IGIHE

Volleyball: APR VC na Kepler VC zageze ku mukino wa nyuma (Amafoto)

0 18-05-2024 - saa 23:46, Iradukunda Olivier

APR VC yatsinze REG VC amaseti 3-1 na Kepler VC inyagira Police VC 3-0, mu mikino ya kabiri mu ya kamarampaka muri Shampiyona ya Volleyball bituma zombi zizahurira ku mukino wa nyuma.

Iyi mikino yakinwe ku wa Gatandatu, tariki 18 Gicurasi 2024 muri École Belge de Kigali.

Umukino wa APR VC na REG VC watangiranye imbaraga n’icyizere ku ikipe y’Ingabo z’Igihugu kuko yatsinze iseti ya mbere ku manota 25-18. Iya kabiri niyo yari injyanamuntu kuko amakipe yombi yahanganye gusa bikarangire REG iyegukanye ku manota 29-27.

Iri hangana ryakomeje no mu ya gatatu ndetse n’iya kane ariko APR VC iyirusha imbaraga yegukana umukino ku maseti 3-1 (25-18, 27-29, 25-19, 25-16). Ibi byatumye igera ku mukino wa nyuma bidasubirwaho kuko yari yatsinze n’umukino ubanza muri ubwo buryo.

Undi mukino wabaye kuri uyu munsi wahuje Kepler VC yagaragaje urwego rukomeye muri uyu mwaka ndetse inabishimangira itsinda Police VC amaseti 3-0 (32-30, 25-23, 25-22).

Aya makipe yombi azahurira ku mukino wa nyuma uteganyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha.

Undi mukino uzaba icyo gihe ni uzahuza imikino ya nyuma mu cyiciro cy’Abagore aho Police WVC yatsinze RRA WVC amaseti 3-0 (24-26, 17-25, 23-25) izahura na APR WVC nayo yatsinze Ruhango WVC 3-0 (8-25, 14-25, 19-25).

Ruhango WVC yatsinzwe na Police WVC ubugira kabiri
Abakinnyi ba APR WVC bishimira kubona itike y'imikino ya nyuma
Ruhango WVC yiganjemo abakinnyi bakiri bato
RRA WVC yatsinze na Police WVC amaseti 3-0 ibura amahirwe yo gukina umukino wa nyuma
Abakinnyi RRA WVC yifashishije mu mikino ya kamarampaka
Abakinnyi bafashije Police WVC kugera ku mukino wa nyuma
RRA WVC yananiwe kwikura imbere ya Police WVC
Abakinnyi bafashije APR VC kugera ku mukino wa nyuma
Police WVC yishimiye kugera ku mukino wa nyuma
REG VC yasubiriwe na APR VC isezererwa mu mikino ya kamarampaka
APR VC ntiyigeze yorohera REG VC ku mukino wa kabiri mu ya kamarampaka
Abakinnyi ba APR VC bishimira kugera ku mukino wa nyuma
Abakinnyi ba Police VC ntibahiriwe n'imikino ya kamarampaka
Kepler VC yashimangiye kugera ku mukino wa nyuma
Iseti ya kabiri yari injyanamuntu hagati ya Kepler VC na Police VC
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza