Bizimana ubuziraherezo
Karamira Uwera Gentille asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Karamira Uwera Gentille n'abasore bari bamuherekeje ubwo yasohokaga mu nzu yerekeza aho imihango nyakuri yabereye
Karamira Uwera Gentille ubwo yambikwaga impeta na Patient Bizimana
Karamira Uwera Gentille uyu munsi urasiga ari umugore wa Patient Bizimana nyuma yo kuba barasezeranye mu mategeko imiryango n Imana nabo bagashyiraho akabo
Karamira Uwera Gentille yari yishimiye kuba agiye kuba umugore mu buryo bweruye wa Patient Bizimana
Patient Bizimana yasezeye ubusore
Patient Bizimana na Karamira Uwera Gentille mu mihango yo gusaba no gukwa
Patient Bizimana na Karamira Uwera Gentille ntabwo iby'urukundo rwabo byakunze kujya hanze, byatangiye kumenyekana mu 2020
Patient Bizimana n abasore bose bamwambariye ndetse na Simon Kabera wabaye Parrain we
Patient Bizimana n'umugore we batanga impano
Patient Bizimana ubwo yahamyaga ko ahawe Karamira Uwera Gentille n'umuryango
Patient Bizimana yari yaravuze ko 2021 itazasiga akiri ingaragu
Patient Bizimana yaririmbiye umugore we
Prosper Nkomezi ni umwe mu bambariye mugenzi we Patient Bizimana
Prosper Nkomezi yambariye umuhanzi mugenzi we warongoye
Serge Iyamuremye ari mu bambariye umuririmbyi Patient Bizimana
Prof Tombola M. Gustave usanzwe ari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali ni we watanze umugeni
Uhagarariye umuryango wa Patient Bizimana mu muhango wo gusaba no gukwa
Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Prof Tombola M. Gustave, ni we wari umusaza mukuru ku ruhande rw’umugore wa Patient Bizimana
Umukirigitananga Siboyintore yifurije Patient Bizimana n'umugore urugo ruhire abinyujije mu mpano ye
Umuririmbyi wa gakondo mu muziki wo kuramya Imana, Joshua Ishimwe, ari mu baririmbiye Patient Bizimana

Amafoto: Nezerwa Salomon

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza