IGIHE

AER yiyemeje kurwanya ukuryamana kw’abahuje ibitsina mu bayoboke

0 19-05-2024 - saa 19:25, Thamimu Hakizimana

Umuryango w’Ivugabutumwa mu Rwanda-AER (Alliance Evangelique au Rwanda) waganiriye ku kibazo cy’abaryamana bahuje ibitsina, ndetse uniyemeza gukoresha uko ushoboye kugira ngo iki kibazo kitazagera no mu bayoboke bawo.

Ibi byatangajwe mu nama yahuje amatorero atandukanye yibumbiye muri ‘Alliance Evangelique au Rwanda’, yabaye mu mpera z’iki cyumweru.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe uko ikibazo cy’ubutinganyi cyifashe muri uyu muryango w’Ivugabutumwa mu Rwanda-AER ndetse no gusengera igihugu kugira ngo amatora ya Perezida wa Repebulika ateganyijwe azagende neza.

Muri iyi nama abayoboke bagaragaje ko ubutinganyi ari kibazo cyugarije Isi kandi kuryamana ku bahuje ibitsina ari icyaha, biyemeza gukora uko bashoboye kugira ngo iki kibazo kitazagaragara muri bo.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ivugabutumwa mu Rwanda-AER, Bishop Esron Maniragaba, yavuze ko kugeza ubu nta muyoboke w’umutinganyi wari wagaragara muri bo ndetse uwagaragara muri ibyo bikorwa bamuhagarika.

Ati “Twateguye iyi nama kugira ngo turebe uko ikibazo cy’ubutinganyi cyifashe muri iri huriro gusa kugeza ubu nta mutinganyi wari wagaragara mu bayoboke bacu kandi hagize uwagaragara twamufatira ibihano byo kumuhagarika kuko bitandukanye n’imyemerere yacu.”

Yakomeje avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu gushishikariza byimbitse urubyiruko rwo mu matorero bayobora ibijyanye n’ubutinganyi n’ingaruka zabyo.

Bishop Mutabaruka Aphrodis, we yavuze ko bahisemo kuganira ku bijyanye n’ubutinganyi kuko abayoboke babo benshi icyo kintu batagifiteho ubumenyi.

Ati “Twahisemo kuvuga ku bijyanye n’ubutinganyi kuko usanga abantu benshi batabusobanukiwe, niyo mpamvu twahuye nk’abavugizi b’amatorero kugira ngo tuvuge ngo ese iri huriro rihagaze he ku bijyanye n’ubutinganyi cyane ko tutemera n’ubutinganyi.”

Perezida w’Umuryango w’Ivugabutumwa mu Rwanda-AER, Dr Bunini Gahungu, yavuze ko impamvu ubutinganyi batabwemera ari uko Imana yaremye umugabo n’umugore kugira ngo babane.

Ati “Ntabwo twemera ko ubutinganyi ari kintu kigomba guhabwa umwanya kuko Imana ivuga ko umugabo agomba gushakana n’umugore, n’umugore agashakana n’umugabo ariko ntabwo umugabo akwiye gushakana n’undi icyo ni icyaha.”

Yongeyeho ko bateranye ikibazo cy’ubutinganyi kimaze iminsi kivugwa ahantu hatandukanye ari nayo mpamvu bateranye kugira ngo barebe uko gihagaze mu Ihuriro ryabo, anashimangira ko nta nkunga z’abatinganyi bashobora kwakira ndetse n’umuyoboke wabo wabijyamo yaba abikoze mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Bishop Mutabaruka Aphrodis, we yavuze ko bahisemo kuganira ku bijyanye n’ubutinganyi kuko abayoboke babo benshi icyo kintu batagifiteho ubumenyi
Perezida w’Umuryango w’Ivugabutumwa mu Rwanda-AER, Dr Bunini Gahungu, yavuze ko impamvu ubutinganyi batabwemera ari uko Imana yaremye umugabo n’umugore kugira ngo babane.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ivugabutumwa mu Rwanda-AER, Bishop Esron Maniragaba, yavuze ko kugeza ubu nta muyoboke w’umutinganyi wari wagaragara muri bo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza