IGIHE

Amakipe ahagarariye u Rwanda mu Irushanwa ry’Isi rya Beach Volleyball i Rubavu yamenye amatsinda abarizwamo

0 21-08-2019 - saa 23:52, Eric Tony Ukurikiyimfura

Amakipe atatu y’abagabo n’atatu y’abagore ahagarariye u Rwanda mu Irushanwa ry’Isi rya Beach Volleyball Tour riri kubera i Rubavu ku mucanga w’Ikiyaga cya Kivu yamenye andi bizakina.

Iri rushanwa ryatangiye gukinwa kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Kanama 2019, ahabaye umukino umwe wo gushaka itike yo kujya mu matsinda ku makipe abiri yatumiwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball ku Isi, FIVB.

Iri rushanwa ribereye muri Afurika ku nshuro ya mbere muri uyu mwaka, ryitabiriwe n’amakipe 17 mu bagabo, bityo abiri muri yo yagombaga guhura kugira ngo hamenyekane ikipe imwe ikomeza muri tombola y’amatsinda.

Nicolai Hovmann Overgaard na Jacob Cordua bo muri Denmark ni bo batsindiye kugera mu matsinda nyuma yo gutsinda Masashi Ogawa na Rui Tadano bo mu Buyapani amaseti 2-0 (21-13, 21-15).

Uko tombola yagenze mu bagabo

Tombola y’uburyo amakipe azahura mu matsinda mu cyiciro cy’abagabo yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, yasize amakipe atatu ahagarariye u Rwanda yisanze mu itsinda B, C na D.

Itsinda A: U Buyapani (Shoji/Kurasaka), Denmark (Houmann/Stormly), Norvège (Dybfest/Løvli) na Chypre (Liotatis/Chrysostomou).

Itsinda B: U Buyapani (Murakami/Shimizu), U Rwanda (Mukunzi/Ndamukunda), u Bwongereza (J. Bello/ Joaquin Bello), u Bwongereza (Garcia-Kidd/Bialokoz).

Itsinda C: U Buyapani (Koshikawa/Ikeda), u Rwanda (Muvunyi/Niyonkuru), Repubulika ya Tchèque (Sramek/Gala) na Norvège (Opsahl/Øfstaas).

Itsinda D: U Rwanda (Gatsinzi/Habanzintwari), u Buyapani (Takahashi/Kojima), Suède (Lundgren/Tegenrot) na Norvège (Tellness/Iversen).

Mukunzi Christophe na Ndamukunda Flavien bagize ikipe ya mbere y’u Rwanda bazahura n’Abayapani (Hitoshi Murakami & Keisuke Shimizu) guhera saa 09:20.

Muvunyi Alfred na Niyonkuru Yves bagize ikipe ya kabiri y’u Rwanda bazakina n’Abayapani (Yu Koshikawa & Jumpei Ikeda ) guhera saa 10:10 mu gihe ikipe ya gatatu igizwe na Gatsinzi Venuste afatanyije na Habanzintwari Fils izahura n’iy’Abayapani igizwe Masafumi Takahashi na Toshiharu Kojima guhera saa 11:00.

Mu bakobwa ho bazahura bakuranamo:

Bitewe n’uko amakipe yitabiriye mu bakobwa atari menshi, amakipe azahura hagati yayo, agende akuranwamo.

Kuri uyu wa Kabiri, Ikipe y’u Rwanada igizwe na Muhoza Louise na Musabyimana Penelope izahura n’iya Denmark saa 14:30 mu gihe indi igizwe na Mulisa Pacifique na Nyirarukundo Christine izahura n’iy’u Bwongereza guhera saa 15:30.

Nzayisenga Charlotte na Hakuzimana Judith bo bazakina mu cyiciro kizakurikiraho.

Irushanwa u Rwanda rwakiriye riteye gute?

