Gashayija agiye kuzenguruka u Rwanda kuri moto arwanya inda zitateganyijwe mu rubyiruko

5 30-04-2018 - saa 15:00, Manzi Rema Jules

Umunyarwanda Gashayija Patrick uzwi nka “Ziiro The Hero” wamenyekanye cyane mu 2017 azenguruka u Rwanda ku igare, agiye kubisubiramo kuri moto akangurira urubyiruko kwirinda inda zitateganyijwe mu mirenge yose y’igihugu.

Umwaka ushize, Ziiro The Hero yamaze iminsi 50 agenda ku igare agera mu turere twose uko ari 30, asura ahantu nyaburanga hanyuranye afite intego yo kumenya byimbitse igihugu cye, kuzamura ubukerarugendo no gusakaza umuco w’amahoro mu bantu bose.

Nk’uko yabitangarije IGIHE, Gashayija agiye kongera kuzenguruka igihugu mu rugendo ruzamara amezi atatu, ruzagera mu mirenge yose 416 kandi akaba yizeye kuzarwungukiramo byinshi.

Yagize ati “Urugendo nzarutangira tariki 2 Gicurasi ndusoze tariki 2 Kanama 2018. Ibyo nkora si ukuzenguruka gusa nk’uko abantu bamwe babitekereza. Nkora ingendo zigera mu gihugu hose ariko mfite n’ubutumwa runaka nshaka gutanga. Abantu benshi bumvise nk’ibi bahita bibaza amafaranga nzakuramo ariko ntayo, icyo nshaka ni ugutambutsa ubutumwa bwanjye no kumenya igihugu kurushaho.”

Gukurira ku muhanda byatumye yiyemeza kurwanya ibituma abana bajyayo

Gashayija uvuka muri Gakenke, avuga ko mu 2002 ubwo yari amaze gupfusha se umubyara yataye icyizere cy’ubuzima ahita aza i Kigali kuba umwana wo mu muhanda kuko nta handi yari afite ho kuba, nyuma aza gucuruza ubunyobwa arara muri ruhurura, nta cyizere cy’ahazaza.

Ku mahirwe yaje guhura n’umusore wari ukirangiza kwiga nawe akishakisha, aramuganiriza amubwira ku mibereho ye, amusaba ko bajyana akajya amufasha imirimo yo mu rugo.

Uyu musore yabereye Gashayija umugisha ndetse amufasha gusubira mu ishuri ariga arangiza ayisumbuye ajya no kwiga Kaminuza mu Buhinde, yongera kuba umuntu; aha niho haturutse izina ‘Ziiro The Hero’ rigaragaza uwavuye ku busa akaba intwari.

Yagize ati “Ubuzima bwo ku muhanda nabayemo bwanyigishije byinshi ku buryo mu ngendo nkora mba mfite n’ubutumwa bwihariye bwo gukangurira urubyiruko kwirinda inda zitateganyijwe kuko abo bana bavukamo kenshi usanga babaho ubuzima bubi bamwe bakajya ku mihanda.”

Urugendo rwe rwatewe inkunga na Rwanda Motorcycle Company “RMC”

Gashayija avuga ko umwaka ushize azenguruka akoresheje igare byamugoye cyane ariko kuri iyi nshuro bizamworohera kuko yabonye abamutera inkunga ya moto nziza ndetse bakanamuha amavuta azajya ayishyiramo mu gihe cy’amezi atatu azamara agenda.

Yagize ati “Ndashimira cyane RMC yakiriye neza igitekerezo cyanjye ikemera kuntera inkunga. Ntabwo byari byoroshye ubushize nkoresha igare ari nayo mpamvu ntageze ahantu hose uko nabyifuzaga ariko ubu nzaba mfite ibikoresho byiza, ari nayo mpamvu noneho nzajya mu mirenge yose.”

Nsengiyumva Cédric Ushinzwe Imenyekanishabikorwa mu Ruganda Nyarwanda rukora Moto (Rwanda Motorcycle Company-RMC) yabwiye IGIHE ko bafashije Ziiro The Hero kuko yagaragaje ko afite intego nziza zizanafasha igihugu muri rusange.

Yagize ati “Ziiro The Hero yaje kudusaba ko twamutera inkunga, turebye igitekerezo afite cyo kuzenguruka igihugu abwira urubyiruko ingaruka z’inda zitateganyijwe n’uko bazirinda ndetse no gushishikariza abantu umuco w’amahoro twumva ni cyiza cyane.”

Yakomeje agira ati “Nk’umusore ukiri muto kandi ufite intego nziza twemeye kumufasha, tumuha moto nziza yitwa Indakangwa ishobora kugenda mu muhanda usanzwe ndetse n’ahantu hasa n’ahagoye kuko azajya agera hirya mu misozi tukazanamufasha kubona lisansi azakoresha mu gihe cy’amezi atatu azamara.”

Uru ruganda rukorera i Masoro, rukora ubwoko bwa moto butandukanye burimo Ingenzi 125, Inziza 125, Imparage 125, Inziza 200, Ingenzi 150 n’izindi; rukaba runateganya gushyiraho uburyo n’abafite ubushobozi buciriritse bajya babona moto byoroshye nk’igikoresho cyabafasha mu buzima bwa buri munsi.

Gashayija wakuriye mu buzima bwo ku muhanda azatanga ubutumwa bwo kurwanya inda zitateganyijwe mu rubyiruko
Ziiro The Hero azazenguruka u Rwanda na moto ku nkunga ya RMC
RMC irateganya gushyiraho uburyo n'abafite ubushobozi buciriritse bazabasha gutunga moto
Uko urugendo rw'amezi atatu Gashyayija azakorera mu mirenge yose y'igihugu ruteguye
Izi moto ziteranyirizwa mu Rwanda zikanitwa amazina ya Kinyarwanda
Umwaka ushize Gashyayija yazengurutse u Rwanda ku igare
Gashayija yinjira mu ishyamba rya Nyungwe umwaka ushize mu rugendo rw'iminsi 50 yamaze atembera igihugu ku igare
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
iyakaremye 2018-05-02 05:59:01

RWIYEMEZAMIRIMO KU KAZI

2
GASHAYIJA 2018-05-01 04:33:53

Arabeshya ibi ni ubwiyemezi no kugirango we ubwe amenyekane cyane kandi avuga ibyo atazashobora kugeraho! Nigute wahagarika "ABASAMBANYI" mu Rwanda. Ndakubwira ko, "UBUSAMBANYI" butangirira mu nzego zo hejuru mu buyobozi bwigihugu. None wowe "GASHYIJA" ngo uzarwanya abaterana inda. Singuciye intege ariko ndabona ibyo uvuga ataribyo, kuko ntabwo washobora guhagarika "UBUSAMBANYI" bubera mu Rwa Gasabo, bwiyongereyemo na "RUSYA y’IGITSINA".

3
Gashakamba 2018-04-30 12:39:00

Mbega moto nziza we!
Ejo buracya ngana urwo ruganda. Nizere ko rutazatubera nk’abahinde bakugurisha moto wazasubirayo kugura pieces ngo ntazo!

4
Kanyange 2018-04-30 10:10:34

Ubonye iyo akoresha ayo mafranga ashaka umugore, gutyo akiheraho yirinda ubwe kuzatera inda abakobwa !

5
Karina 2018-04-30 09:13:25

Uyu mugabo ni intwari! I would love to do the same thing at some point in my life. Safe travels my brother and God bless you!

Kwamamaza