Abahanzi 15 mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live, kigamije kubashyigikira no kubashimira uburyo bateza imbere sosiyete yaba mu mibereho yo mu buryo bw’umwuka ndetse no ku mubiri usanzwe.
Ni mu muhango wabaye ku Cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021, witabiriwe n’abaramyi b’amazina azwi n’abandi.
Mu gutangiza iki gikorwa, Mike Karangwa ushinzwe gukurikirana Ibikorwa bya Rwanda Gospel Stars Live, yashimye abahanzi bahatanye avuga ko bakorera mu kibuga kirimo imitego myinshi ariko ko bayisimbuka bakifashisha umuziki mu kongera gusana imitima ya benshi.
Yavuze ko indirimbo z’aba bahanzi zifite akamaro gakomeye ku buzima bwa benshi kuko hari abakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza, abandi bareka ibikorwa bibi bari bagiye gukora nko kwiyahura n’ibindi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko iki gikorwa kiri mu byashyuhije imyidagaduro mu Rwanda muri izi mpera z’icyumweru kandi akaba yabyishimiye cyane.
Ati “Yari Weekend ishyushye nabyishimiye. Ndizera ko bizagenda neza kurushaho. Icyo Abanyarwanda basabwa ni ugushyigikira abahanzi. Aba bahanzi bafite imishinga itandukanye. Umuhanzi ukunda umushyigikire uko wifite.”
Karangwa yavuze ko ari ishema ku bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuko bizatuma waguka mu buryo burushijeho.
Ati “Bizatuma tubona byinshi byiza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ikindi tuzabona abahanzi bakora uyu muziki bafite ibihembo ngarukamwaka ndetse bakora ibitaramo mu ntara zitandukanye mu Rwanda hose nk’uko mu wundi muziki bimeze.”
Umuhanzi uzatwara umwanya wa mbere muri Rwanda Gospel Stars Live azahabwa miliyoni 7 Frw, uwa kabiri atware miliyoni 2 Frw, naho uwa gatatu atware miliyoni 1 Frw.
Kugeza ubu abahanzi bahatanye muri iki gikorwa bazagenda bakora ibitaramo bizanyura kuri Televiziyo Rwanda.
Abahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo batangiye gukora imyitozo, ku buryo mu mpera z’Ukwakira 2021 biteguye kubitangira. Nyuma y’ibi bitaramo bya Rwanda Gospel Stars Live ni bwo hazamenyekana abatsinze.
Kuri ubu ushobora gushyigikira umuhanzi ukunda, aho ujya muri telefoni ngendanwa ugakanda *544*300* ugashyiramo nimero y’umuhanzi ushyigikiye hanyuma ugakanda ku rwego cyangwa ukanyura hano.
Rwanda Gospel Stars Live ihatanyemo Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Uwitonze Clementine [Tonzi], Gaby Kamanzi, Rata Jah Naychah, James & Daniella, Gisubizo Ministries, umuraperi MD, Gisele Precious, True Promises Ministries, Aimé Frank Nitezeho, Anet Murava na Theo Bosebabireba.
Amafoto: Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!