Usengimana Faustin yasabye imbabazi abafana ba APR FC ku magambo akakaye yavuze

23 23-04-2018 - saa 10:41, Manzi Rema Jules

Mu muhango wo kwakira Rayon Sports ivuye i Maputo ku wa Kane w’icyumweru gishize, myugariro Usengimana Faustin wahoze akinira iyi kipe akaza kujya muri mukeba wayo APR FC, agarutse yabwiye abafana ko abasaba imbabazi kuko yari yarayobye ayivamo mu 2015.

Ayo magambo yayavuze Rayon Sports imaze kubona itike yo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup, yakiranwa ibyishimo bidasanzwe n’imbaga y’abafana.

Kuvuga ko kujya muri APR FC kwari ukuyoba, byashimishije abakunzi ba Rayon Sports, banamuhaye amashyi y’urufaya, ariko aba APR FC bafabifashe nk’ubwishongozi no kutubaha ikipe yakiniye imyaka ibiri, agatwarana nayo igikombe cya shampiyona kimwe mu 2016 n’icy’Amahoro mu 2017.

Uyu mukinnyi wazamukiye mu makipe y’abato ya Rayon Sports ndetse yemeza ko ariyo imuba ku mutima, abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram kuri iki Cyumweru, yasabye imbabazi abafana ba APR FC bababajwe n’amagambo yatangaje.

Yagize ati “Muraho neza. Bafana ba APR FC n’abakunzi bayo mu by’ukuri ndabizi ko mutanyishimiye kubera imvugo nakoresheje ntibanyure. Ndagira ngo mfate aka kanya mbasabe imbabazi. Si uko mwamfashe nabi igihe twari kumwe cyangwa ikipe muri rusange, ndagira ngo mbasabe imbabazi mbikuye ku mutima.”

Yakomeje agira ati “Nsabe imbabazi abayobozi n’abakinnyi bayo ndetse n’umu-sportif wese muri rusange. Nahagiriye incuti ndetse n’ababyeyi kuko iteka nzirikana ibyiza mwangiriye. Nk’uko inkovu z’imvune nagize zitashize ku mubiri niko n’ibyo umubyeyi yankoreye bitanshira ku mutima.”

Yakomeje avuga ko amagambo yakoresheje atari yayatekerejeho neza ahubwo byatewe n’ibyishimo byamurenze.

Yagize ati “Nabitewe n’ibyishimo ariko ntawe naringambiriye gukomeretsa. Ndizera ko muzimpa kandi ndabashimira. Nagize ibihe byiza n’ibigoye muri APR FC ariko rimwe na rimwe byanyigishije gukora cyane no guhozaho ku kazi kanjye. Kuba ntarahagiriye ibihe byiza ni uko nifuje gutanga umusanzu wanjye bikagorana. Ndashimira Rayon Sport nk’ikipe yanjye n’abafana bayo kumpa akanya ko kugaruka mu bihe byiza.”

Amaze gusubira muri Rayon Sports mu ntangiriro z’uyu mwaka, uyu myugariro yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu yakinnye imikino ya CHAN 2018 ndetse ni umwe mu bagenderwaho mu ikipe ye banayifashije kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup ku nshuro ya mbere ku ikipe yo mu Rwanda.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Big boss 2018-04-24 03:45:25

Faust ubaye nkawa musinzi usinda icyo asanganywe ibyishimo bituma uvuga uhubutse rutanga yanike ntibari bishimye nkawe ahubwo uzabe umukinyi wekuba umufana ariya magambo nayabafana

2
xavier 2018-04-24 01:57:48

Faustina ntugire ikibazo njyewe mbona ntanka waciye amabere,Migi yararahiye avuga atakina muri Rayon abarayon ntakibazo twagize abobafana ba Apr turabamenyereye,umwana warezwe bajeyi ahora yiriza niyumubwiye ukuri Anita yoroma.ubundi kera ibyana byiriza twabyitaga inkunguzi

3
musemakweli 2018-04-24 01:40:18

KUBA ASABYE IMBABAZI CA VA ARIKO ARACYARI MUTO NTAKIHUTIRE KUVUGA KUKO UJYA KUVUGA ABA ATARABONA IYO ABONYE NTAVUGA

4
AMERCA 2018-04-23 18:25:16

Ariko mwibajyirwa vuba nkiyo utinyitse kuvuga ngo warayobye ujya muri APR FC icyipe yakumaze inzara icyipe yambere mugihugu none wazagaruka?ntamu sportf uvuga gutyo kuko Rayon sports nkuko wijyize kuyivamo ukayigarukamo ninako wakojyera ukayivamo gusa nugaruka ntituzakwemera niyo wacyinira Ubuntu ntituzakwemera uzashake ahandi ujya kuko uratubabaje saana,ubwo bu million burikukongoza buzashira wa mu Rayon

5
Jules 2018-04-23 18:10:04

Sinzi ibyumupira cyane gusa ashobora kuba arumukinnyi mwiza arko mumitekerereze ya kimuntu mumutwe numwana ntibibaho ko ibyishimo bituna uvuga ibyutazi iyufite mumutwe hazima

6
Frank 2018-04-23 13:09:37

Hhhhhhhhhh ndagusetse nawe siwowe .mweneda ntukazage wihutirakuvuga

7
nkotanyi 2018-04-23 12:09:08

uyu muhungu ntabwo ari umunyamwuga rwose kandi atekereza hafi cyane ?? football irarangira iyo Rayon sport ikakureka ukajya ahandi abanyarwanda baca umugani ngo inzira ntibwira umugenzi ejo waba uri aho ejobundi uri ahandi ?/ kandi siwowe mukinnyi w’ igitangaza Gasenyi yatunze ejo warangira hakaza abandi ntabwo rero izagutunga ni igihe uzaba utagishoboye. nta mpamvu yo kwishongora no kwirata ?? harya buriya wize amashuri angahe diiiii??

8
Cadeau 2018-04-23 11:49:52

Usengimana Faustin, a professional player, disciplined, gifted and a future National team Capt. Apology accepted and looking forward to seeing you work harder for the National team. God Bless always.

9
soma 2018-04-23 11:42:17

Andika hano Ntakibazo baca umugani mu kinyarwanda,ngo uwiturwa ineza nuwo yayigiriye aba agira amahirwe.ko wari umaze kuvunika iyo habaho kwirengagiza kukuvuza uba urimo kuvuga angana iki?Ibyishimo byatuma usuzugura ikipe wabayemo kariya kageni?Vuga uziga,ibya ruhago ntiwamenya ibyaribyo musore.Kandi ntabwo uzi amaherezo yawe.

10
mizero vedaste 2018-04-23 09:50:21

hoya ntakosa wakoze ibyo wavuze nange nabivuga twarakubabariye

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza