Kigali International Peace Marathon 2018 yitezwemo abasaga 8000 yabonye abaterankunga bashya

1 27-04-2018 - saa 13:58, Manzi Rema Jules

Isiganwa Mpuzamahanga ryo gusiganwa ku Maguru “Kigali International Peace Marathon 2018” rizaba tariki 20 Gicurasi, ryabonye abaterankunga bashya barimo Skol, RwandAir na BK biyongereye kuri MTN yatanze arenga miliyoni 73 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya 14 byitezwe ko rizitabirwa n’abakinnyi basaga ibihumbi umunani barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga harimo ababigize umwuga baziruka ibirometero 42.195 bigize marathon yuzuye n’abandi bishimisha baziruka ibirometero 10.

Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iri siganwa wabereye muri Kigali Cultural Village kuri uyu wa Kane, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, Mubirigi Fidèle yatangaje ko abaterankunga bashya bazatuma imitegurire ya Kigali International Peace Marathon irushaho kugenda neza ikomeze gukurura n’abakinnyi bakomeye mu bihugu bitandukanye.

Yagize ati ‘‘Mu myaka yashize byasaga n’aho MTN ariyo irimo cyane, abandi baterankunga ari batoya ariko ubu noneho dufite abaterankunga bakuru barimo MTN, Skol, RwandAir na BK n’abandi bato. Ni ikintu cyiza kuko biradufasha mu gutegura neza, gushaka ibikoresho bikwiriye, kongera ibihembo n’imigendekere myiza ya marathon.’’

Mubirigi yavuze ko uyu mwaka hafashwe ingamba zikomeye kugira ngo hatazongera kubaho ibibazo nk’ibyabaye umwaka ushize birimo gutinda guha ibihembo ku batsinze, abantu birutse intera iruta iyo bari bagenewe kubera gupima nabi n’ibindi.

Yagize ati ‘‘Umwaka ushize isiganwa ryari ryitabiriwe n’abagera ku bihumbi bitandatu ariko uyu mwaka turateganya ko imibare izazamuka ikagera ku bihumbi umunani. Birumvikana hari byinshi bigomba kwitabwaho kugira ngo rizagende neza, n’ibibazo byagaragaye ubushize ntibizasubire.’’

Umuyobozi ushinzwe Ubuterankunga no kwamamaza Ibikorwa muri MTN Rwanda, Alain Numa, yavuze ko bishimiye kubona abandi baterankunga bagiye gufatanya mu kuzamura urwego rw’isiganwa kuko iki kigo cy’itumanaho cyari kimaze imyaka ine ari cyo cyonyine kishakamo ubushobozi.

Yagize ati ‘‘Uyu ni umwaka wa kane turi muri Kigali International Peace Marathon, ni mu rwego rwo gushyigikira gahunda za Leta kuko n’ubwo turi abashoramari ariko turi n’abafatanyabikorwa ba Leta mu buryo butandukanye. Ikindi iyi marathon y’Amahoro, ni urundi rubuga duhuriramo n’abagenerwabikorwa bacu tunabashimira ku mikoranire myiza.’’

Yavuze ko abashaka kwiyandikisha bazishyura ibihumbi 2000 Frw, bakazajya babikora banyuze ku murongo wa MTN bakandika *182*3*505050*2000# abandi bakazashyirirwaho uko biyandikisha ku mashami atandukanye ya MTN hirya no hino muri Kigali.

Benurugo Kayihura Emilienne, Ushinzwe gutegura ibikorwa muri Skol nawe yavuze ko nyuma y’ibikorwa by’ishoramari bakora, bafite mu ntego guteza imbere siporo n’imyidagaduro bakaba barahereye mu magare, bajya mu mpira w’amaguru kuri ubu bakaba bagiye no gutera inkunga Kigali International Peace Marathon kandi mu buryo bw’igihe kirekire.

Uretse MTN yahishuye ko izatanga miliyoni 73 775 000 Frw, abandi baterankunga ntibavuze mu mibare amafaranga bazatanga kubera impamvu zitandukanye.

Iri siganwa umwaka ushize ryari ryitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo Madamu Jeannette Kagame ari kumwe na Margaret Kenyatta, Umudamu wa Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwanegukanye umudali wa zahabu muri iri siganwa watwawe na Nyirarukundo Salome mu bakobwa basiganwa kilometero 21 naho mu bagabo imidali yose itwarwa n’ Abanyakenya.

Uzegukana isiganwa ry’uyu mwaka ku bihembo bitangwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Maguru, azanongererwaho moto nshya izatangwa na Rwanda Motorcycle Company “RMC” ikaba ari nayo izatanga izindi zizakoreshwa mu migendekere myiza yaryo.

Umuyobozi ushinzwe Ubuterankunga no kwamamaza ibikorwa muri MTN Rwanda, Alain Numa, yishimiye ko nyuma y'imyaka ine habonetse abandi bafatanyabikorwa
Benurugo Kayihura Emilienne, ushinzwe gutegura ibikorwa muri Skol yavuze ko gutera inkunga iri siganwa bizaba iby'igihe kirekire
Umuyobozi ushinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo n'Umuco, Bugingo Emmanuel, yasezeranyije abazitabira iri siganwa ko rizaba ryiza cyane
MTN yatanze asaga miliyoni 73 z'amafaranga y'u Rwanda nk'inkunga
BK yabaye umwe mu baterankunga bakuru b'iri siganwa
Patrick Manzi wari uhagarariye RwandAir yavuze ko abazitabira Kigali International Peace Marathon bavuye hanze bazagabanurirwa ibiciro ku matike
RMC izatanga moto ku mukinnyi uzitwara neza muri iri siganwa
Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Imikino Ngororamubiri, Mubirigi Fidèle ari kumwe na Thierry Nshuti ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Banki ya Kigali
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, Mubirigi Fidèle, yatangaje ko iri siganwa rigiye kujya ku rundi rwego kubera ryabonye abaterankunga benshi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Bimawuwa 2018-04-27 14:52:12

kugirango ibe international niko hagomba kwiyongera ibihembo hama ikitabirwa na bakinyi bakomeye bamaze kwubaka izina muri uwo mukino,naho abo bakinyi muvuga batazwi cg bamaze kurangiza igihe nibo mwita ngo abakinyi bazwi bitabira kigali marathon rwose. uwa 1 ahembwa nimba ari ibihumbi 2 bya madolali wumva ayo yakura umukinyi umaze kwubaka izina muri marathon kuza guhatanira ayo $$$ rwose. ndetse top 10 mu bagabo no mubagore ba ratumirwa bakanishurwa hospitality yabo iba irusha yabandi bose bitabiriye iryo rushanwa aho ryabereye.mwigane abandi mushake abaterankunga benshi hama mwongere nibihembo kugirango ryitwe KIGALI INTERNATIONAL MARATHON

Kwamamaza