Iri rushanwa u Rwanda rwitabiriye ritandukanye n’Igikombe cy’Isi gikinwa n’amakipe yitwaye neza mu bikombe byo ku migabane akomokaho.

Igiheruka cyakiniwe mu Budage mu kwezi gushize, aho u Rwanda rwari rwitabiriye mu bagabo n’abagore.

Beach Volleyball World Tour ni irushanwa ryo ku rwego rw’Isi ribera mu bihugu bitandukanye rigahuza amakipe yiganjemo ayo mu bihugu 20 bya mbere ku rutonde rwa FIVB.

Muri iri rushanwa riri kubera mu Rwanda, Côte d’Ivoire ni cyo gihugu cya Afurika cyitabiriye kuko bigoye kubona ikipe ya Afurika iri mu bihugu 20 bya mbere ku Isi muri uyu mukino.

Igihugu cyakiriye Beach Volleyball World Tour kiba cyemerewe gushyiramo amakipe atatu mu byiciro cyakiriye (akaba ari yo mpamvu u Rwanda rufite amakipe atatu y’abagabo n’atatu y’abagore).

Uretse ubu buryo bubiri, hari n’andi makipe atumirwa na FIVB (Wild card), ayo abanza guca mu ijonjora kugira ngo abone guhura n’amwe yo muri 20 ya mbere (nk’uko byagenze ku ikipe ya Denmark n’iy’u Buyapani).

U Rwanda rwakiriye irushanwa ryo ku rwego rwa mbere rifite inyenyeri imwe mu gihe irushanwa rya nyuma ribaho rya World Tour ari iryo ku rwego rwa gatanu rifite inyenyeri eshanu.

Itandukaniro ry’izi nzego cyangwa inyenyeri, ni amafaranga ashorwamo cyane ku bihembo.

Mu ry’inyenyeri imwe u Rwanda rwakiriye, ibihembo bigomba guhera ku bihumbi $10 kumanuka (mu byiciro byombi ubiteranyije) mu gihe mu ry’inyenyeri eshanu, ibihembo bigera mu bihumbi $400.

Incamake y’ibyo wamenya kuri Beach Volleyball

Beach Volleyball ni umukino w’intoki ukinirwa ku mucanga n’amakipe abiri, buri imwe igizwe n’abakinnyi babiri ndetse nta batoza biyambazwa mu gihe cy’umukino.

Kugira ngo ikipe imwe itsinde, igomba gutsinda amaseti menshi muri atatu ashoboka aho buri imwe iba itsindirwa ku manota 21 ariko ashobora kurenga mu gihe ikipe iri inyuma yagira 20.

Mu gihe buri kipe itsinze iseti imwe muri abiri ateganywa, hitabazwa iya gatatu itsindirwa ku manota 15.

Muri uyu mukino iyo amanota y’umukino amaze gutsindwa agabanyika n’umubare karindwi cyangwa gatanu mu iseti ya gatatu, amakipe ahinduranya ikibuga kugira ngo hatagira igira urwitwazo nk’umuyaga cyangwa ibindi.

Umukinnyi aba yemerewe iminota itanu (time-out) mu gihe yaba agize ikibazo, yayirenza ataragaruka mu kibuga ikipe ye igaterwa mpaga muri iyo seti (niba ari iya mbere) cyangwa igaterwa mpaga mu mukino.

Ikipe ya Denmark yabanje kwisobanura n'iy'u Buyapani mbere y'uko hakorwa tombola y'amatsinda mu bagabo
Irushanwa riri gukinirwa ku mucanga wo ku Kiyaga cya Kivu
Nicolai Hovmann Overgaard na Jacob Cordua bo muri Denmark babonye itike yo gukina amatsinda
Abanya-Rubavu bitabiriye umunsi wa mbere w'iri rushanwa riri gukinirwa ku Kiyaga cya Kivu
Abareba iri rushanwa bashobora kureba imikino ibiri itandukanye
Tombola y'uburyo amakipe azahura yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Kanama 2019
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza