Imodoka 18 zimaze kwandikishwa muri “Huye Rally” izakinwa amanywa n’ijoro

0 13-06-2018 - saa 11:30, Manzi Rema Jules

Imodoka 18 zo mu bihugu bitatu nizo zimaze kwandikishwa kuzitabira isiganwa Mpuzamahanga ry’imodoka rya “Huye Rally 2018” rizakinirwa mu mihanda ya Huye na Gisaraga ku manywa na n’ijoro kuva tariki 23-24 Kamena, rikazanagaragaramo moto zidasanzwe zo muri Afurika y’Epfo.

Iri siganwa rya kabiri ku ngengabihe y’amasiganwa y’uyu mwaka mu Rwanda nyuma ya Rallye de l’Est yabaye muri Werurwe, ni rimwe mu akurikirwa n’abafana benshi cyane, uyu mwaka bikaba biteganyijwe ko rizitabirwa n’imodoka nyinshi zishobora kugera kuri 20.

Mu kiganiro n’abanyamakuri kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w’iri siganwa, Rutabingwa Ferdinand, yatangaje ko kugeza ubu hamaze kwandikishwa imodoka 18 ariko hari n’izindi zicyandikwa ku buryo uyu mwaka isiganwa rizaba ririmo guhangana gukomeye kandi riryoheye ijisho.

Yagize ati “Ibijyanye no gutegura isiganwa biri kurangira, twatangiye kwitegura kare. Ubu hamaze kwandikwa imodoka 18 harimo izo muri Uganda eshanu, iz’i Burundi enye, izindi zikaba izo mu Rwanda kandi kwandika biracyakomeje, twiteze ko umubare uziyongera.”

Yavuze ko bitandukanye no mu gihe cyashize, kuri iyi nshuro imodoka nyinshi ziyandikishije ari izo mu bwoko bwa Subaru Impreza, ikaba ari intambwe ikomeye kuko arizo nziza zinaberanye n’imihanda yo mu Rwanda ku buryo bizafasha abakinnyi kwerekana ubuhanga bwabo.

Isiganwa rizaba mu masaha ya ku manywa tariki 23 Kamena rinakomeze mu y’ijoro, risozwe bukeye tariki 24 Kamena aho abazaba bari i Huye bazanabona umwanya wo kwihera ijisho akarasisi ka moto zidasanzwe ziguruka mu kirere zikizenguruka zizaba zitwawe n’abakinnyi babigize umwuga bo muri Afurika y’Epfo.

Rutabingwa yagize ati “Abakinnyi bazahaguruka mu Karere ka Huye mu gitondo bajye gutangirira Rango Rally bajya Gisagara hareshya n’ibilometero 39, bakore agace kazava Gisagara kajya i Huye kareshya n’ibilometero icyenda. Utu duce twombi bazadukora inshuro ebyiri.”

“Nibarangiza bazaruhuka gato, mu masaha ya saa cyenda bakore agace ka Rango-Mbazi, abafana twabasaba kuzarebera mu Rwasave. Mu masaha y’ijoro, bazasubiramo Rango-Mbazi inshuro ebyiri, bikaba ari umwihariko wa Huye ko dukora Rally y’ijoro. Abakinnyi bazajya kuruhuka, bukeye bakore inshuro enye bava i Shyanda bajya i Save.”

Kugeza ubu ku ruhande rw’u Rwanda, guhanganira amanota gukomeye kuri hagati ya Gakwaya Eric ukinana na Tuyishimire Regis ba mbere muri rusange, bakurikiwe na Janvier Mutuga ukinana na Bukuru Hassan ndetse na Fergadiotis Tassos ukinana na Shyaka Kevin, ikipe yakwitwara neza ikaba ishobora gufata umwanya wa mbere ku rutonde rw’umwaka.

Iri siganwa ryatewe inkunga na Banki ya Kigali, Prime Insurance, Kobil, Rwanda Events na Akarega Business Group, rizakinirwa ku ntera y’ibilometero 190 muri rusange.

Umwaka ushize ryari ryitabiriwe n’imodoka 12 ryegukanwa n’Umunya-Uganda, Kabega Mussa wakinishaga imodoka ya Mitsubishi Evo 9 afatanyije na Sirwomu Rogers.

Abafana bazongera kuryoherwa no kwiyerekana kwa moto ziguruka mu kirere zitwarwa n'Abanya-Afurika y'Epfo babigize umwuga
Gakwaya Eric na Tuyishime Regis begukanye Rallye de l'Est kugeza ubu nibo bari imbere ku rutonde rw'amasiganwa y'umwaka
I Save ivumbi rizongera ritumuke, Abanyarwanda, Abarundi n'Abanya-Uganda bahanganiye muri Huye Rally
Muhikira Jean de Dieu ushinzwe ubucuruzi muri Prime Insurance; Nshimiyimana Serge wari uhagarariye Kobil; Umuyobozi wa Huye Rally, Rutabingwa Fernand na Fergadiotis Tassos wari uhagarariye abandi bakinnyi
Umuyobozi wa Huye Rally, Rutabingwa Fernand, yavuze ko uyu mwaka rizaba ryiza kurushaho kandi rizaba ririmo guhangana gukomeye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza