Vision Jeneusse Nouvelle irashinja Etincelles FC n’Akarere ka Rubavu kuyambura arenga miliyoni 10 Frw

0 28-04-2018 - saa 10:53, Manzi Rema Jules, Mukwaya olivier

Umuyobozi w’Ikigo Vision Jeunesse Nouvelle, Frère Gabriel Lauzon, arashinja Akarere ka Rubavu kutubahiriza amasezerano bagiranye yo guha abakinnyi ikipe ya Etincelles, bikamuhombya amafaranga y’u Rwanda arenga amafaranga miliyoni 10 z’u Rwanda.

Nk’uko bigaragara mu mpapuro z’amasezerano yasinywe tariki 20 Ugushyingo 2015 hagati ya Frère Lauzon uyobora Vision Jeunesse Nouvelle (VJN), Sinamenye Jérémie wayoboraga Akarere ka Rubavu na Nsabimana Mvano Etienne wari Perezida wa Etincelles FC, impande zombi zari ziyemeje kunga ubumwe mu kuzamura impano z’umupira w’amaguru mu bana bato ariko abeza babonetsemo bakajya muri Etincelles FC nk’ikipe y’Akarere.

Bitewe n’uko VJN isanzwe ifite ishuri ryigisha abana bato umupira, hemejwe ko Etincelles FC izajya itanga 4,000,000 Frw buri mwaka muri iryo shuri mu gihe cy’imyaka itanu maze nayo ikajya ifatamo abakinnyi uko hari abo ishimyemo nta nkomyi ndetse na mbere yo kugira uwo VJN igurisha ahandi ikabanza kumenyesha Etincelles ikabiha umugisha.

Mu kiganiro Frère Lauzon yagiranye na IGIHE, yavuze ko iyi kipe yaje igatwara abakinnyi kuva mu 2016 nk’uko amasezerano yabigenaga ndetse n’umwaka ushize igatwara abandi ariko imyaka ikaba ibaye itatu atarahabwa amafaranga na make.

Ati “Akarere ka Rubavu karatwegereye mu izina ry’ikipe yabo ya Etincelles FC badusaba ko twaba nka Junior yabo bakajya bajyana abakinnyi bifuza. Tugirana amasezerano y’imyaka itanu bakazajya batanga miliyoni enye (4.000.000 Frw) ku mwaka. Gusa ntibigeze babyubahiriza.“

Yakomeje agira ati “Twarabahamagaye tubibutsa kubahiriza amasezerano babirengaho baraza bafata abakinnyi bane mu mwaka w’imikino wa 2016-2017.“

“Kugeza ubu baduhaye miliyoni imwe nabwo batugoye cyane mu gihe bagombaga kuduha miliyoni 12 nkuko amasezerano abivuga. N‘uyu mwaka baraje abafata umukinnyi ntacyo baduhaye ntako tutagize twanandikiye na Ferwafa ntacyo byatanze.’’

Mu gushaka kumenya impamvu Akarere ka Rubavu ari nako muterankunga mukuru wa Etincelles FC katubahirije amasezerano, twaganiriye n‘Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange, Kalisa Roger adutangariza ko iki kibazo ari icya kera atakizi ahubwo agiye kugikurikirana.

Ati “Biransaba kureba izo mpapuro z’amasezerano zose kuko ni ibya kera ntabwo mbifitiye amakuru.’’

Frère Gabriel Lauzon wagize uruhare mu kuzamura abakinnyi benshi mu Karere ka Rubavu barimo Kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima, Mugabo Gabriel ukinira Rayon Sports, kapiteni wa AS Kigali, Kayumba Soter, Bizimana Djihad waguzwe na Waasland-Beveren yo mu Bubiligi, Nirisarike Salomon n’abandi benshi, agaragaza ko ari imbogamizi kuba abangamirwa n’abakabaye bamufasha gukomeza kuzamura abandi bashya bazagirira igihugu akamaro.

Inyandiko z’amasezerano iyi kipe yagiranye n’Akarere ka Rubavu

Umuyobozi w’Ikigo Vision Jeunesse Nouvelle, Frère Gabriel Lauzon
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza