IGIHE

Amakipe 10 ahagarariye u Rwanda muri FEASSSA 2019 yitwaye neza mbere y’uko hasozwa amajonjora

0 21-08-2019 - saa 11:00, Eric Tony Ukurikiyimfura

Imikino ihuza ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba iri kubera i Arusha muri Tanzania yakomeje kuri uyu wa Kabiri hakinwa umunsi wa kane, aho amakipe 10 yo mu Rwanda ari yo yatsinze imikino yakinnye.

Iyi mikino iri kuba ku nshuro ya 18, yitabiriwe n’abanyeshuri b’amashuri yisumbuye mu Rwanda bari mu makipe 16 mu mikino irimo Umupira w’Amaguru, Volleyball, Basketball, Handball, Gusiganwa ku maguru, Koga na Tennis.

Mu mikino yabaye kuri uyu wa Kabiri, mu mikino 14 amakipe y’u Rwanda yakinnye, 10 muri yo yatsinze.

Lycée de Kigali ikomeje kwitwara neza mu mukino wa Basketball, aho yo na ADEGI muri Handball, zombi zimake gutsinda imikino itatu zakinnye mu gihe ES Kiziguro mu bakobwa yabonye itike yo gukina ½ muri Handball.

Muri Handball y’abahungu, ES Kigoma yatsinze Vwawa yo muri Tanzania ibitego 33-15 naho Collège de Gisenyi itsinda Kirombero yo muri Tanzania ibitego 29-7.

Mu bakobwa, ES Kiziguro yageze muri ½ nyuma yo gutsinda Kibuli yo muri Uganda ibitego 24-21.

Muri Volleyball y’abakobwa, Cheptil yo muri Kenya yatsinze Indangaburezi amaseti 3-0.

Mu bahungu, IPRC Karongi yatsinze Milambo yo muri Tanzania amaseti 3-0 na PSV Karubanda itsinda Twangoma yo muri Tanzania amaseti 3-0.

Muri Basketball y’abakobwa, Ste Bernadette yanyagiwe na Joseph & Mary yo muri Tanzania amanota 98-20 mu gihe Lycée de Kigali yatsinze Machame yo muri Tanzania amanota 74-33.

Mu bahungu, Don Bosco yo muri Tanzania, yihanangirije Lycée de Kigali iyitsinda amanora 90-26 mu gihe Collège Marie Reine yatsinzwe na Seroma yo muri Uganda amanota 71-53.

Muri Table Tennis y’abahungu, GS Rilima 1 yatsinze St Michael yo muri Uganda amaseti 3-1 ndetse na GS Rilima 2 itsinda Haile Selassi yo muri Zanzibar amaseti 3-1, ariko iza gutsindwa undi mukino yahuyemo na Mbogo College yo muri Uganda ku maseti 3-0.

Mu bakobwa, Lycée de Kigali yatsinzwe na St Michael yo muri Uganda amaseti 3-0.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kanama, harasozwa imikino y’amajonjora muri Basketball, Handball na Volleyball mu gihe n’abakina Umupira w’amaguru basubukura dore ko kuri uyu wa Kabiri bari bafite akaruhuko.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza