IGIHE

Abitwaza Korowani mu bikorwa by’iterabwoba bagereranyijwe n’imbwa

0 12-05-2022 - saa 09:57, Umwali Zhuri

Abayisilamu batandukanye bagaragaje ko abitwaza Igitabo Gitagatifu ‘Korowani’ mu bikorwa by’iterabwoba n’ubuhezanguni ari abashaka kubatobera cyangwa se batazi gusobanukirwa neza ibyanditswemo.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu ubwo mu Karere ka Gicumbi hahuriraga urubyiruko rwo mu bihugu bisaga 30 bya Afurika, mu marushanwa yo gusoma neza Korowani.

Imyaka ibaye myinshi mu Isi havugwa imitwe y’iterabwoba itandukanye ariko akenshi igahuzwa n’Idini ya Islam kuko bamwe mu bashinga iyo mitwe bavuga ko bagendera ku mahame akaze y’iryo dini.

Uretse gutakaza ubuzima bwa bamwe, byagiye bigira ingaruka ku bandi bayoboke b’iryo dini hirya no hino ku Isi, bagahohoterwa ahandi bagakorerwa ivangura. Nko mu Burayi, mu gihe hasuzumwa ubusabe bw’abimukira akenshi abayisilamu barakumirwa.

Bamwe mu bitabiriye amarushanwa y’iminsi ine ari kubera mu Karere ka Gicumbi, bavuze ko abahuza Islam n’iterabwoba ari abatayisobanukiwe.

Abu Yazid Yasin umwe mu bitabiriye yagize ati “Ku byerekeye urubyiruko rwishora mu bikorwa by’iterabwoba bitwaje idini na Korowani, bariya ni abantu bamaze kwigomeka ndetse banata umurongo Korowani ibaha kandi Intumwa y’Imana yabavuzeho, ni imbwa z’umuriro, bazinjira mu muriro.”

“Korowani si yo idushora mu bikorwa nka biriya by’ubuhezanguni ngo twigomeke ku batuyobora. Imana yadutegetse kumvira abatuyobora, aho tutumvikana tukagaruka ku Mana n’intumwa ye.”

Uhagarariye abateguye amarushanwa, Sheikh Niyitanga Djamid, yavuze ko imwe mu mpamvu bashishikariza abato kumenya no gusobanukirwa neza Korowani, ari ukurwanya iyo myumvire mibi ijyana abantu mu buhezanguni.

“Kugira ngo iyo myumvire itaboneka ni uko umwana agomba kuba asobanukiwe idini ye ahereye ku Gitabo cya Korowani. Iki gitabo cyigisha umwana kuba umutabera no kuba hagati no hagati haba mu mibanire ye n’abatari Abayisilamu.”

Yakomeje agira ati “Iyo dushyira imbaraga muri Korowani, ni nk’aho tuba dukumira ibyo byose byitirirwa ubuyisilamu bitari mu buyisilamu, na ya myumvire mibi y’abantu batandukanye bashobora kuzana mu idini cyangwa se bagatwara ibintu uko bitari.”

Umumararungu Sifa w’imyaka 16 ukomoka mu Karere ka Gicumbi, yavuze ko kumenya gusoma Korowani bizatuma arushaho gusonukirwa idini ye.

Ati “Idini rya Islam rifasha abandi, rigafungurira abantu umutwe bagasobanukirwa n’ibindi bijyanye n’andi masomo. Imfasha kwirinda kwishora mu mico mibi nkaba umukobwa w’ejo hazaza heza.”

Amarushanwa yitabiriwe n’urubyiruko rusaga 50 ruturutse mu bihugu 31 azasozwa kuri iki Cyumweru, icumi ba mbere bazahembwa, aho uwa mbere azahabwa miliyoni 5 Frw.

Bamwe mu bitabiriye umunsi wa mbere w'amarushanwa yo gusoma Korowani yabereye mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza