IGIHE

Iteramakofe: Oleksandr Usyk yatsinze Tyson Fury yandika amateka

0 19-05-2024 - saa 08:57, Iradukunda Olivier

Oleksandr Usyk yanditse amateka yo kuba indwanyi ya mbere mu mateka idatsindwa ‘undisputed heavyweight’ nyuma yo gutsinda Tyson Fury mu mukino wari injyanamuntu.

Aba bombi bahuriye i Riyadh muri Arabie Saoudite mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, tariki ya 19 Gicurasi bahanganira umwanya wa mbere mu iteramakofe.

Umurwano wa Tyson Fury w’imyaka 35 na Oleksandr Usyk ufite 37, wari uteganyijwe kuba tariki ya 17 Gashyantare 2024 ariko wigizwa inyuma ushyirwa kuri 18 Gicurasi kubera igisebe Fury yagiriye mu myitozo.

Benshi mu bakunzi b’umukino batangiye gushinja Tyson Fury gutinya kurwana kuko yumva Usyk azamutsinda byanze bikunze.

Aba bombi bahanganye bikomeye cyane muri ‘round’ 12 bakinnye ariko iya cyenda Fury akubitwa bikomeye na Usyk ndetse ahita anamurusha amanota menshi bimufasha kuwusoza ku manota (115-112, 114-113, 113-114).

Nyuma yo gutsindwa, Fury yemeye ibyavuye mu mukino ariko anavuga ko byatewe no kuba Usyk ashyigikiwe cyane kubera igihugu cye.

Ati “Ubu ngiye kugenda, nduhuke. Nizera ko nakoze byose mu mukino byashobokaga ngo ntsinde ariko ntibyakunze. Singiye kwicara ngo ndire cyangwa ngo nzane inzitwazo, tuzongera duhure kandi tubikore."

"Gusa Ushyk yari afite izindi mbaraga bitewe n’uko hari abashaka gufasha igihugu cye kiri mu ntambara.”

Umunya-Ukraine, Usyk yashimiye buri wese wagize uruhare mu gutsinda kwe ndetse anavuga ko yiteguye kongera gukina.

Ati “Ndashimira ikipe yose dukorana, umuryango wanjye ndetse n’igihugu cyanjye ku bw’iyi nstinzi. Ntibyari byoroshye kuko natsinzwe uduce twinshi ariko utwo nitwayemo neza nakoraga ikinyuranyo kinini.”

“Twagize umurwano mwiza kandi niteguye ko igihe icyo aricyo cyose umukino wo kwishyura washyirwaho nzakina.”

Ushk yabaye indwanyi idatsindwa nyuma yo kugira imikandara yose mu ikinirwa mu iteramakofe harimo uwa WBC, WBA, WBO na IBF ndetse uyu ukaba ari umurwano wa 22 wikurikiranya adatsindwa.

Kuva mu 1999 Lennox Lewis yaba indwanyi idatsindwa ni bwo habayeho indi nyuma y’uyu murwano wasubitswe inshuro eshatu.

Oleksandr Usyk yatsinze Tyson Fury aba indwanyi ya mbere ku Isi
Tyson Fury yakubiswe bikomeye cyane
Kugeza ubu Oleksandr Usyk niwe mukinnyi udatsindwa mu iteramakofe
Oleksandr Usykyahawe umukandara w'indwanyi idatsindwa
Cristiano Ronaldo yakurikiye umukino ari kumwe na Anthony Joshua nawe wamamaye mu iteramakofe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza