IGIHE

Abayobozi b’ibigo byo muri Afurika bitabiriye irushwanwa rya BK Golf Tournament

0 19-05-2024 - saa 17:58, Iradukunda Olivier

Banki ya Kigali yateguye irushanwa ry’umukino wa Golf ryahuriyemo abakinnyi basanzwe bakina mu Rwanda ndetse n’abayobozi b’ibigo muri Afurika bahuriye mu nama ya Africa CEO Forum.

Ni irushanwa ryakinwe ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Gicurasi 2024, ribera kuri Kigali Golf Resort & Villas ahasanzwe habera amarushanwa akomeye ya Golf arimo na mpuzamahanga gusa ibihembo bitangirwa mu nyubako nshya y’ikibuga.

Kuva saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo amakipe agizwe n’abakinnyi bane cyangwa batatu batangiye gukina mu myobo 18 igize iki kibuga mpuzamahanga cya Golf.

Amakipe 31 yari agizwe n’abakinnyi barenga 100 niyo yahataniye iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’abagera ku icyenda bari mu nama mpuzamahanga yabereye mu Rwanda kuva tariki ya 16 na 17 Gicurasi 2024.

Mu muhango wo guhemba abakinnyi bitwaye neza muri iri rushanwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi muri BK, Levi Gasangwa, yagize ati “Ndashaka gushimira buri wese wagize uruhare mu itegurwa ry’iri rushanwa ndetse rikaba ryanagenze neza by’umwihariko abakinnyi.”

“Abashyitsi twagize nubwo baba batabonye ibihembo ariko babonye ubwiza bw’u Rwanda, ndizera ndetse nabasaba kuzagaruka tukongera kugirana ibihe byiza mu marushanwa y’ahazaza.”

Mu bakinnyi begukanye ibihembo kuri uyu munsi harimo Misari Cecilia na Zoe Lin mu bagore, Kwizera Alnord na Dr. Bayingana Roger babyegukana mu bagabo, Ntambara Joseph yitwara neza mu bakuze mu gihe mu bashyitsi bitabiriye irushanwa hatsinda Kihara Maina.

Ni umuhango waranzwe n’ubusabane ku mpande zombi cyane ko abawitabiriye babonye umwanya wo kuganira ku mishinga itandukanye basanzwe bakora mu buzima bwa buri munsi.

Si iri rushanwa gusa Banki ya Kigali itegura kuko muri Gashyantare yari yateguye irindi rya BK Eclectic Challenge rizakinwa inshuro enye muri uyu mwaka, irya nyuma rikaba rizakinwa Nzeri 2024.

Abagore ntibatanzwe mu irushanwa ryateguwe na Banki ya Kigali
Abakinnyi bakinnye kuva saa Kumi n'ebyiri
Abakinnyi bose bifuje gukina irushanwa rya BK bashyizwe igorora
Amatsinda menshi yari agizwe n'abakinnyi batatu
Banki ya Kigali ikomeje gushyira imbaraga mu mukino wa Golf
Banki ya Kigali yashize imbaraga muri siporo idasize Golf
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi muri BK, Levi Gasangwa, aganira n'abitabiriye irushanwa
Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa, ni umwe mu bitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubuyobozi bwa Rwanda Ultimate Golf Course Ltd, Alain Ngirinshuti, ari mu bitabiriye irushanwa ryateguwe na Banki ya Kigali
Nyuma y'imikino habayeho kuganira kw'abashoramari
Abakinnyi bitwaye neza mu bakuze bahembwe na Perezida wa Kigali Golf Club, Byusa Marcel
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, ari mu batanze ibihembo

Amafoto: Shumbusho Djasiri & Habyarimana Raoul

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza