IGIHE

Beach Volleyball: U Rwanda rwongeye kwegukana umudali wa Bronze muri All-African Games

0 22-08-2019 - saa 08:46, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ikipe y’u Rwanda y’abagabo mu mukino wa Beach Volleyball yegukanye umudali wa Bronze mu mikino nyafurika ya All-African Games ikomeje kubera muri Maroc, aho yatsinze iya Afurika y’Epfo amaseti 2-0 bahanganiye umwanya wa gatatu mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu.

Ikipe y’u Rwanda igizwe na Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick yahataniye umudali wa Bronze nyuma yo gutsindwa amaseti 2-0 na Gambia.

Mu guhatanira umudali w’umwanya wa gatatu muri aya marushanwa ari kuba ku nshuro ya 12, aba basore b’u Rwanda batsinze ikipe ihagarariye Afurika y’Epfo amaseti 2-1 (18-21, 21-16 na 15-11).

Gambia yasezereye u Rwanda muri ½ ni yo yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo gutsinda Maroc ku mukino wa nyuma amaseti 2-1 (21-17, 17-21 na 17-15).

Ubwo iyi mikino Nyafurika ya All-African Games iheruka kuba mu 2015, u Rwanda rwatahanye imidali itanu irimo umwe wa Bronze wabonywe n’ikipe ya Beach Volleyball y’abagore n’undi wa Zahabu wegukanywe na Hadi Janvier mu magare.

Uyu mwaka, ikipe y’abagore igizwe na Mukandayisenga Bénitha na Munezero Valentine, yasoreje ku mwanya wa munani.

Abakinnyi baserukiye u Rwanda mu gisiganwa ku magare barimo Mugisha Moïse, Areruya Joseph, Munyaneza Didier na Nzafashwanayo Jean Claude bazakora isiganwa rya mbere ku wa Gatandatu basiganwa n’ibihe nk’ikipe (Team Time Trial).

Ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, tariki ya 26 Kanama bazasiganwa n’ibihe buri mukinnyi ku giti cye (Individual Time Trial) naho tariki ya 29 Kanama habe isiganwa ryo mu muhanda (Road Race).

U Rwanda ruhagarariwe kandi n’abakinnyi babiri basiganwa ku maguru ari bo Hitimana Noël na Yankurije Marthe, bazatangira gusiganwa ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza