IGIHE

Bishop Rugagi yanyuranyije indimi ku buhanuzi bwe kuri Miss Umunyana Shanitah

0 27-12-2021 - saa 10:50, Uwiduhaye Theos

Bishop Rugagi Innocent, Umuyobozi Mukuru w’Itorero Redeemed Gospel Church yagaragaje ko ubuhanuzi yahanuriye Miss Umunyana Shanitah mu 2018 ubwo yahataniraga ikamba rya Miss Rwanda amubwira ko azaryegukana ariko agatsindwa bwasohoreye mu irushanwa rya Miss East Africa uyu mukobwa aheruka kwegukana.

Uyu munyabitangaza yabitangaje mu iteraniro yakoreye muri Canada ryateguraga Noheli. Icyo gihe ni na bwo Miss Umunyana Shanitah yabaye Miss East Africa cyane ko amasaha yo muri Afurika ari imbere y’ayo muri iki gihugu uyu muhanuzi abamo. Yagiye kubwiriza yamenye ko uyu mukobwa yegukanye ikamba.

Mu nyigisho Rugagi yatanze kuri uwo munsi zari zishingiye magambo ari mu gitabo cya Kuva igice cya kabiri, umurongo wa kabiri. Ni inyigisho zigaruka ku ivuka rya Mose wavukiye mu Misiri ari umunyamahanga kandi hari haratanzwe itegeko ko abana b’abahungu bavutse bo mu gihugu cye bagomba kujya bicwa.

Yakomeje yigisha agaragaza ko Imana ari inyembaraga kurusha abana b’abantu. Hari aho agera mo hagati ariko akerekana ko uretse ibyo na none ikintu cyose kiba iyo isaha y’Imana yageze. Aha ni ho atanga urugero rw’ukuntu yahanuriye Miss Umunyana Shanitah mu 2018 ko azaba Miss Rwanda uwo mwaka ariko Imana ntibyemere kubera ko igihe cyari kitaragera.

Ati “Igihe kimwe, muribuka Shanitah? Maze kumusengera ibinyamakuru biravuga ngo Bishop yabeshye, ngo yaramuhanuriye, ahanura ibinyoma. Baravuga... Imana ntabwo yashatse ko aba Miss Rwanda kugira ngo abantu bavuge. Yabaye Miss Supranational Rwanda ajya muri Pologne. Ndamubwira nti mukobwa wanjye ntabwo ushobora gutsinda muri icyo gihugu.”

“Ejo bundi habaye amarushanwa arimo abakobwa bo mu bihugu icyenda muri Afurika y’Uburasirazuba. Ni we wabaye Miss. Akamodoka bari kumuha icyo gihe, iyo bamuhaye nonaha igura turiya tundi dutandatu. None ko byananiranye 2018, Imana yari iri mu ruganda rw’imodoka ya 2021. Ntabwo yagombaga kumuha akamodoka ka 2018 hari izaba ari nshya 2021.”

Uyu munyabitangaza agera aho akavuga ko n’umubyeyi w’uyu mukobwa yamwandikiye amubwira ko ubuhanuzi bwe uyu munsi aribwo yabonye ko bwari bwo.

Ukunyuranya indimi kuri Bishop Rugagi!

Tariki ya 4 Gashyantare 2018 Bishop yaratunguranye asengera Umunyana Shanitah wari usanzwe ari umwe mu bakirisitu bakomeye mu rusengero rwe.

Ubwo yarimo atanga inyigisho, Bishop Rugagi yagezemo hagati avuga ko ‘yatunguwe cyane no kuba mu rusengero rwe Abacunguwe harimo abakobwa bafite impano zikomeye’. Yahise ahagurutse Shanitah abwira iteraniro ko ‘ari umwe mu bitwaye neza mu majonjora ya Miss Rwanda’ anamusaba kuza imbere akamusengera.

Bishop Rugagi yahise ahamiriza abakirisitu be ko ‘intsinzi ya Shanitah ari iy’Abacunguwe bose’.

Ku wa 28 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo Liliane Iradukunda yari amaze iminsi ahigitse abarimo Umunyana Shanitah icyo gihe wabaye igisonga cya mbere; akegukana ikamba, Bishop Rugagi yahakanye ko ibyo yakoreye Umunyana Shanitah ari ubuhanuzi.

Yagize ati “Ku itariki 4 Gashyantare nibwo nahamagaye umukobwa witwa Shanita mu rusengero, Se ni Umujyanama mu rusengero ndetse ni Umujyanama w’abagabo wungirije. Natunguwe no kumenya ko ari mu marushanwa ya Miss Rwanda ndatangara […] Ntabwo habayeho ubuhanuzi habayeho gusabira umugisha Miss wacu […] Iyo iza kubimbwira (Imana) ko agomba kuba Nyampinga yari kuba we byanze bikunze.”

Umunyana Shanitah na we mu 2018 ubwo gutanga ikamba rya Miss Rwanda uwo mwaka byari byegereje yabwiye IGIHE ko atahanuriwe ahubwo yasengewe asabirwa umugisha.

Rugagi yongeye kumvikana agaragaza ko ibyo gusengera Umunyana Shanitah byari ubuhanuzi. Ku munota wa 28 nibwo atangira kugaruka ku buhanuzi bwe na Umunyana Shanitah.

Miss Umunyana Shanitah yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya, igura miliyoni 44 Frw
Umunyana yambikwa ikamba rya Miss East Africa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza