IGIHE

Volleyball: Ibyo wamenya mu mikino ya kamarampaka

0 16-05-2024 - saa 23:35, Byiringiro Osée Elvis

Urugamba rugeze mu mahina ari nako abakunzi ba Volleyball y’u Rwanda babarira amasaha ku ntoki ngo batangire kwihera ijisho uburyohe bw’imikino isoza umwaka, hamenyekana uzasimbura Gisagara VC na Rwanda Revenue Authority zifite ibikombe bya shampiyona biheruka.

Iyi mikino ya kamarampaka iratangira ku wa Gatanu, tariki 17 Gicurasi 2024 muri École Belge de Kigali ku Gisozi.

Mu bagabo, iyi mikino izakinwa n’amakipe ane yasoje shampiyona ayoboye. Ayo ni REG VC yasoje ku mwanya wa mbere n’amanota 44, inganya na Police VC, Kepler iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 43 na APR VC ya kane na 40.

Bivuze ko REG VC ya mbere izahura na APR VC, mu gihe Kepler izasobanura na Police VC.

Ni imikino izaba irimo ihangana rikomeye cyane kuko REG VC yerekanye urwego rukomeye muri uyu mwaka. Hari kandi APR VC yagerageje kugumana abakinnyi bayo beza bityo ikaba yitezweho kuzatanga akazi.

Kepler VC ni ikipe yo guhangwa amaso cyane ko iri mu mwaka wa mbere ikaba yarabashije kugera mu mikino ya kamarampaka.

Iyi kipe itozwa na Nyirimana Fidèle ufite amateka akomeye muri uyu mukino mu Rwanda. Yaguze kandi abakinnyi bakomeye nka Mahoro Yvan, Mukunzi Christopher, Tuyizere Jean Baptiste, Mutabazi Yves ndetse n’Umunya-Sudani y’Epfo ukomeye cyane Mangon Michael.

Ikipe ihabwa amahirwe yo kuzahangana na REG VC kurusha izindi ni Police VC yegukanye imikino ya Zone V. Iyi kipe y’Umutoza Musoni Fred ni imwe muzikomeje kwitwara neza ibifashijwemo n’abakinnyi batandukanye nka Ntanteteri Crispin, Ntagengwa Olivier n’abandi.

Mu bagore, iyi mikino izitabirwa na APR WVC ya mbere, Police WVC, Rwanda Revenue Authority na Ruhango WVC.

Bivuze ko APR izahura na Ruhango, mu gihe Police izisobanura na RRA mu mukino w’ishiraniro.

Muri iyi mikino Ikipe y’Ingabo irahabwa amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma mu buryo bworoshye, mu gihe undi urimo ihangana rikomeye cyane.

Muri iyi mikino ya kamarampaka, izakinwa mu buryo bw’umwiza muri itatu (Best of three) aho amakipe atanguranwa intsinzi ebyiri.

Kwinjira kuri iyi mikino ni ibihumbi 5 Frw muri VIP n’ibihumbi 2 Frw ahasanzwe. Ushobora kugura itike unyuze kuri https://t.co/4ljdiUYAWp

REG VC ni imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona
Umukino wa Police WVC na RRA uzaba ari injyanamuntu
Police VC ni imwe mu makipe yo kwitega muri iyi mikino
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza