APR VC yatsinze REG VC amaseti 3-1 na Kepler VC inyagira Police VC 3-0, mu mikino ya kabiri mu ya kamarampaka muri Shampiyona ya Volleyball bituma zombi zizahurira ku mukino wa nyuma.
Iyi mikino yakinwe ku wa Gatandatu, tariki 18 Gicurasi 2024 muri École Belge de Kigali.
Umukino wa APR VC na REG VC watangiranye imbaraga n’icyizere ku ikipe y’Ingabo z’Igihugu kuko yatsinze iseti ya mbere ku manota 25-18. Iya kabiri niyo yari injyanamuntu kuko amakipe yombi yahanganye gusa bikarangire REG iyegukanye ku manota 29-27.
Iri hangana ryakomeje no mu ya gatatu ndetse n’iya kane ariko APR VC iyirusha imbaraga yegukana umukino ku maseti 3-1 (25-18, 27-29, 25-19, 25-16). Ibi byatumye igera ku mukino wa nyuma bidasubirwaho kuko yari yatsinze n’umukino ubanza muri ubwo buryo.
Undi mukino wabaye kuri uyu munsi wahuje Kepler VC yagaragaje urwego rukomeye muri uyu mwaka ndetse inabishimangira itsinda Police VC amaseti 3-0 (32-30, 25-23, 25-22).
Aya makipe yombi azahurira ku mukino wa nyuma uteganyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha.
Undi mukino uzaba icyo gihe ni uzahuza imikino ya nyuma mu cyiciro cy’Abagore aho Police WVC yatsinze RRA WVC amaseti 3-0 (24-26, 17-25, 23-25) izahura na APR WVC nayo yatsinze Ruhango WVC 3-0 (8-25, 14-25, 19-25).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!