IGIHE

Abahuguwe na Kaminuza yo mu Buyapani bahize impinduka mu iterambere rya Siporo y’u Rwanda

0 21-08-2019 - saa 21:56, Eric Tony Ukurikiyimfura

Abatoza n’abayobozi b’imikino itandukanye mu Rwanda basoje amahugurwa yatanzwe na Kaminuza yo mu Buyapani ya Tsukuba bizeye ko hari impinduka agiye kuzana muri siporo yo mu Rwanda cyane mu gukemura ibibazo biyirangwamo hagendewe ku bushakashatsi.

Ku wa Kabiri, tariki ya 20 Kanama 2019 nibwo hasojwe aya mahugurwa y’iminsi itatu yabereye muri Olympic Hotel i Kimironko, atangwa n’impuguke z’abarimu bo muri Kaminuza ya Tsukuba yo mu Buyapani.

Siporo y’u Rwanda ivugwamo ibibazo bitandukanye bishingiye ku bumenyi buke bw’abafite imikino mu nshingano zabo barimo abatoza n’abayobozi no kutita ku bakinnyi bakiri bato.

Abatoza basoje aya mahugurwa yari yakoranyije abagera kuri 26, bizeye ko ubumenyi bayungukiyemo buzabafasha guteza imbere uru rwego nk’uko byagarutsweho na Kayisire Jacques wo muri Dream Team Academy izamura abakinnyi bakiri bato.

Ati ”Twamenyemo uburyo bujyanye no kwigisha abana siporo harimo kandi n’ikindi kintu twize gikomeye cyane cyo gukora ubushakashatsi muri siporo aho usanga buri gihe hari ibibazo byinshi muri siporo ariko mu by’ukuri iyo abantu babivuga nta bushakashatsi buba bwakozwe.”

“Tugiye kujya ku kibuga tuvugurure uburyo twabikoragamo dukoresheje bumwe mu bumenyi batwigishije hano kugira ngo abana babashe kuba babibona neza.”

Muri aya mahugurwa, abayitabiriye beretswe akamaro ko gutegura umukinnyi guhera hasi mu mashuri abanza, aho akura afite byose akeneye byamufasha guhatana n’abandi.

Umuyobozi wa Tekiniki mu Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite ubumuga akaba n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Sitting Volleyball, Nsengiyumva Jean Marie, yavuze ko mu byo bigishijwe harimo no gukora kinyamwuga kugira ngo hagerwe ku iterambere ry’imikino.

Ati ”Twarebye uburyo wafasha umwana uhereye hasi mu mashuri ku buryo yavamo umukinnyi ufite byose akeneye kugira ngo agere ku rwego rwo hejuru. Hari ibyo bavuga tugasanga tubifite, ariko bo babikora mu buryo bwa kinyamwuga.”

Umunyamabanga wa Komite Olempiki y’u Rwanda, Sharangabo Alex, yasabye abitabiriye aya mahugurwa kuzakoresha ubumenyi bayakuyemo.

Yagize ati ”Ni byiza ko mukoresha ubumenyi mwahawe kugira ngo siporo yacu igere ku rundi rwego. Birasaba kwitanga, ibyo wize uba ugomba kubikoresha, ukabishyira mu ngiro. Natwe tuzakurikirana turebe niba hari icyahindutse.”

Ubwo yatangizaga aya mahugurwa ku Cyumweru, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, yasabye abayitabiriye kuzakoresha neza ubumenyi bazayakuramo mu gutegura abakinnyi bazitabira imikino Olempiki ya 2020 na 2024.

Kaminuza ya Tsukuba yo mu Buyapani ifite ubufatanye na Komite Olempiki y’u Rwanda ni yo yizemo Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, Rurangayire Guy Didier; Umusifuzi mpuzamahanga mu mikino ya Basketball, Shema Maboko Didier n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’imikino y’Abafite ubumuga (NPC), Nizeyimana Célestin.

Ubwo Perezida Kagame yari mu Buyapani muri Mutarama 2019, we na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Shinzō Abe basinye amasezerano y’ubufatanye arimo no guteza imbere Siporo.

U Rwanda ruherutse kohereza abakinnyi 15 mu Buyapani gukorera imyitozo mu Mujyi wa Hachimantai mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ya All-African Games n’iya Olempiki izabera i Tokyo mu 2020.

Abatoza n'abayobozi b'imikino bitabiriye aya mahugurwa bahawe impamyabumenyi
Umutoza wungirije mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', Seninga Innocent ni umwe mu bitabiriye amahugurwa
Umutoza w'Ikipe y'Igihugu ya Karate, Nkuranyabazi Noël, ashyikirizwa imbamyabumenyi nyuma yo gusoza aya mahugurwa
Inzobere z'abarimu bo muri Kaminuza ya Tsukuba ziyobowe na Prof. Rakwal Randeep (ibumoso) ni zo zakoresheje aya mahugurwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza