Umuhanzi w’Umunyamerika Kirk Dewayne Franklin uri mu bakomeye mu muziki uhimbaza Imana ku Isi yasohoye indirimbo yise “Lean on Me’’ yifashishijemo abana 120 bo muri Compassion barimo batandatu bo mu Rwanda.
Kirk Franklin afite ibihembo bitandukanye mu muziki birimo 16 bya Grammy Awards, ibya BET Award, GMA Dove Awards [afitemo 22] na Stella Awards.
Uyu muhanzi w’imyaka 51 asanzwe ari umwanditsi w’indirimbo n’ibitabo ndetse ni n’umuyobozi w’indirimbo muri korali zitandukanye zirimo “The Family”, “God’s Property” na “One Nation Crew.”
Izina rye rizwi mu ndirimbo zirimo “A God like you”, “Love Theory”, “I smile”, “Imagine me”, “Revolution”, “My life is in your hands”, “Wanna be happy” na “Lean on me”, ari nayo yasubiwemo.
“Lean on me” ni indirimbo yatekerejweho muri gahunda yo guteza imbere abana bibumbiye muri Korali y’Abana bo muri Compassion International no kubakorera ubuvugizi. Mu kuyikora, Kirk Franklin yifashishije abana 120, barimo Abanyarwanda batandatu, bose bava mu bihugu 24.
Umuhanzi Kirk Franklin na we asanzwe afite abana yishurira ishuri muri Compassion. Ni we wanditse, anatunganya indirimbo yakoranye n’abana bo muri Compassion, muri studio ye.
Mu bana batandatu batoranyijwe mu Rwanda harimo abafite kuva ku myaka 14 kugera kuri 17 y’amavuko.
Donatha w’imyaka 16 y’amavuko uri mu baririmbye muri iyi ndirimbo, yatangaje ko yishimiye bihambaye no kuririmbana na Kirk Franklin.
Yagize ati “Amagambo ntashobora gutuma nsobanura ibyishimo n’umugisha nagize wo kuririmbana na Kirk Franklin.’’
Kuva mu mezi ashize, Franklin yatangiye gukorana n’urubyiruko rwo mu bihugu 25 ku Isi muri gahunda zigamije iterambere. Binyuze mu majonjora yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no gusubiramo indirimbo, yakoranye n’abagize Korali y’Abana bo muri Compassion igizwe n’abafite imyaka iri hagati ya 11 na 19, mu gusubiramo indirimbo ye yasohotse bwa mbere mu 1998.
Yagize ati “Byari iby’agaciro gukorana n’urubyiruko rwinshi kandi rufite impano rwo ku Isi yose. Nanyuzwe n’itsinda ryo muri Compassion International ryampaye amahirwe yo gukora ibintu nk’ibi.’’
Mu gutunganya indirimbo “Lean on Me”, Franklin ni we watoje abana amajwi, anabasubiza ibibazo byerekeye ubuzima bwe n’ubw’umuziki we ndetse na zimwe mu mbyino bifashishije.
Franklin yavuze ko kongera kuririmba “Lean on Me” ariko noneho afatanyije n’abana batandukanye bitanga icyizere ku bantu bose batuye Isi.
Indirimbo “Lean on Me” yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse n’izicuruza umuziki; byitezwe ko amafaranga azayivamo azifashishwa mu gushyigikira ibikorwa bya Compassion.
– Reba indirimbo “Franklin Kirk” yahuriyemo n’abana 120
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!