IGIHE

Kigali: Umusigiti wo kuri ONATRACOM n’uwo mu Mujyi igiye kuvugururwa

0 22-01-2022 - saa 10:24, Thamimu Hakizimana

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, RMC, buvuga ko bugiye kuvugurura umusigiti wo mu Mujyi ndetse n’uwo kuri ONATRACOM mu Karere ka Nyarugenge ikubakwa mu buryo bugezweho aho izuzura itwaye arenga miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi byatangajwe na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, mu kiganiro yagiranye na IGIHE kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mutarama 2022.

Sheikh Salim yemeza ko iyi misigiti uko ari ibiri igiye kuvugururwa ku nkunga izatangwa na Arabia Saoudite aho izubakwa mu buryo bugezweho ikajya yakira abantu benshi kurutaho.

Yavuze ko umusigiti wo mu Mujyi uzaba ugizwe n’amagorofa 13 aho uzaba ufite aho gusengera n’ibyumba bikorerwamo ubucuruzi kugira ngo ujye ubyazwa inyungu. Uwo kuri ONATRACOM uzubakwa mu buryo bugezweho aho uzajya wakira abantu ibihumbi bine mu gihe ubu wakira abageze kuri 400.

Yagize ati “ONATRACOM tumaze kuhabonera inkunga kimwe no mu Mujyi. Uwo kuri ONATRACOM uzubakwa ku buryo uzajya wakira abantu ibihumbi bine; uzaba ufite n’ibikorwa by’ubucuruzi kandi inyigo yararangiye.”

Yakomeje avuga ko icyadindije umushinga wo kuvugurura iyi misigiti ari icyorezo cya Covid-19.

Ati “Inyigo zarakozwe n’aba-enjeniyeri boherejwe na Arabia Saoudite bageze mu Rwanda binyuze muri ambasade yabo iherereye i Kampala, turabonana bareba ubutaka uko bumez, banabonye n’izindi nzego z’ubuyobozi bw’Igihugu.”

Yongeyeho ko mu bihe bya vuba iyi misigiti izaba itangiye kubakwa kandi bizeye ko bizahesha agaciro abayislamu n’igihugu muri rusange.

Umusigiti wo mu Mujyi wa Kigali ugiye kubakwa mu buryo bugezweho
Umusigiti wo kuri ONATRACOM na wo ugiye kuvuguruwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza