IGIHE

UTB VC yihanije RRA mu mukino wa nyuma ubanza muri Playoffs (Amafoto)

0 13-06-2019 - saa 13:12, Eric Tony Ukurikiyimfura

UTB VC yiyongereye amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka wayo wa mbere mu cyiciro cya mbere mu bagore nyuma yo gutsinda RRA VC amaseti 3-1 mu mukino wa nyuma ubanza wabaye kuri uyu wa Gatatu ku kibuga cya NPC i Remera.

RRA VC ifite igikombe cya shampiyona giheruka, yageze ku mukino wa nyuma isezereye KVC muri ½ nyuma yo kuyitsinda amaseti 3-0 mu mikino ibiri mu gihe na UTB VC yatsinze APR VC amaseti 3-0 mu mikino ibiri.

Amakipe yombi yahuriye mu mukino wa nyuma ubanza kuri uyu wa Gatatu guhera saa 18:00. Imbere y’abatari bake bari baje kureba uyu mukino, UTB yatsinze RRA VC iyirusha ku maseti 3-1 (25-17, 25-17, 18-25 na 25-17).

Mbanze Sylvestre utoza UTB VC yavuze ko ikipe yari yiteguye uyu mukino ku buryo buhagije, aho byabahiriye bakabasha kuwitwaramo neza.

Ati "Ibanga nta rindi. Twari tumaze iminsi dukora imyitozo itandukanye, haba mu gusatira, muri serivisi no gukora urukuta byose twari twarabyiteguye. Twari dufite morale iri hejuru kandi wari umukino wa nyuma w’igikombe kandi turagishaka n’ubwo nabo bagishaka. Mu byo tuzakoraho ku mukino utaha harimo kugarira.”

Mu mukino wa mbere wo guhatanira umwanya wa gatatu wabimburiye uwa nyuma, KVC yatsinzwe na APR VC amaseti 3-1 (27-25, 18-25, 17-25 na 19-25).

Umukino wa kabiri muri iyi mikino ya nyuma uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 16 Kamena mu gihe hagati ya RRA VC cyangwa KVC hari iyatsinda undi mukino bikaba ngombwa ko amakipe anganya umukino umwe kuri umwe, hakwitabazwa uwa gatatu wazakinwa tariki ya 19 Kamena 2019.

Mu bagabo, shampiyona yegukanwe na REG VC yatwaye igikombe cya mbere mu myaka itatu imaze mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda Gisagara VC imikino 2-1. UTB VC yegukanye umwanya wa gatatu itsinze IPRC Ngoma imikino 2-0.

UTB VC na RRA zahuriye mu mukino wa nyuma ubanza kuri uyu wa Gatatu
Abafana ba UTB VC mu byishimo ubwo ikipe yabo yari ikomeje kwihaniza RRA VC
Abatoza ba UTB VC bashimira abakinnyi
UTB yatsinze amaseti abiri yihuse mbere y'uko RRA itsinda iseti ya gatatu
Rwanda Revenue Authority VC ni yo ifite igikombe cya shampiyona giheruka

Amafoto: Ntare Julius

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza