IGIHE

Momo yayoboye abandi ku munsi wa mbere wa Rwanda Mountain Gorilla Rally 2019 (Amafoto)

0 4-10-2019 - saa 23:20, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umurundi Roshanali Mohamed Abbas uzwi nka Momo ni we wasoje umunsi wa mbere wa Rwanda Mountain Gorilla Rally 2019 ayoboye abandi bapilote 10 bitabiriye iri siganwa ry’uyu mwaka ribarwa ku ngengabihe ya Shampiyona y’uyu mukino muri Afurika.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo iri siganwa ryatangijwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisitiri ya Siporo n’Umuco, Ntigengwa John mu muhango wabereye kuri Stade Amahoro.

Kuri uyu munsi wa mbere, imodoka 10 zaryitabiriye zakinnye agace kadasanzwe ‘Super Special Stage’ kuri Stade Amahoro, kari gafite intera ya kilometero 1.5, abakinnyi bagakora inshuro ebyiri zingana n’intera y’ibilometero bitatu.

Umurundi Roshanali Mohamed Abbas ni we wayoboye abandi akoresheje iminota ine n’isegonda rimwe mu gihe Umunyarwanda Gakwaya Claude yabaye uwa kabiri asizwe amasegonda abiri.

Umubiligi Giancarlo Davite wahanwe amasegonda 30 mu gace kabanza, yabaye uwa gatatu akoresheje iminota ine n’amasegonda icyenda mu gihe uwa kane yabaye Mwananteba Zamin naho uwa uwa gatanu aba Din Imtiaz.

Kayitankore Lionel, Jean Jean Giesen, Nshimiyimana Adolphe, Remezo Christian na Mayaka Felekeni Amigo bakurikirana mu yindi myanya.

Kuri uyu wa Gatandatu harakinwa umunsi wa kabiri, aho isiganwa rizabera mu mihanda yo mu Karere ka Bugesera. Hazakinwa agace ka kabiri ka Nyamizi kazaba gafite intera y’ibilometero 19.3 n’aka gatatu ka Gahabwa gafite intera y’ibilometero 11.63, twombi tuzasubirwamo hakinwa agace ka kane n’aka gatanu.

Abasiganwa bazakina agace ka gatandatu muri Gako ku ntera y’ibilometero 14.61 mu gihe aka karindwi kazakinirwa i Gasenyi ku ntera y’ibilometero 22.34. Utu duce twombi tuzongera dusubirwemo hakinwa aka munani n’aka cyenda.

Umunsi wa gatatu uzakinirwa mu mihanda ya Gahengeri, Ntunga na Musha muri Rwamagana, aho abapilote bazakina agace ka 10 muri Gahengeri ku ntera y’ibilometero 10.16, aka 11 muri Ntunga ku ntera y’ibilometero 21.9 ndetse n’aka 12 muri Musha ku ntera y’ibilometero 21.04. Utu twose bazongera badusubiremo bakina agace ka 13, aka 14 n’aka 15.

Mu mwaka ushize, iri siganwa ryegukanywe n’Umubiligi Giancarlo Davite ari kumwe na Sylivia Vindevogel mu modoka ya Mitsubishi Lancer Evo10.

Ibirori byo gutangiza Rwanda Mountain Gorilla Rally 2019 byabaye kuri uyu wa Gatanu kuri Stade Amahoro
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n'Umuco, Ntigengwa John (hagati) n'Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y'u Rwanda, Sharangabo Alex bari mu bitabiriye uyu muhango wo gutangiza Rwanda Mountain Gorilla Rally 2019
Umurundi Roshanali Mohamed Abbas uzwi nka Momo ni we wasoje umunsi wa mbere ayoboye isiganwa
Kayitankore Lionel yabaye uwa gatandatu ku munsi wa mbere
Mayaka Felekeni Amigo ni umwe mu bapilote batanu b'Abanyarwanda bitabiriye isiganwa ry'uyu mwaka
Giancarlo Davite yashoboraga kuba uwa mbere ariko ahanwa amasegonda 30
Gakwaya Claude ni umwe mu bahabwa amahirwe muri iri siganwa
Jean Jean Giesen yabaye uwa karindwi

Amafoto: Uwihanganye Hardi

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza