IGIHE

Table Tennis: Ikipe y’Igihugu y’Abagore yacyuye umudali wa ‘Bronze’ mu Mikino y’Akarere

0 27-04-2024 - saa 14:42, Byiringiro Osée Elvis

Ikipe y’Igihugu y’Abagore mu mukino wa Table Tennis yabaye iya gatatu mu Mikino y’Akarere (Eastern Regional Senior Championship 2024) yegukana umudali wa ‘Bronze’.

Iyi kipe yageze ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali saa 21:55 ivuye i Kampala muri Uganda aho iyi mikino yaberaga.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abakobwa, Tumukunde Hervine yavuze ko bishimiye kuboneka mu makipe atatu ya mbere cyane ko irushanwa ritari ryoroshye.

Ati “Yari amarushanwa akomeye twahuriyemo n’ibihugu byinshi, twabashije gusohoka mu itsinda twarimo na Kenya n’Ibirwa bya Maurice. Twafashijwe n’uko twiteguye kare gusa nanone icyizere cyari gike navuga ko ari nacyo cyadutsindishije.”

Ikipe y’Igihugu y’Abahungu yo ntabwo yitwaye neza muri iri rushanwa cyane ko yasoreje ku mwanya wa gatanu mu makipe umunani yitabiriye.

Umwe mu bakinnyi bari bayigize, Hahirwabasenga Didier, yatangaje ko bagowe cyane no kwisanga mu itsinda ry’amakipe akomeye.

Ati “ Mu mbogamizi twagize iya mbere ni ukwisanga mu itsinda rikomeye cyane ryarimo Madagascar (yegukanye igikombe), Mauritius na Sudan bafite abakinnyi bitoreza i Burayi kandi itsinda ryavagamo amakipe abiri. Ikindi ni abo bakinnyi kuko bari bakomeye gusa tuhakuye amasomo.”

Aba bakinnyi bose bakomeje basaba ubuyobozi kubafasha gukaza imyitozo kugira ngo bazabashe kwitwara neza mu Mikino Nyafurika cyane ko iyo bavuyemo i Kampala bayigiyemo byinshi.

U Rwanda rukomeje kwitegura kwakira Igikombe cya Afurika kizabera i Kigali tariki 12 kugeza 18 Gicurasi 2024 muri BK Arena. Iri rushanwa kandi rizanatanga itike y’Imikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa kuya 26 Nyakanga kugeza 11 Kanama 2024.

Ubwo Amakipe y'Igihugu yageraga ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe
Umunezero wari wose ku Ikipe y'Igihugu y'Abagore yegukanye umwanya wa gatatu mu Mikino y’Akarere (Eastern Regional Senior Championship 2024)
Tumukunde Hervine yatangaje ko bishimiye umwanya wa gatatu mu Mikino y'Akarere
Hahirwabasenga Didier yatangaje ko bagowe cyane no kwisanga mu itsinda ry’amakipe akomeye
Amakipe y'Igihugu agiye gukomeza imyitozo mu rwego rwo kwitegura Igikombe cya Afurika kizabera mu Rwanda muri Gicurasi

Amafoto: Kwizera Hervé

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza