IGIHE

Victory TV yo mu Rwanda yaciwe miliyoni 10 Frw kubera kwerekana imikino y’i Burayi

12 7-10-2019 - saa 19:43, Eric Tony Ukurikiyimfura

Televiziyo ikorera mu Rwanda ya Victory TV yaciwe amande angana na Miliyoni 10 Frw ndetse isabwa guhagarika kwerekana imikino y’ Burayi irimo amarushanwa nka Champions League, Europa League na Premier League.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Canal +, Tuyishime Alain, yabwiye IGIHE ko bajyanye mu rukiko Victory TV kubera ko yari imaze iminsi yerekana imikino y’i Burayi kandi mu Rwanda ubu burenganzira bufitwe na Canal + na DSTV gusa.

Ati” Victory TV yari imaze iminsi yerekana imikino itandukanye itabyemerewe, ubwo rero twe twabajyanye mu rukiko kuko twe (Canal +) na DSTV, ni twe twemerewe kwerekana imikino. Berekanaga imikino ya UEFA Champions League, Europa League, Premier League, mu Bufaransa, mu Budage n’u Butaliyani.”

“Ni ibintu biba byahenze Canal +, byayitwaye amafaranga menshi. Twarayireze, imyanzuro yaje ejo bundi babaca amande ya miliyoni 10 Frw, babasaba no guhita bahagarika kubyerekana.”

Tuyishime Alain yabwiye IGIHE ko Canal + na DSTV ari zo zifite uburenganzira bwo kwerekana imikino y’i Burayi muri aya marushanwa.

Ati” Hari ibintu abantu bitiranya ko mu gihe umuntu adatwaye amashusho akuye kuri dekoderi ya Canal + aho yayakura hose nta kibazo, oya. Hari icyo bita Exclusivité (uburenganzira bwihariye) mu kwerekana amashusho mu gihugu rukana. Ni twe na DSTV tubyemerewe gusa mu gihe undi yayerekana aba ari gukora ibinyuranyije n’amasezerano.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, abafite dekoderi za Canal+ batangiye kureba Shampiyona yo mu Butaliyani ya "Serie A".

Canal + isanzwe yerekana kandi imikino ya shampiyona yo mu Bubiligi, iya Super League, Super Cup, League 1, Top 14 (Rugby yo mu Bufaransa) n’iyindi irimo iyo gusiganwa ku maguru, ku magare no kuri moto, imikino y’amaboko, iyo gukirana, Filimi z’uruhererekane n’ibindi.

Victory TV yo mu Rwanda yaciwe miliyoni 10 Frw kubera kwerekana imikino y’i Burayi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Julie RUHANGA 2019-10-09 02:34:50

Bjr ikigaragara cyo nuko iyi ari inkuru yamamaza kuko inkuru yarebye ku Ruhande rumwe kandi hakarebwe impande eshatu (urega,uregwa n urukiko) njye nyibona nkiyamamaza cyane ko isoza imenyekanisha product z urega iyi ni inkuru ituzuye qd twakabaye tumenya icyo izindi mpande zibivugaho

2
zuma 2019-10-08 08:23:58

Ibyo mu Rwanda birancanga! Ubwo rero VTV muyituniteho kuko ari insina ngufi

3
Soso 2019-10-08 04:35:44

Koko nukuntu byaribyiza?nibirwaneho nabo sabana

4
Karima 2019-10-08 03:49:29

@Donatien, Biratangaje kubona utazi ko habaho " exclusivité " mu bijyanye no kwerekana amashusho ndetse no mu ikoreshwa ry’izindi produits zitari izawe!!! Itabayeho se wumva nyiri produits yazacuruza gute? kereka niba yenda utumva icyo exclusivité bisobanuye!!!!!

5
Elyse 2019-10-08 03:03:28

Muraduhemukiye gusa njye nanubu sindabyemera ni mushyiremo imiyaga

6
daxmaxime 2019-10-08 01:30:33

Kuki se Startimes nayo mutayireze kandi nayo yerekana europa league, bundeslga na ligue 1, kandi wumva ari mwe na dstv mufite Exclusivité?!!!

7
mazizu 2019-10-07 23:35:33

Ampayinkawe, ese VTV burya bwose ntaburenganzira ifite? Gusa Canal idukuye amata mu kanwa ; Twari tumaze kumenyera kwirebera EPL ku buntu !

8
J 2019-10-07 16:37:41

Ariko koko Imyaka igihe imaze muracyari abo kwandika inkuru zimeze nk’izabantu bandika byendagusetsa.., Urandika inkuru ivuga uruhande rumwe nako yamamaza........ubwo rero mutegereje ko na VICTORY TV izabaha ama FRW ngo mukunde mubeshye abaturajye

9
Rukamba 2019-10-07 14:45:19

Mwiriwe, arikonarumiwe pee. Ubwose Ntibatuvangiyekoko. Ukuntu victory TV yoroshyaga ubuzima. Urugero, iyowabaga wifitiye ka startimus washboraga gukuriki match ziburayi bicyiye kuri victory TV bitaguhenze wiguriye ka abonema kamake none barabivanze. Ariko ntakundi abacuruzi nuko...

10
Sandra 2019-10-07 14:26:06

Copyright.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza