IGIHE

Kazubwenge James yibukije urubyiruko ko ijambo ry’Imana ridatana no gukora

0 5-05-2024 - saa 23:02, Rosine Ingabire

Impuguke mu kubaka ingo zishingiye kuri Kristo ndetse n’Iterambere, Kazubwenge James, yasabye urubyiruko kuzirikana amahitamo rukora kugira ngo ruhuze ubusore n’ubukumi bwarwo n’indangagaciro zikwiriye kururanga mu buzima bwa buri munsi.

Ni ubutumwa yatanze ku rubyiruko rw’abanyeshuri biga muri Integrated Polytechnic Regional College – IPRC Tumba mu Karere ka Rulindo, ku wa Gatandatu tariki 4 Gicurasi 2024.

Kazubwenge James yatumiwe mu kiganiro cyateguwe n’Ihuriro rigizwe n’urubyiruko rw’Abangilikani (RASA: Rwanda Anglican Student Association) bafatanyije n’abandi banyeshuri bose biga muri IPRC Tumba.

Mu butumwa bwe, Kazubwenge James yasabye aba banyeshuri kubanza kwakira Kristu kugira ngo abashoboze mu busore bwabo, bityo kwizera kwabo kujyana n’imirimo ibabeshaho.

Ati “Mukwiye gusoma kenshi no kugendera mu ijambo ry’Imana ndetse mugakoresha impano n’ubutunzi bwanyu mu buryo buhesha Imana icyubahiro kuko icyo umuntu abiba ari cyo azasarura. Gusenga Imana mu kuri no mwuka no gukorera Imana nta gihombo kirimo.’’

Yifashishije Ijambo ry’Imana riri mu 2 Abakorinto 8:1-5, Yosuwa 24:14-15, Imigani 11:25, Kazubwenge James, yibukije urubyiruko ko ahazaza hari mu biganza byarwo ndetse rudakwiye kwibagirwa kubakira ubuzima bwarwo ku ndangagaciro z’abakijijwe.

Kazubwenge James yahaye uru rubyiruko impamba ihamye y’uko rwakwitwara binyuze mu kubakira ku ngingo eshatu zirimo agakiza, urukundo n’umurimo.

Yibukije ko iyo umuntu yatuje akanwa akizeza umutima, aba umwana w’Imana kandi ibyo bikwiye kujyana no gukundana no gufatanya mu kubwiriza abatarizera.

Yagize ati “Pawulo yabwiye Abatesalonike ngo udakora ntakarye, bakore bikenurishe amaboko yabo. Abari kwiga, bige neza batsinde babe icyitegererezo muri byose.’’

Abitabiriye ikiganiro bahawe umwanya wo kubaza ibibazo maze banashima impanuro bahawe, bavuga ko zizabafasha kubaka imiryango myiza itarangwamo amakimbirane n’ikindi icyari cyo cyose cyayihungabanya.

Tuyisenge Samuel yavuze ko iki kiganiro bagiteguye bagamije kwiyungura ubumenyi mu gukoresha impano n’ubutunzi bwabo mu buryo buhesha Imana icyubahiro no kurangwa n’agakiza, urukundo n’umurimo unoza.

Cyitabiriwe n’abanyeshuri b’ingeri zose, bamwe mu barezi babo bigisha mu mashami atandukanye ndetse n’abashyitsi batandukanye.

RASA yatangiye mu 1997, ihabwa ibyangombwa byo gukora byemewe mu 1999-2000. Uyu muryango watangiriye i Butare mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, NUR. Kuri ubu ufite abanyamuryango 4000 mu gihugu hose mu mashami 29 ariko 26 ni yo akora bihoraho.

Kazubwenge James yasabye urubyiruko rwiga muri IPRC Tumba kuba abakristo beza bizihiye u Rwanda
Urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro rwabajije ibibazo bitandukanye, rurushaho gusobanukirwa
Tuyisenge Samuel yavuze ko bateguye iki kiganiro bagamije kwiyungura ubumenyi mu gukoresha impano n’ubutunzi bwabo mu buryo buhesha Imana icyubahiro
Kayitesi Jeanette wigisha ibijyanye na Mechatronic muri IPRC Tumba, yari mu bitabiriye iki kiganiro
Irakoze Ami Fiaber, Umuyobozi wungirije w'Abanyeshuri muri IPRC Tumba yashimiye uburyo basangijwe ubunararibonye bufatika ku buryo umuntu yashaka amafaranga anakorera Imana by'ukuri
Muhoza Esther uhagarariye ibijyanye n'Ubwuzuzanye n'Uburinganire muri IPRC Tumba yari mu bitabiriye iki kiganiro
Marara Norbert uyobora Umuryango w'Abanyeshuri b'Abapantekote, Community of Pentecostal Students (CEP) yari mu bitabiriye iki kiganiro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza