IGIHE

Beach Volleyball: U Rwanda rwananiwe kugera ku mukino wa nyuma muri All-African Games

0 21-08-2019 - saa 15:52, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ikipe y’u Rwanda y’abagabo mu mukino wa Beach Volleyball yabuze amahirwe yo gukina umukino wa nyuma mu mikino nyafurika ya All-African Games ikomeje kubera muri Maroc, aho yatsinzwe n’iya Gambia amaseti 2-0 mu mukino wa ½ wabaye kuri uyu wa Gatatu.

Ikipe y’u Rwanda igizwe na Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick yari imaze imikino ine yikurikiranya idatsindwa nyuma yo gutsinda itatu yakinnye mu matsinda n’umukino wa ¼ yahuyemo na Ghana ejo hashize.

Mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, aba basore b’u Rwanda batsinzwe n’ikipe ihagarariye Gambia muri aya marushanwa ari kuba ku nshuro ya 12 amaseti 2-0 (21-18 na 21-16).

U Rwanda ruzahura na Afurika y’Epfo mu mukino wo guhatanira umudali wa Bronze uteganyijwe kuri uyu wa Kane mu gihe Gambia izahatanira umudali wa Zahabu hamwe na Maroc.

Ubwo iyi mikino Nyafurika ya All-African Games iheruka kuba mu 2015, u Rwanda rwatahanye imidali itanu irimo umwe wa Bronze wabonywe n’ikipe ya Beach Volleyball y’abagore n’undi wa Zahabu wegukanywe na Hadi Janvier mu magare.

Uyu mwaka, ikipe y’abagore igizwe na Mukandayisenga Bénitha na Munezero Valentine, yasoreje ku mwanya wa munani.

Abakinnyi baserukiye u Rwanda mu gisiganwa ku magare barimo Mugisha Moïse, Areruya Joseph, Munyaneza Didier na Nzafashwanayo Jean Claude bazakora isiganwa rya mbere ku wa Gatandatu basiganwa n’ibihe nk’ikipe (Team Time Trial).

Ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, tariki ya 26 Kanama bazasiganwa n’ibihe buri mukinnyi ku giti cye (Individual Time Trial) naho tariki ya 29 Kanama habe isiganwa ryo mu muhanda (Road Race).

U Rwanda ruhagarariwe kandi n’abakinnyi babiri basiganwa ku maguru ari bo Hitimana Noël na Yankurije Marthe, bazatangira gusiganwa ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick babuze amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma wa Beach Volleyball muri All-African Games
Gambia yatsinze u Rwanda amaseti 2-0, ibona itike yo kugera ku mukino wa nyuma
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza