IGIHE

Beach Volleyball: Amakipe 28 azitabira Irushanwa ry’Isi rizabera ku mucanga i Rubavu

0 19-08-2019 - saa 15:30, Eric Tony Ukurikiyimfura

Amakipe 28 aturutse mu bihugu 12 byo ku migabane itandukanye ni yo azitabira irushanwa ryo ku rwego rw’Isi mu mukino wa Beach Volleyball (World Tour), rizabera ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2019.

Amakipe 19 y’abagabo n’icyenda y’abagore ni yo azakina iri rushanwa, aho muri buri cyiciro u Rwanda rwemerwe guhagararirwa n’amakipe atatu nk’igihugu cyakiriye nk’uko byagarutsweho na Perezida w’ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Karekezi Léandre, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri iki Cyumweru.

Karekezi yavuze ko kuba u Rwanda rusanzwe ruhagaze neza muri Afurika mu mukino wa Beach Volleyball, aho ruri mu myanya ya mbere ndetse rukaba ruzwiho kwakira neza abarugana, biri mu byatumye ruhabwa kwakira iri rushanwa.

Ati” Murabizi ko amakipe yacu aherutse kwitabira ku rwego rw’Isi ahagarariye Umugabane wa Afurika, mu bagore ubu turi aba kabiri muri Afurika, ibyo biri mu byaduhaye amahirwe yo kuba FIVB yahitamo u Rwanda ko rwakira iri rushanwa. Basanzwe bazi kandi n’uburyo u Rwanda rwakira imikino nk’iyi, na byo byatwongereye amahirwe. Turizera kandi ko iyi mikino izagenda neza.”

Ubusanzwe aya marushanwa y’Isi agenda abera mu bihugu bitandukanye (Beach Volleyball World Tour) yitabirwa n’ibihugu biri muri 20 bya mbere ku Isi, ariko igihugu cyakiriye kiba kemerewe gutanga amakipe atarenze atatu mu gihe hari n’andi abiri ashobora gutumirwa atari muri ibi byiciro bindi.

U Rwanda ruzahagarirwa n’amakipe atatu mu bagabo n’ayandi atatu mu bagore.

Amakipe y’abagabo agizwe na: Mukunzi Christophe na Ndamukunda Flavien, Gatsinzi Vénuste (uherutse kujya kwitoreza mu Buyapani) na Habanzintwari Fils na Muvunyi Alfred uzaba akinana na Niyonkuru Yves (uherutse kujya kwitoreza mu Buyapani).

Amakipe y’abagore agizwe na: Nzayisenga Charlotte na Hakizimana Judith (bavuye kwitoreza mu Buyapani), Nyirarukundo Christine na Umulisa Pacifique, Muhoza Louise na Musaniwabo Hope.

Karekezi Léandre uyobora FRVB yasabye abanyarwanda kuzitabira iri rushanwa rya mbere rikomeye muri Beach Volleyball rigiye kubera mu Rwanda, anamara impungenge ababa bazifite kubera icyorezo cya Ebola kivugwa mu Mujyi wa Goma wegereanye n’uwa Rubavu uzaberamo iyi mikino.

Ati” Mwumvise ko abaturanyi bacu bafite ikibazo cya Ebola, mu buryo bw’imyiteguro twafatanyije na Minisiteri y’Ubuzima, nta mpungenge zihari, ingamba zarafashwe kugira ngo abazinjira ahakinirwa bazabe bizeye umutekano wose. Hari uburyo bwashyizweho bwo kugira ngo abinjira bose babe bakarabye hari n’uburyo bwa Screening (gupima) tukiganiraho.”

Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, Rurangayire Guy Didier, yavuze ko iri rushanwa ari ingenzi ku gihugu kuko rimenyekanisha u Rwanda ndetse riri no mu buryo bwo guteza imbere ubukerarugendo bw’igihugu.

Ati” Icyo naheraho ni ugushimira ubuyobozi bw’igihugu bwafunguye amarembo kugira ngo abantu babone ko mu Rwanda ari ahantu heza ho gutemberera. U Rwanda ruri mu bihugu byakuyeho Visa ku banyamahanga, ibyo biri mu rwego rwo kuzamura uburyo bwo gutembera mu gihugu, kuzamura ubukerarugendo binyuze muri Siporo.”

Mu buryo iri rushanwa rya Rubavu Beach Volleyball Tour 2019 rizakinwamo, amakipe amwe azabanza gukina amajonjora yo kugira ngo hamenyekanye amakipe ane azajya muri tombora y’amatsinda ku wa Gatatu tariki ya 21 Kanama.

Imikino ya ¼ izaba ariki ya 23 Kanama, ½ n’imikino ya nyuma bikinwe tariki ya 24 Kanama.

Iri rushanwa ryo ku rwego rwa mbere rizitabirwa n’amakipe aturutse mu bihugu birimo Côte d’Ivoire, U Bwongereza, U Buholandi, Slovenie, Denmark, Ubuyapani, Canada, Repubulika ya Tchèque, Norvège, Suède, Chypre, n’u Rwanda rwaryakiriye.

U Rwanda rugiye kwakira Irushanwa ry'Isi rya Beach Volleyball rifite inyenyeri imwe rizabera i Rubavu
Perezida wa FRVB, Karekezi Leandre yavuze ko imyiteguro y'iri rushanwa rizitabirwa n'amakipe 28 igeze kure ndetse bizeye ko rizagenda neza
Umuyobozi wa Siporo muri Minispoc, Rurangayire Guy yavuze ko iri rushanwa rizamenyekanisha ubukerarugendo bw'u Rwanda
Visi Perezida wa FRVB ushinzwe amarushanwa, Ruterana Fernand ni we ushinzwe iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda
Umunyamabanga wa FRVB, Mfashimana Adalbert wayoboye iki kiganiro n'itangazamakuru
Amakipe azakina iri rushanwa yatangiye kugera i Kigali
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza