IGIHE

Imodoka zo muri Uganda zitezwe muri Huye Rally ya 2024

0 20-05-2024 - saa 17:11, Eric Tony Ukurikiyimfura

Imodoka zitandukanye zo muri Uganda zitezwe mu isiganwa rya Huye Rally rizabera i Huye na Gisagara hagati ya tariki ya 14 n’iya 16 Kamena 2024.

Iri siganwa rizaba ari irya kabiri ku ngengabihe ya Shampiyona y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa mu modoka, nyuma ya Sprint Rally yabereye i Rwamagana muri Werurwe.

Huye Rally igamije kwibuka no guha icyubahiro Gakwaya Claude wakinaga amasiganwa y’imodoka, witabye Imana mu 1986 azize impanuka.

Isiganwa ry’uyu mwaka ryitezwemo imodoka z’Abanya-Uganda zirimo Subaru Impreza N12 izaba itwawe na Joshua Muwanguzi ukinana na Hamza Lwanga, Mitsubishi Evo9 ya Dr. Moustapha Mukasa na Mwambazi Lawrence na Toyota Runx ya Gilberto Balondemu.

Huye Rally 2023 yegukanywe n’Umunya-Uganda Mwami Muzamiru wakinanaga na Abud Karim Kakooza muri Subaru Impreza, mu gihe Kalimpinya Queen wari kumwe na Ngabo Olivier muri Subaru Impreza, yabaye uwa gatatu.

Mu Banyarwanda bitezwe uyu mwaka harimo Giancarlo Davite, Kalimpinya Queen, Kanangire Christian, Mujiji Kevin na Gakwaya Jean Claude.

Imodoka zo muri Uganda zitezwe muri Huye Rally ya 2024 izaba muri Kamena
Abanya-Uganda bitabira menshi mu masiganwa abera mu Rwanda
Mwami Muzamiru yegukanye Huye Rally 2023
Kalimpinya Queen yabaye uwa gatatu mu isiganwa ry'umwaka ushize
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza