Umutoza Seninga n’umwungirije basezeye ku gutoza Police FC

6 20-04-2018 - saa 12:59, Thamimu Hakizimana

Uwari umutoza wa Police FC, Seninga Innocent, yanditse ibaruwa asezera ku mirimo nyuma yo kutagera ku ntego yari yihaye.

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 20 Mata 2018, nibwo inkuru y’isezera ry’uyu mutoza yamenyekanye na Polisi y’Igihugu ibicishije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yemeza ko we n’awo bari bafatanyije basezeye.

Seninga asezeye ku butoza bwa Police FC atabashije kuyihesha igikombe na kimwe, byongeye anayisize ku mwanya wa munani muri shampiyona ku rutonde rw’agateganyo.

Amakuru atandukanye aturuka mu bakunzi ba ruhago nyarwanda n’ab’ikipe ya Polisi FC avuga ko uyu mutoza Seninga yari yahawe umukino wa Mukura VS kugira ngo awutsinde kugira ngo akomeze gutoza iyi kipe ariko nyuma uza gusubikwa kubera ikibazo cy’Imvura nyinshi yaguye ku Kicukiro akuzura ikibuga.

Gusa amakuru ari gucicikana hirya no hino avuga ko uyu mutoza Seninga ashobora gusimburwa na Karekezi Olivier watandukanye n’’ikipe ya Rayon Sport mu minsi ishize.

Seninga yatangiye gutoza Police FC muri Nyakanga 2016 aturutse muri Etincelles. Yari yarahawe amasezerano y’umwaka umwe, waje kongerwa.

Ubutumwa bwa Polisi y'Igihugu busobanura izerzera rya Seninga Innocent watozaga Police FC
Seninga Innocent watozaga Police FC
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
muhammad 2018-04-21 12:14:34

Dore abagabo bazi kwiha agaciro !
Iyo ubona ibintu byanga, pfa Kigabo, uti biranze, maze uhe abandi amahirwe yo kugerageza ibyakunaniye !
Si nkaba bandi bo muli Apr, bataye akazi kari gakwiye kubaha agaciro, kuko bivugwa ko ari ba Civil Engineer, bakaza kuba abadozi muli Apr Fc ; bikagera aho babazaniraho abandi batoza, ntibumve ko ari nka message ibabwira ko ntacyo bakimaze muli Apr Fc, ariko bakanga bakayigumamo biyita abatoza bungirije abungirije ! Umulisa, Mugisha na wa Murundi ; Go to hell ! Cease to parazitise Apr FC !!! Niba Apr FC idashoboye kuzana Karekezi, bazane nibura Rwasamanzi, Petrovic amwigishe uko batoza ; haruguru no hepfo y’u Rwanda, there are only empty barrels !

2
joseph 2018-04-20 13:55:53

Andika hano

abakunzi ba police fc turahari ahubwo turi gushaka uko twashinga fan club Ruhango wowe rero uvuga ko ngaho baba uribeshya cyane

3
Eric 2018-04-20 13:05:49

Weho kalisa icyo ushatse kuvuga se nuko uwo seninga waruyifite watsinzwe na olivier 4 niwe warushoboye?ibikombe yaje agatwara 4 ba Eric,seninga,Jimmy bose nibari bahari?reka ayo matiku muri ruhago nyarwanda niko mwabaye!

4
Kalisa 2018-04-20 08:45:55

Ariko ninde ushuka Karekezi koko? Bagiye kumuha ikipe ifite ibibazo n’utubazo maze irangize ari iya cumi na izina rye ribe rirarangiye!
Niba ashaka gutoza nahere ku ikipe nto cyangwa y’abana abanze amenyere abona kwiha muremure. Ubu se azongera ate akazi ahunge?
Nizere ko bamubeshyera rwose...

5
Kalisa 2018-04-20 08:34:13

Ngo amakuru aturuka mu bakunzi ba Police FC? Abo baba he ra? Wenda aturutse ku bayobozi kuko abafana bo ntabo rwose ku buryo batanga amakuru...

6
kariza 2018-04-20 07:49:18

mwagiye muvugisha ukuri bakweguje none ngo weguye kuva eteincelle yagutsinda nibwo bagusezereye none ngo weguye.

Kwamamaza