IGIHE

Uwikunda Samuel yatunguwe na bagenzi nyuma yo gusifura umukino wa AS Kigali na APR FC (Amafoto)

0 4-10-2019 - saa 21:26, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umusifuzi mpuzamahanga Uwikunda Samuel yatunguwe na bagenzi be bahuje umwuga bamwifuriza Isabukuru Nziza y’amavuko nyuma yo kuyobora umukino ubanza wa Shampiyona AS Kigali yanganyijemo na APR FC igitego 1-1.

Ubwo uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu wari urangiye i Nyamirambo, bamwe mu basifuzi basanzwe bahuriye mu Ishyirahamwe rimwe (ARAF) na Uwikunda Samuel, bagiye kumutegerereza mu rwambariro kugira ngo bamutungure kuri uyu munsi yizihizaho isabukuru y’amavuko.

Akinjira mu rwambariro, Uwikunda Samuel yahise amenwaho amazi na mugenzi we Nsabimana Célestin n’abandi bose bahita bafatanya kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Hizihijwe kandi n’isabukuru y’amavuko ya Murangwa Usenga Sandrine usifura muri Shampiyona y’Abagore, we umunsi we wabaye ejo hashize, ariko hakifuzwa ko wakwishimirwa uyu munsi hamwe n’uwa mugenzi we biganye muri Groupe Scolaire Kigeme.

Bimwe mu byo wamenya kuri Uwikunda Samuel

Uwikunda yavukiye i Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo mu mwaka wa 1987. Ni umwana wa gatanu mu muryango w’abana barindwi.

Yatangiye amashuri y’incuke kuri SOS mu Murenge wa Gasaka i Nyamagabe, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aza kuhakomereza amashuri abanza ayasoza mu 2001.

Yize imyaka y’icyiciro rusange mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kigeme i Nyamagabe akomereza mu Rwunge rw’Amashuri rwa ACEPR i Nyamagabe maze mu 2007 ahabwa Impamyabumenyi y’Amashuri yisumbuye mu Ndimi n’Ubuvanganzo.

Mu 2010 ni bwo yagiye muri Kaminuza y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi (UNILAK) i Nyanza ahakura Impamyabushobozi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu mategeko.

Uwikunda yabaye myugariro wo hagati w’Ikipe y’iwabo y’Abana y’Amagaju FC ariko ntiyabona ibyangombwa byo gukinira ikipe nkuru.

Mu 2007 yakoze amahugurwa ajyanye n’imisifurire yatanzwe n’abarimo Gasingwa Michel na Ntagungira Célestin ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), atangira gukora uyu mwuga mu 2008.

Mu 2014 Uwikunda yazamuwe mu cyiciro cya mbere mu gihe mu 2017 yemejwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) nk’umusifuzi mpuzamahanga.

Uwikunda Samuel yayoboye umukino wabimburiye iyindi ya Shampiyona muri uyu mwaka w'imikino wa 2019/20
Nsabimana célestin yatunguye Uwikunda Samuel wari umaze gusifura umukino, amumenaho amazi
Uwikunda Samuel na Murangwa Usenga Sandrine batunguwe na bagenzi babo, babifuriza isabukuru nziza y'amavuko
Murangwa Usenga Sandrine na we ni umusifuzi mpuzamahanga
Uwikunda Samuel akata umutsima wari wateguwe na bagenzi be

Amafoto: Usanase Anitha

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza