IGIHE

Abiyisilamu bagiye gutangira igisibo gitagatifu

0 10-03-2024 - saa 21:19, IGIHE

Umuryango w’abayisilamu mu Rwanda (RMC) watangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024, hazatangira igisibo gitagatifu ‘Ramadhan’ gifatwa nk’umwanya wo kurushaho gusenga no gufasha abatishoboye.

Itangazo ryashyizwe hanze na RMC kuri iki Cyumweru, rivuga ko uwo muryango wifurije Abayisilamu bose kuzagira igisibo cyiza.

Igisibo cya Ramadan ni ukwezi gutagatifu ku bayisilamu aho biyiriza, bagahurira mu masengesho bakanasangira amafunguro ku mugoroba, ari nako bakora ibikorwa by’urukundo.

Igisibo gisozwa n’umunsi mukuru w’igitambo, Eid al-Fitr.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza