IGIHE

Amakipe 10 muri 15 ahagarariye u Rwanda muri FEASSSA 2019 yitwaye neza ku munsi wa kabiri

1 19-08-2019 - saa 09:36, Eric Tony Ukurikiyimfura

Imikino ihuza ibigo by’amashuri byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ikomeje kubera i Arusha muri Tanzania yakomeje kuri iki Cyumweru hakinwa umunsi wa kabiri, aho amakipe 10 yo mu Rwanda ari yo yitwaye neza, agatahana intsinzi.

Iyi mikino iri kuba ku nshuro ya 18, yatangijwe ku mugaragaro ku wa Gatanu mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania, aho u Rwanda ruhagarariwe n’amakipe 16 mu mikino irimo Umupira w’Amaguru, Volleyball, Basketball, Handball, Gusiganwa ku maguru, Koga na Tennis.

Mu mikino yabaye kuri iki Cyumweru, mu mikino 14 amakipe y’u Rwanda yakinnye (harimo uwahuje amakipe abiri yo mu Rwanda muri Tennis), amakipe 10 yaratsinze; hatsindwa atatu mu gihe imwe yo mu Mupira w’amaguru yanganyije.

Muri Handball y’abahungu, ES Kigoma yatsinze Kimiriri yo muri Kenya ibitego 29-28, ES Kigoma yatsinze kandi Gombe SS yo muri Uganda ibitego 33-21, Kilombero SS yo muri Tanzania itsindwa na ADEGI y’i Gituza ibitego 40-15 mu gihe Collège de Gisenyi yatsinze Lucia yo muri Uganda ibitego 36-22.

Mu bakobwa, ES Kiziguro yatsinzwe na Kamusinga yo muri Kenya ibitego 21-16.

Muri Volleyball y’abakobwa, GS Indangaburezi yatsinze Makongo yo muri Tanzania amaseti 3-1 naho Kwanthanze yo muri Kenya itsinda St Aloys y’I Rwamagana amaseti 3-0.

Mu bahungu, Don Bosco Gatenga yatsinze Lelmokwa yo muri Uganda amaseti 3-1 na IPRC Karongi itsinda Mbogo Mixed yo muri Kenya amaseti 3-1.

Muri Basketball y’abakobwa, Lycée de Kigali yatsinze Juhudi yo muri Tanzania amanota 49-32.

Mu bahungu, Lycée de Kigali yihanangirije Juhudi yo muri Tanzania, iyitsinda amanota 95-22 mu gihe Collège Marie Reine yatsinzwe na Buddo SS yo muri Uganda amanota 77-49.

Mu mupira w’amaguru hakinnye ikipe imwe y’abakobwa, GS Remera Rukoma inganya na Kibasila yo muri Tanzania ibitego 2-2.

Ikipe y’u Rwanda yabaye iya gatatu mu mukino wo Koga nyuma ya Kenya na Uganda, yegukana imidari icyenda muri rusange irimo ibiri ya Zahabu, itandatu ya Feza n’umwe w’Umuringa.

Iyi midali ibiri ya Zahabu yombi yatwawe na Maniraguha Eloi wiga kuri ESI Bwishyura yo mu karere ka Karongi.

Imikino ya Tennis yo ku butaka ndetse na Tennis yo ku meza (Table Tennis) iracyakomeza ndetse kuri iki Cyumweru hari umukino GS Rilima 2 yatsinzwemo amaseti 2-0 GS Rilima 1.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere, Umunyamabanga wa EAC, ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Bazivamo Christophe, asura abakinnyi akabaganiriza mbere y’uko basoza imikino y’amajonjora, bagatangira imikino yo gukuranamo.

Abanyarwanda bakomeje kwitwara neza mu mukino wo koga
Abanyarwanda bakomeje kwitwara neza mu mukino wo koga
IPRC Karongi yatsinze Mbogo Mixed yo muri Kenya amaseti 3-1
Muri Volleyball y'abakobwa, u Rwanda rwatsinze umukino umwe, rutsindwa undi
ADEGI ntiyoroheye Kilombero SS yo muri Tanzania mu mukino wa Handball
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Dukuzumuremyi Jean Bosco 2019-08-20 12:41:57

nibyiza ayo makipe nashyiremo imbaraga

Kwamamaza