IGIHE

Abakinnyi batandatu bato basiganwa ku maguru bagiye kwitoreza mu Budage

1 15-08-2019 - saa 09:28, Eric Tony Ukurikiyimfura

Abakinnyi batandatu bakiri bato basiganwa ku maguru bahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu berekeza mu Budage, aho bagiye kumara iminsi 10 bitoza, bafashwa n’abatoza b’inzobere bo muri iki gihugu.

Abakinnyi berekeje mu Budage barimo abakobwa batatu n’abahungu batatu, ari bo Niyonkuru Marthe, Uwitonze Claire, Niyonkuru Florence, Bakunzi Aimé Phrodite, Habinshuti Alexis na Karangwa Kwame bagiye baherekejwe n’umutoza Bizimana Manasseh.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), Me. Mubiligi Fidèle, yavuze ko aba bakinnyi bagiye kwitoreza mu Budage bitewe n’amasezerano u Rwanda rwagiranye n’iki gihugu mu kohererezanya abana.

Ati "Ni gahunda y’ubufatanye twagiranye n’Abadage. Gahunda yo kujya twohererezanya abana basiganwa ku maguru mu gihe cy’ibiruhuko n’igihe bafite umwanya kugira ngo bitoze, ubwo rero ku ikubitiro ni twe twohereje abana. Ni abana bari mu myaka mitoya, umukuru afite imyaka 17. Bazasoza imyitozo tariki ya 26 Kanama 2019, bagaruke.”

Mubiligi yavuze ko iyi gahunda y’imikoranire bagiranye n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Budage, igamije guteza imbere abakiri bato ndetse hari kunozwa uburyo n’abatoza bo mu Rwanda bazamurirwa urwego.

Ati ”Ni gahunda izadufasha cyane kuko iyo ugiye kubaka uhera ku bana. Twumvikanye ko uyu mushinga tugiye gukorana, duhera ku bana, tugahera hasi. Birafasha abana bacu kwitoreza ahandi hatari mu Rwanda, bikazabafasha mu gihe kizaza kujya bakinira hanze. Ubutaha n’abana b’Abadage bazaza bazanye n’abatoza babo. Turimo turaganira n’uburyo baduha umutoza uza gufasha abacu.”

Uwitonze Claire w’imyaka 13, usiganwa ku ntera ya metero 1500, yavuze ko yashimishijwe no kuba agiye kwitoreza mu Budage ndetse yizeye ko hari byinshi azahigira.

Ati "Nabyakiriye neza kuko ni ubwa mbere ngiye kurira indege. Ubu ngiye guharanira ko buri gihe nzajya ngenda.”

Umwe mu babyeyi bari baherekeje abana babo ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, Cyimana Gaspard, yasabye ababyeyi kujya baha abana babo umwanya wo gukina mu gihe basoje imirimo baba babahaye kuko kubabuza gukina ari ukubangamira uburenganzira bwabo no gupfukirana impano bafite.

U Rwanda rusanzwe rufitanye ubufatanye n’Umujyi wa Hachimantai wo mu Buyapani, aho hari abakinnyi bakuru bamaze iminsi bitorezayo mu gihe hari n’abazajya muri Congo Brazzaville.

Perezida wa RAF, Mubiligi Fidèle yakira abakinnyi ubwo bari bageze ku kibuga cy'indege mbere yo kwerekeza mu Budage
Ababyeyi bishimiye guherekeza abana babo bakabageza ku kibuga cy'indege
U Rwanda rwohereje abakinnyi batandatu bakiri bato bajyanye n'umutoza Bizimana Manasseh
Perezida wa RAF, Mubiligi Fidèle, yavuze ko ubufatanye bagiranye n'Ishyirahamwe ryo mu Budage buzagera no ku batoza b'Abanyarwanda
Uwitonze Claire ukinira Ikipe ya Rwamagana ni umwe muri batandatu bagiye kwitoreza mu Budage
Cyimana Gaspard, umubyeyi wa Uwitonze Claire

Amafoto: Usanase Anitha

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Joseph 2019-08-15 05:23:46

Ni byiza. Turashma i gihugu cyacu uburyo gishyigikira impano z’abana zacu. Batozwe neza bazajye baserukira Igihugu cyacu mu ruhando rw’amahanga. Ni ishema ryacu by’umwihariko

Kwamamaza