Umusifuzi Jan Smit wo mu Buholandi yahagaritswe burundu nyuma yo kwishimira igikombe cy’ikipe yafashije gutsinda ubwo yatangaga amakarita ane atukura ku yo zari zihanganye.
Smit w’imyaka 61, yari umusifuzi wo hagati mu mukino wahuje St. George na SV De Valken zikina mu Cyiciro cya Kane mu Buholandi.
Uyu musifuzi yatanze amakarita atukura atatu ku bakinnyi batatu ba De Valken ndetse n’umwe mu batoza bayo mbere yo kongeraho iminota 15 y’inyongera.
St. George yari yatsinzwe mbere yo kugera mu nyongera, ariko umunyezamu wayo Dave Laan ahita ashyurira igitego cya kabiri muri uyu mukino yari yahuyemo n’ikipe zihanganiye igikombe.
Iki gitego cyafashije ikipe ye kwegukana igikombe, ndetse ubwo ubwo St. George yari imaze kugishyikirizwa, Smit yagaragaye yishimana n’abakinnyi bayo.
Amwe mu mashusho yagiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Smit ari kuri ’podium’ ateruye igikombe.
Bivugwa kandi ko yaririmbye indirimbo zivuga ibigwi St. George ubwo hishimirwaga igikombe.
Ikipe ya De Valken yareze uyu musifuzi waherukaga guhagarikwa mu 2021 kubera imyitwarire mibi.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Buholandi (KNVB), ryahagaritse uyu musifuzi burundu nyuma y’uwo mukino wabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa KNVB, Daan Schippers, ryagize riti "Twakiriye ibirego byinshi nyuma y’umukino wo ku Cyumweru. Twahagamaye Smit tumubwira ko atacyemerewe gusifura imikino."
Rikomeza rigira riti "Twifuza abasifuzi barangwa n’imyitwarire idafite aho ibogamiye kandi amakipe yombi agafatwa kimwe, hamwe n’icyubahiro."
Ku rundi ruhande, Smit yabwiye ikinyamakuru NH Nieuws ati "Ntabwo nigeze nishimana n’abakinnyi. Naririmbye indirimbo, nzamura igikombe rimwe. Ni ibyo gusa."
Yakomeje agira ati "Ndumva bibabaje kuba KNVB yamvanye mu bandi kubera iyo mpamvu. Birasekeje. Nta bushakashatsi yakoze, yarebye amashusho gusa. Navuga ko gisifura ubu birangiye, sinzongera kugira uwo mpfukamira nk’uko nabikoze mu myaka ibiri ishize."
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!