IGIHE

Hanenzwe abayoboke ba ADEPR bagambaniye bagenzi babo bakicirwa mu nsengero muri Jenoside

0 28-04-2024 - saa 12:15, Léonidas Muhire

Hanenzwe uburyo hari abayoboke ba ADEPR n’andi madini bagize uruhare mu kugambanira bagenzi babo basenganaga b’abatutsi bakicwa, bigatuma bamwe mu barokotse bazinukwa insengero kubera amahano baziboneyemo.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu muri ADEPR Remera ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umushumba wa ADEPR mu Rurembo rwa Kigali, Pasiteri Rurangwa Valentin, yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu kongera gusana imitima ndetse no kwiyubaka ariko ko byari urugamba rutoroshye kongera kumvisha abayoboke agakiza barabonye ubwicanyi mu nsengero.

Ati “Hari Abatutsi bagiye bicirwa aho bazi ko bakirira harimo no mu nsengero. Hano kuri iri Torero rya Kimironko turi ni hamwe mu hari hahungiye Abatutsi bibwira ko barokera mu nzu y’Imana ariko birangira n’ubundi bahiciwe […]. Hari abakristu bagiye bicwa bagambaniwe na bamwe mu bo basenganaga, bagambaniwe na bamwe mu bo baririmbanaga ndetse na bamwe mu babigishaga Ijambo ry’Imana. Ibyo byatumye bamwe bazinukwa inzu y’Imana, bumva ko gukizwa bitabaho, bitanashoboka”.

Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru ya ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Sindayiheba Phanuel, yavuze ko urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi rwabibwe igihe kirekire ari yo mpamvu nk’itorero na bo bashyizeho gahunda zinyuranye zo kongera kwiyubaka.

Ati “Twafashe inshingano ikomeye kimwe n’abandi Banyarwanda yo kubaka umuryango nyarwanda duhereye mbere na mbere ku gufasha abakiristu kumenya no gusobanukirwa ukuri kw’amateka ya Jenoside n’impamvu yabayeho. Duhereye ku Ijambo ry’Imana, dufasha Abanyarwanda kumenya ukuri no kubanza kwiyunga na bagenzi babo nyuma bakiyunga n’Imana”.

Yavuze ko binyura mu bikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge bigamije gufasha abantu kwimenya no kubana mu mahoro, ibikorwa byo kwigisha gusaba imbabazi ndetse no kuzitanga ku barokotse Jenoside.

Ati “Dukora kandi n’ibindi byo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu kuzamura imibereho yabo nko kubona amacumbi no kubafasha kubona ibya ngombwa by’ibanze bibafasha mu buzima”.

Umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Remera, Pasiteri Gatanazi Justin yavuze ko muri paruwasi ayoboye igizwe n’amatorero 12 irya Kimironko ari ryo rifite umwihariko wo kuba ryaraguyemo Abatutsi barenga 37 bari bahahungiye muri Jenoside mu 1994. Muri rusange iyi paruwasi yose yaguyemo Abatutsi barenga 107.

Pasiteri Sindayiheba Phanuel yavuze ko urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi rwabibwe igihe kirekire, ari yo mpamvu nk’itorero na bo bashyizeho gahunda zinyuranye zo kongera kwiyubaka
Pasiteri Rurangwa Valentin yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu kongera gusana imitima ndetse no kwiyubaka ariko ko byari urugamba rutoroshye kongera kumvisha abayoboke agakiza barabonye ubwicanyi mu nsengero
Pasiteri Gatanazi Justin yavuze ko itorero rya Kimironko rifite umwihariko wo kuba ryaraguyemo Abatutsi barenga 37 bari bahahungiye
Inzego zitandukanye zifatanyije na ADEPR mu kwibuka
Igikorwa cyabereye mu Itorero rya ADEPR Kimironko, ahiciwe Abatutsi muri Jenoside
Bamwe mu baririmbyi bifashishijwe muri iki gikorwa
Hashyizwe indabo ku kimenyetso cy'urwibutso rw'Abatutsi biciwe muri uru rusengero
Hacanywe urumuri rw'icyizere, urubyiruko ruhabwa umukoro wo kwamagana ikibi aho cyaba kiva hose
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza