Urugendo rwa Mukura VS: Kuva mu nzira y’inzitane kugera mu ruhando rw’abakomeye

3 5-12-2018 - saa 08:21, Ngabo Roben

Ikipe ya Mukura VS ishobora gushimangira umugani w’abanyarwanda uvuga ko ‘Imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho’ isezerera Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo ikisanga ku muryango w’amatsinda ya CAF Confederation Cup nyuma yo kunyura mu nzira igoye ariko itarayiciye intege.

Umwaka wa 2018 wabaye uw’ibyishimo, imigisha, amahirwe n’ibirori mu bakunzi b’ikipe y’umupira w’amaguru Mukura Victory Sports et Loisirs Football Club y’i Huye ahahoze hitwa Umujyi watangirijwe mo amateka y’umupira w’amaguru mu myaka ya 1928.

Iyi kipe yashinzwe mu 1963 iri mu akunzwe kurusha andi mu Rwanda ariko abakunzi bayo bari bamaze imyaka 26 barira mu myotsi, baruhira abandi, bategereza umunsi izina ry’ikipe yabo rizandikwa mu bitabo byandikwamo abegukanye ibikombe bagaheba kuko baherukaga igikombe mu 1992 ubwo begukana icy’igihugu cyitirirwaga uwari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvénal.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Mukura VS yatakaje abarenga 26 biganjemo abakinnyi bikoma mu nkokora ibihe byiza iyi kipe yambara umuhondo n’umukara yari irimo.

Iyi myaka yose y’agahinda yashyizweho akadomo na 2018 aho bashoboye guhangamura ibihangange.

Babifashijwemo n’ubuyobozi buhagarariwe na Olivier Nizeyimana, Mukura VS yasinyishije uwari umukinnyi mwiza kurusha abandi i Burundi mu 2017 Gael Duhayindavyi n’umutoza Francis Haringingo bombi bavuye muri Vital’O FC.

Inzira z’inzitane yagejeje Mukura VS ku guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF yari irimo kwivuruguta mu isayo yo mu Rutsiro, gutsinda abakeba bo mu Majyepfo no gutungura ibihangange by’u Rwanda.

Uru rugendo rwatangiye tariki 7 Gashyantare 2018 ubwo Mukura VS yasuraga Hope FC yo mu karere ka Rutsiro kuri Stade Mukebera muri 1/16 cy’iri rushanwa, umunsi imvura yari yiriwe igwa muri ako karere bituma ikibuga bakiniyeho cyuzura amazi amakipe yombi anganya 0-0. Umukino wo kwishyura bayitsinda 3-0.

Muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro, Mukura VS yatomboye guhangana na AS Kigali iyitungura iyitsinda 3-2 kuri Stade Huye ariko Eric Nshimiyimana watoza AS Kigali atangaza ko bitagoye cyane kuko asabwa gutsinda 1-0 gusa kuri Stade ya Kigali agakomeza.

Ntiyamenye ko inzira y’amahwa ya Mukura VS itazarangirira aho kuko iyi kipe yanamutsindiye mu rugo 2-1 byatsinzwe na Mutebi Rachid.

Inzira yakomereje muri ¼ aho MVS yatomboye guhangana na mukeba wo mu ntara y’Amajyepfo, Amagaju y’umutware Rutaremara yo mu karere ka Nyamagabe ahahoze ari ku Gikongoro ariko nayo iyasezerera iyatsinze 1-0 mu mikino yombi.

Uko iyi kipe yarengaga icyiciro kimwe ijya ku kindi abayitega iminsi bariyongeraga ariko igakomeza gutungurana kuko yakiraga imikino ibanza iyo kwishyura ikabera hanze y’ikibuga cyayo ibyo benshi babona nk’ibintu bibi mu mupira w’amaguru.

Ntacyahindutse kuko muri ½ yatomboye APR FC yari ifite icyo gikombe nabwo bahera i Huye amakipe anganya 0-0 umukino wo kwishyura tariki 8 Kanama 2018 Akarere ka Huye karara mu birori kuko amakipe yombi yanganyije 1-1, MVS yatsindiwe na Mutebi Rachid, kubera igitego cyo hanze itsindira itike yo kujya ku mukino wa nyuma.

Ikipe idafite amazina akomeye kandi idahabwa amahirwe yagombaga guhura na Rayon Sports yiteguraga kwandagaza Gor Mahia na Yanga Africans ikagera muri ¼ cya CAF Confederation Cup byatumaga ihabwa amahirwe ariko Mukura VS yongeye gutungurana mu mukino wabaye tariki 12 Kanama 2018.

Amakipe yombi yanganyije 0-0 inkuru nziza itaha mu duce twose tw’iyahoze ari Butare; i Gishamvu, i Kigoma, i Kinazi, i Maraba, Mbazi, i Ngoma, i Tumba no mu murenge wa Mukura nyir’izina ko ikipe yabo yatsinze Rayon Sports kuri penaliti 3-1.

Ibyishimo by’abakunzi ba Mukura VS byakomereje mu marushanwa ya CAF Confederation Cup ubwo banganyaga na Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo 0-0 mu mukino ubanza wabereye Johannesburg.

Mu masaha make ari imbere iyi kipe yanyuze mu bihe byinshi bigoye muri uyu mwaka ikabivamo kigabo igiye gukina umukino wo kwishura kuri Stade Huye kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Ukuboza 2018 saa 15:30 aho intsinzi iyo ariyo yose ihagije ngo ijye ku muryango w’amatsinda ya CAF Confederation kuko izaba isabwa gusezerera indi kipe imwe gusa, Al Hilal SC Al Obayed yo muri Sudani.

Gusezerera APR FC mu buryo butunguranye byabahaye icyizere cyo gushaka igikombe
Kwiyanduza ku bw'ibyishimo by'abatuye n'abavuka i Huye ntibabitinye
Mu nzira y'umusaraba Mukura VS yanyuzemo, Mutebi Rachid yayirokoye henshi
Ni ikipe idahemba menshi kandi idahenze ariko gushyira hamwe bibagejeje kure
Rayon Sports yahabwaga amahirwe ariko ntiyoroherwa na Mukura VS ku mukino wa nyuma
Rwabugiri Omar ni intwari y'urugendo
Umukino wo mu cyondo gikabije ntiwababujije kugera ku munezero
Umutoza Haringingo Francis bita Mbaya ashobora gukora amateka atarakozwe n'undi muri MVS
Umuyobozi wa Mukura VS, Olivier Nizeyimana, ku isonga ya byose
Umwaka wabaye uw'imigisha kuri Saidi Iragire n'umunyezamu Rwabugiri Omar bavuye mu byondo bagahamagarwa mu Amavubi ku nshuro ya mbere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Rukundo 2018-12-05 22:55:18

Apr fc nishake uburyo yasinyisha abanyamahanga niyo nzira yatuma bagera kure hashoboka.

2
muzungu 2018-12-05 09:42:47

MVS oyeeee, twishimiye instinzi ya MVS abafana tugomba kuyiba hafi kuko byose bishoboka.

3
Umvaniri 2018-12-05 05:23:30

Mukura tuyiri inyuma nkabafana bayo ! Kandi aba exectif bimirenge, utugari nintore muri rusange na kizigenza nyakubahwa Mayor wahuye bagakwiye kugaragara I huye. Ndetse gisagara, nyaruguru .. mukura bayiri inyuma nidukuriremo F.stars muri afrika yepfo bazajye baza bikandagira.

Kwamamaza