IGIHE

Apôtre Mignone Kabera yasabye abakobwa kwirinda kwiyandarika niba bashaka ejo heza

0 15-01-2024 - saa 12:47, Ntabareshya Jean de Dieu

Umuyobozi w’Umuryango Women Foundation Ministries, Apôtre Alice Mignonne Kabera yagiriye inama abakobwa bo muri uwo muryango kwitwararika mu bukumi bwabo, kugira ngo Imana izabubakire ingo nziza.

Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2023, ubwo yaganiraga n’ihuriro ry’abakobwa muri uyu muryango ‘Girls Impact Ministry’ mu muhango usanzwe ubahuza wiswe Pink Sunday.

Ubwo yabaganirizaga, Apôtre Mignone yifashishije inkuru yo muri Bibiliya y’umukobwa witwa Tamari wafashwe ku ngufu na musaza we Amunoni, ashimangira ko Imana yamuhaye kuzajya akora uwo munsi mu gufasha abakobwa no kubagira inama.

Yakomeje ati “Imana inganiriza kuri Pink Sunday yarambwiye ngo Tamari asubiranye ikanzu ye, Iki ni Icyumweru cyo gukira. Tamari yarifashe ariyanga. Waba waratakaje icyizere, wagabanyije ibiciro buri wese agushyiriraho igiciro ariko Imana Irahindura.”

Yasabye aba bakobwa kwitwararika mu bukumi bwabo no kutiyandarika kuko Imana izabubakira ingo nziza mu gihe bazaba bategereje ububasha bwayo aho kwicira inzira.

Ati “Imana igufitiye ibiryo bidasanzwe, hari ibyo baguteguriye, hari ibyo witeguriye ariko ndashaka kukubwira ko hari igihe utakaza icyizere ariko ijuri rirakubwiye muri iri joro ko abakubwira ko uzamwara atari ko bizagenda, abakubwira ko uzakorwa n’isoni si ko bizaba.”

Yakomeje agira ati “Icyo uzaba kireme nonaha, ntabwo watera umuceri ngo usarure ibishyimbo, icyo ubiba nicyo usarura. Niba warabibye bizima uzasarura bizima, niba warabibye amahoro uzasarura amahoro.”

Apotre Mignone yagaragaje ko abakobwa bo mu nsengero bakwiye guhabwa inama z’uko bagomba kwitwara mu bukumi bwabo, bakihesha icyubahiro n’ishema bagasonzera ubushake bw’Imana gusa.

Ati “Ntabwo wavuga ngo usonzeye ubwami bw’Imana utabujyamo, icyo usonzeye n’icyo uba ukunze. Ntabwo dushaka kubera urukundo, ayo mabizu bijya bishira, ibyi bintu by’amashanyarazi bijya bishira ariko iyo ushatse ku bushake bw’Imana, uwo muntu ubwo yaba arwaye Imana izamukurwariza.

Apotre Mignone kandi yasabye aba bakobwa gusigasira ubukumi bwabo, kwitwara neza, kubaha Imana ndetse no kurangwa n’indangagaciro za gikirisitu.

Umuhuzabikorwa w’Abakobwa muri Women Foundation Ministries, Jenny Kizima yavuze ko umukobwa uri mu nzu y’Imana yunguka indangagaciro nziza zimufasha gutegura ahazaza he bitandukanye n’abandi.

Yasabye bagenzi be batarayoboka inzira y’agakiza guhindukira kuko Imana igirira neza bose kandi byabafasha kubaho ubuzima bufite intego.

Apotre Mignone yasabye abakobwa kwitwararika mu bukumi bwabo
Apotre Mignone yahanuye abakobwa akoresheje imirongo ya Bibiliya
Aba bakobwa basabwe kwitwararika no kurangwa n'indangagaciro za gikirisitu
Dj Ira usanzwe asengera muri Women Foundation Ministries na we yari yitabiriye uyu munsi, ndetse yanafashije mu gucuranga
Byari ibyishimo ku bakobwa bitabiriye uyu mugoroba
Uyu wari umugoroba w'ibyishimo kuri buri wese
Umuhuzabikorwa w'Abakobwa muri Women Foundation Ministries, Jenny Kizima yasabye abakobwa kurangwa n'indangagaciro za gikirisitu
Umuhanzi Agasaro Tracy yari mu bitabiriye uyu mugoroba ndetse yanavuze umuvugo
Ni umugoroba wari witabiriwe n'abakobwa benshi

Amafoto: Habyarimana Raoul

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza