IGIHE

Volleyball: Kepler yatandukanye na Nyirimana Fidèle

0 29-05-2025 - saa 20:16, Iradukunda Olivier

Kepler Volleyball Club yatandukanye n’uwari Umutoza Mukuru wayo, Nyirimana Fidèle, wari uyimazemo imyaka ibiri, iha akazi Umunya-Cameroon, Patrice Ndaki Mboulet.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Gicurasi 2025, ni bwo Kepler VC yatangaje ko yamaze kubona umutoza mushya uzayitoza mu mwaka utaha w’imikino muri Volleyball.

Mu 2023, ni bwo Kepler yari yahaye akazi Nyirimana ayifasha mu marushanwa yo mu Rwanda no hanze yarwo harimo n’Irushanwa ry’Umunsi w’Intwari aheruka kwegukana muri uyu mwaka.

Iyi kipe ishaka kuzatangira neza umwaka w’imikino wa 2025/26, yahaye ikaze umutoza mushya Patrice Ndaki Mboulet watozaga REG VC, wanze kuyongerera amasezerano.

Ndaki yafashije REG VC gusoreza ku mwanya wa gatatu muri Shampiyona y’u Rwanda inshuro ebyiri ziheruka yikurikiranya. Muri uyu mwaka kandi yabaye uwa gatatu mu mikino y’Akarere ka Gatanu, ndetse mu mwaka wa 2022 na 2023 yegukanye Igikombe cya CAVB Zone IV.

Nyuma yo guhabwa akazi, agiye gutangira gufasha Kepler VC kwitegura imikino y’Irushanwa ryo Kwibuka muri Volleyball.

Patrice Ndaki Mboulet ni we uzatoza Kepler VC mu mwaka utaha w'imikino
Nyirimana Fidèle yatandukanye na Kepler VC
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza