IGIHE

Rafael Nadal yaciye amarenga yo kutazakina Roland-Garros

0 28-04-2024 - saa 19:20, Iradukunda Olivier

Rurangiranwa muri Tennis, Rafael Nadal, yatangaje ko muri uyu mwaka nta gahunda aragira yo gukina Roland-Garros, ashimangira ko aho kugira ngo ahatane nta cyizere yabireka.

Mu kwezi gutaha ni bwo hazakinwa imikino ya French Open yamamaye nka Roland-Garros, akaba ari rimwe mu marushanwa akomeye ku Isi aba mu mwaka w’imikino wa Tennis.

Kugeza ubu Rafael Nadal ari mu bakinnyi bari gukina Madrid Open yo muri Espagne ariko akaba ari irushanwa ari gukinira ku mvune yagize ku itako ituma abangamirwa no kwegukana imikino imwe n’imwe.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Mata 2024, yavuze ko ari gukina ariko icyizere cyo kugaragara mu iritaha rya French Open iteganyijwe muri Gicurasi 2024, kiri kugabanuka.

Ati “Ubu nta gitekerezo mfite, uko iminsi ishira niko n’umubiri wanjye ugenda umera neza ariko nta cyizere. Ndabyumva ko bigoye kubyumva ariko Roland-Garros ni ikintu cya mbere mpa agaciro mu bihe byanjye muri Tennis. Ibyo nayiboneyemo ntibizamva mu mutima.”

“Si ugutinya gutsindwa cyangwa nkaba nanatsinda, ariko kujya mu kibuga uziko utarwana cyangwa ngo uhatane biba byiza ubyihoreye utiriwe utuma inzozi zawe zitaba impamo. Nshobora kuba narageze ku byiza ariko mu mwanya muto bikarangira nabi.”

Mu mpera z’umwaka ushize kandi uyu mugabo w’imyaka 37 yari yavuze ko nta mishinga minini asigaje muri uyu mukino cyane ko uyu wa 2024 usa n’uwa nyuma kuri we nk’umukinnyi.

Uyu Munya-Espagne amaze kwegukana Grand Slam 22 ndetse yasoje umwaka inshuro eshanu ari nimero ya mbere ku Isi. Mu gihe yasezera, yaba yiyongereye kuri mugenzi we bahanganye igihe kinini, Roger Federer wasezeye muri Nzeri 2022.

Rafael Nadal ashobora kudakina French Open izaba muri Gicurasi 2024
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza