IGIHE

Usain Bolt na Mo Farah mu byamamare byatumiwe muri Marathon Mpuzamahanga ya Kigali

0 15-05-2019 - saa 12:17, Eric Tony Ukurikiyimfura

Abanyabigwi mu mukino wo gusiganwa ku maguru barimo kabuhariwe Usain Bolt na Mohamed Farah batumiwe mu isiganwa mpuzamanga rya Kigali (Kigali International Peace Marathon) rizaba ku nshuro yaryo ya 15 tariki ya 16 Kamena 2019.

Nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF), muri iri rushanwa ngarukamwaka rishyigikirwa na Perezida wa Paul Kagame, hatumiwemo abanyabigwi batandukanye barimo Usain Bolt na Mohamed Farah bamamaye cyane mu gusiganwa ku maguru.

Perezida wa RAF, Mubiligi Fidèle, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu mu batumiwe, uwamaze kwemeza ko azitabira Kigali International Peace Marathon ari Tirunesh Dibaba, umukinnyi w’umugore ukomeye muri uyu mukino ku rwego rw’Isi, aho ari we ufite agahigo ko gukoresha ibihe bito mu gusiganwa metero ibihumbi bitanu.

Ati” Ni byo, twatumiye ibyamamare muri uyu mukino wo gusiganwa ku maguru ariko abenshi ntabwo baradusubiza barimo Usain Bolt na Mohamed Farah. Kugeza ubu umuntu wamaze kutwemerera ni Tirunesh wo muri Ethiopie kuko we twaravuganye, anyemerera ko azaza.”

Mubiligi Fidèle yakomeje avuga ko Usain Bolt (Jamaica), Mohamed Farah (ukomoka mu Bwongereza), Nawal El Moutawakel (Maroc), Tirunesh Dibaba (Ethiopie) na Tegla Chepkitel Loroupe (Kenya) batatumiwe kugira ngo basiganwe ahubwo ari ukugira ngo irushanwa rirusheho kugira agaciro, aho bashobora gusiganwa mu bilometero 10 byagenewe abishimisha.

Mohamed Farah yegukanye umudali wa zahabu mu mikino Olempike ya 2012 na 2016 mu gusiganwa metero ibihumbi bitanu n’ibihumbi 10 mu gihe Usain Bolt wamaze gusezera gukina uyu mukino ari we ufite agahigo ko gukoresha ibihe bito mu gusiganwa metero 100 na 200, aho afatwa nk’igihangange muri uyu mukino.

Abandi batumiwe muri Kigali International Peace Marathon barimo Umwongereza uyobora Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri ku Isi (IAAF), Sebastian Coe n’umunya-Cameroun, Hamad Kalkaba Malboum, uyobora Impuzamashyirahamwe y’imikino ngororamubiri muri Afurika (CAA).

Marathon Mpuzamahanga ya Kigali igamije kwimakaza amahoro binyuze mu mikino, yatangiye gukinwa mu 2005, aho iba igizwe n’ibice bitatu birimo gusiganwa intera y’ibilometero 42,1, iya 21, ndetse n’iy’ibilometero 10 ku bishimisha batarushanwa (Run for Fun) haba mu bagabo ndetse n’abagore.

Ku nshuro ya 15 iri rushanwa rigiye kuba, byitezwe ko umubare w’abaryitabira uziyongera ukagera ku bihumbi 10 dore ko imibare y’abaryitabiriye kuva mu 2010 igaragaza ko buri mwaka biyongera, aho mu mwaka ushize hiyandikishije abagera ku 7,950 bavuye mu bihugu 34 bitandukanye.

Mo Farah na Usain Bolt batumiwe muri Kigali International Peace Marathon
Tirunesh Dibaba yamaze gutangaza ko azaza i Kigali mu kwezi gutaha
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza