Urukiko rwategetse AS Kigali FC kwishyura Nyinawumuntu miliyoni 40 Frw

8 15-04-2018 - saa 09:54, Rabbi Malo Umucunguzi

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ku wa Gatanu rwategetse ikipe y’umupira w’amaguru ya AS Kigali, kwishyura Grace Nyinawumuntu watozaga iyi kipe y’abagore, miliyoni 40 Frw, bitewe n’uko yamwirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nyinawumuntu yirukanywe muri Mutarama 2017, nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi be bamushinjaga kuryamana nabo, hiyongeraho itonesha no guteza umwuka mubi mu ikipe.

Umuyobozi w’Ikipe ya AS Kigali y’Abagore, Teddy Gacinya, mu kiganiro yagiranye na New Times yatangaje ko bagiye kujuririra uyu mwanzuro ndetse ko iyi kipe yamaze gushyiraho abanyamategeko ngo bayifashe gukora ubwo bujurire.

Yagize ati “Ntabwo twanyuzwe n’imikirize y’urubanza, tugomba kujuririra uyu mwanzuro. Ubu turi kuvugana n’abanyamategeko bacu.”

Mbere yo kwirukanwa burundu muri AS Kigali, Nyinawumuntu yabanje guhagarikwa amezi abiri ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku byo yashinjwaga birimo kubiba umwuka mubi mu ikipe no guca ibice mu bakinnyi, byose bikurikira ubutinganyi yavugwagaho.

We yahakanaga ibyo ashinjwa byose akavuga ko ari akagambane ka bamwe mu bakinnyi atahaye umwanya wo gukina, n’abo yirukanye bashaka kumuhirika, ariko ubuyobozi bw’ikipe buvuga ko bwakoze igenzura bugasanga bimuhama.

Nyinawumuntu yabaye umutoza wa mbere w’umugore ubigize umwuga mu 2008 nyuma yo kubona ibyangombwa birimo impamyabushobozi yo ku rwego rwa B yavanye mu mu Budage. Yaje no gutoza ikipe ikipe y’igihugu y’abagore mu 2014 ayimarana imyaka ibiri, byiyongeraho ko yabaye umusifuzi mpuzamahanga ari umugore.

Nyinawumuntu yaje gufasha ikipe y’Umujyi wa Kigali gutwara ibikombe umunani bya shampiyona byikurikiranya guhera mu 2009 kugeza mu 2016, mbere y’uko yirukanwa ku mirimo ye.

Nyinawumuntu yirukanywe muri Mutarama 2017, nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi be bamushinjaga kuryamana nabo, hiyongeraho itonesha no guteza umwuka mubi mu ikipe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
emile nt w 2018-04-16 15:42:14

Andika hand as kigali nireke kuburana urwandanze niyemere ibihano kuko ibyo yakoze ntabwo aribyo

2
JMV 2018-04-15 14:51:21

ubwo barashaka kugera no murukiko rw ikirenga NGO bashaka kumutsinda , ahubwo nibashikame bamurege akomeze abatsinde noneho bazaryoherwa no kwishyura 60 million

3
Mukamana 2018-04-15 08:05:09

Rwose Grace ndamuzi agira umurava. Ibi rwose bibaho cyane cyane iyo ubwira umuntu ko adashoboye mu kazi aho kureba uko yahinduka agatangira kubeshyera umuyobora akamuharabika. Ukuri kuratsinda Kandi iri ribe isomo.

4
dawaa 2018-04-15 07:43:59

Ese AS kigali ifite ubuzima gatozi nonese ashaka 40M zigihembo ko yangije abana babandi abasambanya

5
Ndorwa 2018-04-15 07:29:59

Rwose ababigizemo uruhare bakurikiranwe baryozwe kugiti cyabo izo 40,000,000frw. Ntawe utarabibonaga ko azarega kandi agatsinda. Ibi birakabije.

6
Remezo B 2018-04-15 05:48:07

muraho basomyi b’Igihe, ndababwiza ukuri, ukuri kuratsinda uyu mudamu yaraharabitswe bikabije jye mbona AS Kigali yagombwe kumwishyura, ikamusaba imbabazi ndetse ikazisaba n’umuryango we kuko bashoboraga no kumusenyera urugo naho ziriya nkumi zamunshinjaga ko baryamana ahubwo mudushyirire amafoto yabo ahagaragara tubamenye kuko batagira indangagaciro z’abakobwa b’abanyarwanda, naho biriya AS Kigali ivuga ngo izajurira ahubwo izacibwa izigera kuri 50, ahubwo yishyure vuba.

7
Remezo B 2018-04-15 05:48:07

muraho basomyi b’Igihe, ndababwiza ukuri, ukuri kuratsinda uyu mudamu yaraharabitswe bikabije jye mbona AS Kigali yagombwe kumwishyura, ikamusaba imbabazi ndetse ikazisaba n’umuryango we kuko bashoboraga no kumusenyera urugo naho ziriya nkumi zamunshinjaga ko baryamana ahubwo mudushyirire amafoto yabo ahagaragara tubamenye kuko batagira indangagaciro z’abakobwa b’abanyarwanda, naho biriya AS Kigali ivuga ngo izajurira ahubwo izacibwa izigera kuri 50, ahubwo yishyure vuba.

8
Denys 2018-04-15 03:53:25

Umuntu yashimira ubushishozi bwabayeho muri ururubanza. Mubyukuri byaragaragaraga ko uyu mudamu arengana ko ahubwo arimo kugira abo akorana yesa imihigo. Ikibabaje nuko bamudindije numwanyawe mubutoza bwikipe yigihugu bukaza guhabwa Baptiste. Nabyo bakagombye kubimuhera indishyi zakababaro Kandi agasubirana ikipe. Ndahamyako nkumutoza wumugore wabigize umwuga afite ibyo yarusha abagabo mugutoza abandi bagore cyaneko yagaragazaga ubushobozi

Kwamamaza