Kuva ku wa 15 Ukwakira kugeza mu mpera z’uku kwezi uyu mwaka, Bishop Harerimana Jean Bosco ari mu masengesho yo gusenga Imana, kurushaho kuyiyegereza no gusengera ibyifuzo bitandukanye.
Bishop Harerimana Jean Bosco washinze ndetse akaba ayobora Itorero Zeraphath Holy Church ari mu masengesho azasozwa n’igiterane cyagutse cyo kuramya no gushima Imana.
Uyu mukozi w’Imana amaze igihe mu Misiri [igihugu Bibiliya yita Egiputa] aho Abisiraheli babaye imyaka myinshi bari mu buretwa kugeza igihe bakurwagayo.
Bibiliya yerekana ko Mose ari we wakuye Abisiraheli muri iki gihugu bari batoterejwemo, aberekeza i Kanani mu gihugu cy’isezerano.
Bishop Harerimana Jean Bosco wagiriye uruzinduko muri iki gihugu yasuye ibice bitandukanye bifite amateka muri Bibiliya aho na we yasengeye asaba imbaraga zo gukomeza gukora ivugabutumwa rigamije guhindura benshi kuba abizera.
Muri uru ruzinduko yasuye ku Musozi wa Sinai aho Mose yavuganiye n’Imana; aho Mariya na Yozefu bahungiye Herode ashaka kubica; aho Abisiraheli bambukiye Inyanja Itukura, imisozi irebana n’Ubutayu bwa Kadeshi n’ahandi.
Yabwiye IGIHE ko aho yanyuze hose yahakoreye amasengesho agamije kurushaho kwegera Uwiteka no gusaba ububyutse.
Yagize ati “Amasengesho nayatangiye ku wa 15 Ukwakira, azasoza ku wa 31 Ukwakira 2021.’’
Yavuze ko yahisemo kujya kuyakorera ku Musozi Sinai kuko “hari amateka kandi ari ho Imana yahagaze ivugana n’umuntu (Mose), rero bifite icyo bivuze mu buryo bw’umwuka.’’
Bishop Harerimana yavuze ko muri ayo masengesho ari gusengera ibyifuzo biyobowe no kuragiza itorero mu biganza by’Uhoraho, gusengera igihugu no kugisabira guhashya COVID-19.
Ati “Hejuru ya byose ni ugusaba Imana imbaraga n’ubwenge mu murimo w’Imana njye na bagenzi banjye dukora.’’
Amasengesho Bishop Harerimana arimo arabimburira igiterane Zeraphath Holy Church iteganya gukora, gisanzwe kiba mu mpera z’umwaka mu gushimira Imana ku burinzi bwayo.
Iki giterane cy’iminsi itanu giteganyijwe kuva ku wa 27-31 Ukwakira 2021. Gifite intego ivuga iti “Ni gute wasenya imivumo yo mu muryango?’’ Kizabera ku rusengero rwa Zeraphath Holy Church ruherereye Kimironko kwa Rwahama; kizananyuzwa no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye z’itorero.
Bishop Harerimana yibukije abakirisitu bose ko Yesu ari Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo, bityo bakwiye gukomeza kumwizera.
Itorero Zeraphath Holy Church rigiye kwinjira mu giterane nyuma y’uko muri Nzeri ryasoje amasengesho y’iminsi 40 [yabaye kuva ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 22 Nzeri 2021] yari agamije gusengera ububyutse no kurushaho kwegera Imana.
Aya masengesho yitabiriwe n’ababarirwa mu bihumbi barimo abayakurikiranye mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse n’abateraniye mu rusengero rwa Seraphath.
Bishop Harerimana yavuze ko mu minsi 40 habayeho gusengera ibyifuzo bitandukanye ndetse byinshi birasubizwa, gusengera abarwayi [barimo n’abakize indwara zikomeye] no gukora deliverance.
Zeraphath Holy Church ifite icyicaro gikuru mu Karere ka Rubavu; ifite n’ishami ryayo i Remera mu Mujyi wa Kigali; Umuyobozi w’iri torero Bishop Harerimana asanzwe akoreshwa ibitangaza byo gukiza uburwayi bwananiranye no gusengera abafite ibibazo by’ingutu.
Inkuru bifitanye isano: Bakiriye agakiza; ibitangaza biraboneka: Ishimwe rya Bishop Harerimana nyuma y’amasengesho y’iminsi 40
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!