Urubuga rusanzwe rucururizwaho ibikoresho by’abakanyujijeho mu mikino ndetse no muri za filime, cyane cyane imyambaro yabo n’ibyo basinyeho, Goldin.co rwashyize ku isoko umupira wakinwaga ubwo Diego Armando Maradona yatsindaga igitego cy’amateka akoresheje ukuboko cyiswe “Ikiganza cy’Imana”.
Uyu mupira wamaze gushiramo umwuka, wakinishijwe ubwo Argentine yahuraga n’u Bwongereza mu mukino wa ¼ cy’Igikombe cy’Isi cyo mu 1986.
Muri Gicurasi 2022, ni bwo mu Bwongereza hagurishirijwe umwenda wa Maradona, watanzweho miliyoni £7.
Abakunzi ba ruhago ku Isi n’abakurikiranira hafi umupira, bose bahawe iya 8 Gashyantare 2023, nk’itariki yo gupiganira isoko ryo kwegukana uyu mupira wo mu bwoko bwa Adidas witezweho kuzagura amamiliyoni.
Uyu mupira byari byitezwe ko ugurishirizwa mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza, ariko byagaragaye ko utarenza miliyoni £2, isoko baryimurira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mupira wari ubitswe n’Umunya-Tunisia Ali Bin Nasser wasifuriye u Bwongereza na Tunisia. Igiciro cyo guheraho mu igurishwa ry’umupira ni ibihumbi £485.
Maradona yanditse amateka atazibagirana mu mutwe y’umunyezamu wa Three Lions, Peter Shilton, wasimbutse akagira ngo umupira yawukozeho, ariko agasanga wamaze kumucika.
Shilton ntiyigeze yifuza kubabarira Maradona ku byo yamukoreye, nubwo igitego yamutsinze cyaje kuba mu bitego by’ibihe byose byabayeho mu mateka ya ruhago.
Diego Maradona afatwa nk’umwe mu bami ba ruhago ku Isi, yibukwa mu bihe birimo ubwo yafashaga Argentine kwegukana Igikombe cy’Isi mu 1986. Ni na wo mwaka yatsinzemo igitego cyasezereye u Bwongereza akoresheje ukuboko.
Muri uwo mukino, Maradona yatsinze igitego cya kabiri. Argentina yatsinze umukino ku bitego 2-1, iza no kwegukana Igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique.
Diego Maradona, yitabye Imana ku myaka 60 azize indwara y’umutima. Yatabarutse ku wa 25 Ukwakira 2020.
Yakiniye amakipe arimo Boca Juniors, Napoli na Barcelona, akundwa n’abantu benshi kubera ubuhanga bwaranze imyaka ye nk’umukinnyi.
Rutahizamu wa PSG, Kylian Mbappé, yaciye agahigo ko kuba umukinnyi wayo wa mbere watsinze ibitego bitanu mu mukino umwe.
Uyu musore w’imyaka 24 yabigezeho mu mukino PSG yatsinzemo Pays de Cassel yo mu cyiciro cya gatandatu ibitego 7-0 mu Gikombe cy’Igihugu ‘Coupe de France’. pic.twitter.com/KtRsYPcOHC
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 24, 2023
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!